Mu murenge wa Murundi hari kubakwa ibiro by’Akagari ka Bukiro biri mu mudugudu wa Gitwa, abubatsi baravuga ko bubakisha ibyondo na sima (ciment) nke kuko ubuyobozi bubaha nke, ubuyobozi bwo buravuga ko ihari ihagije, abaturage batanze inkunga yo kubaka aka kagari baribaza impamvu hari kubakwa ibitaramba. Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko ingengo y’imari yatanzwe ngo […]Irambuye
Nyuma y’amakuru yaramutse atangazwa ko Ali Bongo Ondimba yahiritswe ku butegetsi, Leta yakomeje gutangaza ko uyu mugambi waburijwemo ndetse amakuru mashya aremeza ko babiri mu basirikare batatu batangaje Coup d’Etat bishwe ubakuriye na we atabwa muri yombi. Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 7 Mutarama 2019 abasirikare batatu bayobowe na Lt Kelly Ondo […]Irambuye
Umwe mu bapasiteri bo muri EAR Paruwasi ya Ruhango mu Karere ka Ruhango witwa Naomie Mukambabazi ashima abagira neza bo muri Peace Plan babegereje amazi ku rusengero ariko agasaba ko uko ubushobozi buzaboneka bazanayageza mu ngo z’abaturage. Avuga ko abakirisitu bagira ikibazo cyo kujya kuvoma kure kugira ngo babone amazi yo kwita ku rusengero n’ayo […]Irambuye
Ishuri rya muzika ryahoze ku Nyundo rikaza kwimukira i Muhanga ubuyobozi bwaryo bwasohoye itangazo risaba abandi bifuza kuhiga ko hari amarushanwa yabagenewe azatangira ejo hagafatwa abagera kuri 50. Murigande Jacques uzwi ku mazina ya Might Popo uyobora iki kigo niwe wasohoye iryo tangazo rikubiyemo ibisabwa ku bana bifuza kurushanwa. Muri iryo tangazo harimo ingengabihe y’ […]Irambuye
Ikipe ya Dream Taekwondo Club na Police Taekwondo Club zegukanye igikombe cya shampiyona ya Taekwondo yasozwaga mu mpera z’icyumweru nyuma y’uko abakinnyi bayo mu byiciro bitandukanye begukanye imidali. Shampiyona ya Taekwondo y’umwaka w’imikino wa 2018 yatangiye tariki 3 kugeza kuri 5 Mutarama 2019. Dream Taekwondo Club yo mu Gatenga niyo yegukanye igikombe cy’ikipe yahize izindi […]Irambuye
*Ababyeyi banenga imyambarire y’ab’ubu, Mayor ati “ni bo batabakebura” Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco igaragaza ko umuco ugaburirwa n’inkingi eshatu ari zo; umurage, ibihangano n’ibihahano. Imyambarire y’ubu iri mu mico mihahano ntivugwaho rumwe kubera isa nk’iyototera gutokoza indangagaciro yo kwiyubaha, kwanga umugayo no kurangwa n’ubumanzi. Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyagatare bavuga ko imyambarire […]Irambuye
Mu nama iheruka guhuza inzego zinyuranye, izishinzwe Umutekano n’Ikigo k’Igihugu cy’Amakoperative (RCA), hafashwe umwanzuro wo gusaba abanyonzi bose kugira bimwe mu byangombwa, nk’amatara ku magare, ubwishingizi, no kwambara ingoferi zabugenewe kugira ngo barusheho kunoza akazi bakora. Umwe mu myanzuro y’iyi nama y’umutekano yabaye mbere gato ya Noheli 2018, uvuga ko ugira uti “Abanyonzi badafite amatara […]Irambuye
Bugesera – i Nyamata none hatangiye inama yitwa “Rwanda Local Government Delivery Forum 2019” igamije gushaka uko imikorere y’inzego z’ibanze irushaho gutanga umusaruro, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu avuga ko hakiri ibibazo muri izi nzego, Minisitiri w’Intebe avuga ko hakiri n’icyo gutanga imibare itari yo, yibukije ko iki ubu gihanwa n’itegeko. Iyo inzego z’ibanze zikoze nabi, zidakorana […]Irambuye
I Nyamata kuri iki cyumweru, Bugesera FC yari yiteguye ko ishobora kuvana amanota atatu ku Magaju FC kuko iyi kipe ubu ariyo nsinga ngufi imaze gutsindwa imikino umunani, inganya ibiri itsinda rimwe gusa. Ariko imvura yaguye ikibuga gisanzwe ari imbuga gusa kirangirika, umukino wari wimuriwe ku Kicukiro nyuma ugumishwa i Nyamata. Ab’i Nyamata, i Maranyundo, […]Irambuye
Ifunguro ryo ku Nyanja ya Mediterane niryo ryatoranyijwe nk’ifunguro ryiza ry’uyu mwaka wa 2019 mu ndyo zigera kuri 41 zatorayijwe ku isi nk’uko byatangajwe mu cyumweru gishize. Nibwo bwa mbere ibiryo byo kuri iyi Nyanja bibaye ibya mbere mu byiciro byinshi; ifunguro ryiza mu ndyo zikwiriye, ifunguro riruta andi arimo imboga, ifunguro ryiza kuri diyabete, […]Irambuye