Digiqole ad

Kubahiriza ibipimo ngenderwaho mu bucukuzi mu Rwanda biri munsi ya 10%!

 Kubahiriza ibipimo ngenderwaho mu bucukuzi mu Rwanda biri munsi ya 10%!

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubucukuzi ruravuga ko urwego rwo kubahiriza ibipimo n’amabwiriza yo gucukura mu Rwanda biri ku kigero kiri munsi ya 10%. Sendika y’abacukura iti “Bifitanye isano n’impanuka zibubamo.”

Kuri uyu wa kabiri, Francis Gatare Umuyobozi w’uru rwego “Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, (RMB)” yavuze ko hakozwe ubushakashatsi (servey) basanga Kompanyi ziri mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda zubahiriza amabwiriza n’ibipimo ngenderwaho (standards) mu bucukuzi ziri munzi ya 10%.
Gatare yavuze ko uku kutubahiriza amabwiriza n’ibipimo by’ubucukuzi bifite ingaruka cyane cyane ku bidukikije, ndetse n’abakora ubucukuzi.
Muri gahunda RMB yihaye muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2018/19 harimo no kuzamura iki gipimo cyo kubahiriza ibipimo ngenderwaho mu bucukuzi kikagera byibura kuri 25%.
Gatare ati “Ukuri ni uko tutari kubahiriza amabwiriza uko bikwiye. Intego yacu ni ugutangirira hafi ku busa, tukavuga tuti nidukomeza gukora ubukangurambaga, nidukomeza gukangurira Kompanyi gushora mu bikoresho n’ubumenyi, no kunoza ubucukuzi bwubahiriza ibidukikije dushobora kugera kuri iyo ntego ya 25%.”
Gatare avuga ko n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bumaze igihe kinini mu Rwanda, bwagiye bukorwa mu buryo bwa gakondo bukorwa n’abatabizi, batabyize, badakoresha ibikoresho byabugenewe, kandi mu kajagari, izi rero ngo zikaba ari ingaruka zabyo.
Gusa akavuga ko ingamba bafite nibazikomeza mu myaka mike iri imbere Kompanyi zicura zazagera ku kigero kiza cyo kubahiriza amabwiriza y’ubucukuzi mu myaka mike iri imbere.
Mugabo Florien, ushinzwe ubugenzuzi mu kigega k’igihugu gitera inkunga imishinga yo kurengera ibidukikije no kurwanya imihindagurikire y’ikirere (FONERWA) yabwiye Umuseke ko ibi bipimo bigaragaza ko ubucukuzi bw’u Rwanda bukorwa nabi.
Ati “Bigaragara ko tuvuye ahantu habi,…Nabanje kugira ngo barava kuri 20 bagera kuri 25 ku ijana ariko barava munsi ya 10%, ni intambwe nziza igaragaza ko nko mu myaka ine iri imbere bashobora kuzaba bageze nko ku 100%.”
Yongeraho ati “Ariko na none biragaragaza ko ubucukuzi bwakorwaga muri ‘condition’ ziri hasi cyane, ibaze imyaka ubucukuzi bumaze mu Rwanda kuva mu gihe cy’abakoloni tukaba twari tukiri munsi y’icumi ku ijana.”
Umunyamabanga mukuru wa Sendika y’abakozi bakora mu nganda, ubucukuzi n’ubwubatsi “COTRAF-IB”, Ntakiyimana François yatubwiye ko uku kutubahiriza amabwiriza y’ubucuzi bishobora kuba bifitanye isano n’impanuka zibaho mu bucukuzi.
Ati “Bifitanye isano cyane kubera ko nib anta Mutekinisiye ubereka uburyo bashyiramo amatara n’izindi mashini zikoreshwa bituma buri gihe amasimu ahora atenguka bigatuma izo mpanuka zibaho, muri rusange nta Batekinisiye nta n’ibikoresho.”
Uyu munsi kubera uku kutubahiriza ibipimo by’ubucukuzi usanga abaturage baturanye n’ahacukurwa amabuye y’agaciro na Kariyeri bahura n’ingaruka zitandukanye, ndetse n’abakora ubucukuzi hari ababugwamo n’abahakura ubumuga bw’igihe kirekire.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish