Digiqole ad

Pasiteri ati: ‘Nubwo mutwegereje amazi ku rusengero bayatwegereze no mu ngo’

 Pasiteri ati: ‘Nubwo mutwegereje amazi ku rusengero bayatwegereze no mu ngo’

Umwe mu bapasiteri bo muri EAR Paruwasi ya Ruhango mu Karere ka Ruhango witwa Naomie Mukambabazi ashima abagira neza bo muri Peace Plan babegereje amazi ku rusengero ariko agasaba ko uko ubushobozi buzaboneka bazanayageza mu ngo z’abaturage.

Pasiteri Naomie Uwimbabazi ashima ko begerejwe amazi ku rusengero ariko byaba ari akarusho ageze no mu ngo

Avuga ko abakirisitu bagira ikibazo cyo kujya kuvoma kure kugira ngo babone amazi yo kwita ku rusengero n’ayo gukoresha bavuye ku bwiherero ariko ubu ngo ubwo bafite ikigega ku rusengero byaroroshye.

Naomie Mukambabazi ati: “Mbere nta suku yaboneka mu rusengero. Amazi yo kwisukura hari ubwo yabaga make bikagora abakirisitu ndetse hari n’ubwo nyuma yo kubyina duhimbaza Imana inyota yatwicaga ntitubone amazi ariko ubu ubwo dufite ikigega twarasubijwe, Imana ishimwe.”

Asaba abagiraneza babazaniye ariya mazi kuzakomeza umugambi wabo bityo amazi bakayageza ku baturage benshi mu ngo zabo.

Ati: “ Ni byiza rwose kuba baratwegereje amazi ku rusengero ariko agere no mu baturage urugo ku rundi. Byaba ari akarusho.”

Pasiteri Theogene Sebutimbiri wo muri Nyaruguru nawe ashima ko bahawe amazi. Ngo guha amazi umuntu utuye mu misozi miremire ni ukumufasha cyane.

Ibigega bubakiwe bifite ubushobozi bwo gukusanya amazi y’imvura akaboneza mu gice cyacyo kiyayungurura kiyavanamo umwanda wose ubundi akajya aho agenewe akeye.

Eric Mutabazi wari uyoboye itsinda ryabakiye biriya bigega avuga ko biri mu turere twose tw’igihugu kandi bikaba birenga 360.

Ngo buri kigega gifite uburambe byibura bw’imyaka 30 kandi buri kigega gifite agaciro katari munsi ya Frw 1 000 000.

Bitewe n’ubunini bw’urusengero n’abarusengeramo biriya bigega birutanwa ubushobozi bwo kubika amazi.

Ikigega gito gishobora kubika litiro 5 000, ikindi kisumbuye mu bunini kikabika litiro 10 000 ariko ngo hari n’ikinini kurushaho gitabwa mu butaka gishobora kubika litiro 30 000.

Uretse ikoranabuhanga ryo gutandukanya umwanda ugaragarira amaso n’amazi ngo biriya bigega bifite utuyunguruzo twica indiririzi( microbes, parasites).

Umunyamerika witwa Larry McBride n’umugore we bateye inkunga umuryango Peace Plan ngo wubakire Abanyarwanda biriya bigega avuga ko igisigaye ari ukubyitaho kandi ngo icyo bari bagamije kwari ugufasha abantu kutarwara indwara ziterwa n’amazi yanduye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Peace Plan Marie Kamanzi nawe yasabye abazakoresha biriya bigega kubirinda kugira ngo bizabagirire akamaro mu gihe kirambye.

Ngo nubwo bafite gahunda yo gukomeza kubikwirakwiza hirya no hino ndetse bikazagera no mu ngo, asanga icy’ingenzi ari ugufata neza ibyamaze kubakwa.

Iki kigega gifite ubushobozi bwo kubika litiro 5000. Kiri mu Kanogo ku rusengero rwa Eglise Vivante
Eric Mutabazi wayoboye abahanga bubatse biriya bigega avuga ko bifite ubuziranenge kandi byubakanye ubuhanga
Marie Kamanzi asaba abahawe biriya bigega kubyitaho
Larry McBride avuga ko bakoze icyari ngombwa ariko ko akazi gasigaye ari ako gufata neza ariya mazi

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish