Nyuma yo kweguzwa hamwe n’abari bamwungirije, Kayiranga Eugene Muzuka muri iki gitondo yahaye Veneranda Uwamariya ububasha bwo kuyobora Akarere ka Huye, amusaba gukomereza aho bari bageze. Yamuhaye igitabo kirimo imihigo y’Akarere ka Huye (kabaye aka gatatu mu ishize) amubwira ko bari bageze ku gipimo kiza bayesa, amusaba ko batazasubira inyuma. Muzuka ati “twari tugeze mu […]Irambuye
Urwego rw’igihugu rushinzwe ubucukuzi ruravuga ko urwego rwo kubahiriza ibipimo n’amabwiriza yo gucukura mu Rwanda biri ku kigero kiri munsi ya 10%. Sendika y’abacukura iti “Bifitanye isano n’impanuka zibubamo.” Kuri uyu wa kabiri, Francis Gatare Umuyobozi w’uru rwego “Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, (RMB)” yavuze ko hakozwe ubushakashatsi (servey) basanga Kompanyi ziri mu bucukuzi […]Irambuye
Gasabo – Mu murenge wa Rusororo umugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa kabiri ashinjwa kugerageza guha ruswa umuyobozi wa IBUKA mu murenge kugira ngo abuze abantu gucukura icyobo bakeka ko kirimo imibiri y’abishwe muri Jenoside kiri iwe. Kuva mu kwezi kwa kane i Kabuga mu murenge wa Rusororo habonetse ibyobo birimo imibiri y’abishwe muri […]Irambuye
Imvura nyinshi yaguye mu karere ka Rubavu kuva ejo saa mbili z’ijoro kugeza ahagana saa sita yateye inkangu ku musozi wa Rubavu n’amazi menshi yasenye inzu zigera muri enye (4) z’abaturage. Ikidasanzwe ariko ni amasoko y’amazi abiri yahise apfupfunuka mu musozi wa Rubavu. Amafoto yafashwe n’umunyamakuru w’Umuseke i Rubavu saa tanu z’amanywa agaragaza aya masoko […]Irambuye
Hari amakuru avuga ko Ngeze Hassan wahoze ari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru “rutwitsi” Kangura yaba agiye kurekurwa kuko amaze gukora bibiri bya gatatu by’igifungo k’imyaka 35 yakatiwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwa Arusha. Ikinyamakuru ‘cyo mu Bwongereza The Guardian’ cyanditse ko Ngeze Hassan ashobora kurekurwana n’abandi bagororwa bakatiwe na ICTR nabo barangije bibiri […]Irambuye
*Umukozi we ngo niwe wabikoze Young Grace uri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star mu minsi ishize yahaniwe kwamamaza Skol yambaye umwenda wayo kandi ari mu irushanwa rya BRALIRWA, yari yakaswe amafaranga bahabwa ku kwezi, ariko akomeza gusaba imbabazi. Ku mafaranga ahabwa abahanzi bari mu irushanwa angana na miliyoni ku kwezi yo kubafasha […]Irambuye
Hashize iminsi igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali gitangiye gushyirwa mu bikorwa. Kimwe mu byaranze iri shyirwamubikorwa birimo kwimura abantu no kubatuza ahantu heza hagenewe guturwa, no kwimura ibikorwa by’ubucuruzi hirya no hino mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali bikimurirwa ahabugenewe hajyanye n’igishushanyo mbonera. Ni muri urwo rwego hirya no hino muri uyu mujyi hatangiye kubakwa […]Irambuye
Marie Claire Safari, umunyarwandakazi w’umuganga uba mu Butariyani uvuka mu karere ka Huye yatekereje kugira icyo afasha ikipe y’iwabo maze ayigenera inkunga y’imyambaro y’abakinnyi. Iyi nkunga igizwe n’imyenda (amakabutura n’imipira,imipira y’imbeho), amasogisi, ingofero n’ibikapu. Claire akiri muto ngo yakunze ikipe ya Mukura kuko ari nayo yumvise mbere akura ayikunze cyane kandi ayishyigikira. Aho aba mu […]Irambuye
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe iterambere ry’ubukungu Habumuremyi Evariste hamwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka karere Kamanzi Raymond batawe muri yombi bashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha nk’uko umuvugizi wa Police mu majyaruguru yabibwiye Umuseke. Aba bayobozi ntibafashwe bonyine kuko hanafunzwe Sembagare Samuel wari Umuyobozi w’aka karere kuva 2009 kugeza 2016. Abandi bafunze ni Mujyambere Stanislas usanzwe ari Division […]Irambuye
Mu murenge wa Kivuruga mu karere ka Gakenke mu mvura yagwaga mu ijoro ryakeye inkuba yakubise abantu bane bari begeranye babiri bahita bapfa, mu bapfuye harimo umukobwa w’imyaka 12. Inkuba kandi yakubise mu karere ka Nyagatare aho yahitanye umuntu umwe. Jean Bosco Nkurunziza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuruga muri Gakenke yabwiye Umuseke ko abapfuye hano […]Irambuye