Kuri uyu wa kabiri Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishijwe abagabo babiri bava india imwe kwa se wabo, barakekwaho kwica umuntu wababonye bagiye kwiba ihene bakamuca ijosi, nyuma bakamukuramo amaso, abo mu muryango wa nyakwigendera barasaba indishyi n’ibihano bikwiye abo babiciye. Mukunzi Anastase na Ukwigennye Isaie ni abimukira bavuye mu Karere ka Karongi bagiye gupagasa mu karere […]Irambuye
Umufaransa Patrice Sylvestre ukoresha izina rya ‘Slaï’ mu muziki akaba azwi cyane mu bahanzi bakora injyana ya Zouk agiye kuza gutaramira mu Rwanda mu gitaramo cya mbere cya Kigali Jazz Junction muri 2019. Kigali Jazz Junction ni kimwe mu bitaramo bifata intera mu Rwanda, ahanini bibanda ku bahanzi bakomeye haba muri Africa no ku yindi […]Irambuye
Peace Jolis yasohoye indirimbo ya mbere muri uyu mwaka wa 2019 yise ‘Bihwaniyemo’ avuga ko uyu mwaka ari uwo kwishimana n’abafana be birushijeho. Peace Jolis yaherukaga gusohora indirimbo yitwa ‘Un Million se kwa’ yaje no gusubirwamo na Dj Miller. ‘Bihwaniyemo’ ngo icyamuteye kuyikora ni uko inkuru yayo imeze nk’iya ‘Un Million se kwa’ aheruka gusohora. […]Irambuye
Umuyobozi wa Korea ya Ruguru, Kim Jong-un yageze i Beijing kuri uyu wa kabiri mu ruzinduko rw’iminsi itatu ku butumire bwa Xi Jinping. Kim ari kumwe n’umugore we Ri Sol-ju, bazava mu Bushinwa ku wa kane w’iki cyumweru. Uru ruzinduko rwa Kim rukurikiye amagambo ya Perezida Donald Trump uherutse gutangaza ko vuba aha ashobora kongera […]Irambuye
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame bageze i Tokyo mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije kongera ubuhahirane n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Nirwo ruzinduko rwa mbere Perezida akoreye mu mahanga muri uyu mwaka mushya. Yakiriwe n’abayobozi banyuranye ndetse n’Umwami w’abami w’iki gihugu. Itsinda ryaherekeje Perezida Kagame ririmo ba rwiyemezamirimo bazaganira na bagenzi babo uko […]Irambuye
Ubwo shampiyona y’umukino njyarugamba wa Taekwondo yasozwaga tariki 5 Mutarama 2019 hatoranyijwe abana bazitabira imikino yo Kwibuka ya ANOCA izakinwa muri Mata uyu mwaka. Ubwo imikino ya shampiyona yarangiraga hahise hakinwa indi mikino mu kiciro cy’abato y gushaka abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri iriya mikino mpuzamahanga izabera i Kigali. Mu bakinnyi 10 bagomba kuzahagararira u […]Irambuye
Ikipe nshya y’abagore mu mukino wa volleyball ya UTB WVC yateguye imikino ibanziriza umwaka w’imikino izakinwa tarikii 12 na 13 Mutarama 2019. Iyi mikino izitabirwa n’amakipe atandatu. Amakipe asanzwe akina shampiyona nubundi niyo azakina irushanwa rya Prea-season uretse ikipe ya Ruhango WVC. Imikino izakinirwa muri Petit Stade i Remera no mu nzu y’imikino ya National […]Irambuye
Nyamata – Ku mukino wari wasubitswe kubera imvura yangije ikibuga i Nyamata kuri iki cyumweru wasubiwemo uyu munsi, wari umukino urimo ishyaka n’amahane yatumye hatangwa amakarita abiri atukura. Warangiye Amagaju atsinze Bugesera yari imbere y’abafana bayo igitego kimwe ku busa mu mukino wabonetsemo amakarita icyenda harimo abiri atukura. Habanje urujijo rw’aho umukino uri bubere kuko […]Irambuye
Abatishoboye bo mu murenge wa Kazo, mu Karere ka Ngoma bahawe akazi muri gahunda y’imirimo yoroheje ihabwa cyane cyane abageze mu zabukuru batishoboye, baravuga ko bamaze amezi ane badahembwa, mu gihe bagahembwe buri kwezi. Aba baturage bavuga ko uku kudahembwa kwatumye barya nabi iminsi mikuru ndetse ubukene na n’ubu bukaba bubakomereye kagasaba ababishinzwe kubafasha bakishyurwa […]Irambuye
Imishinga igamije iterambere ry’abaturage ku nzego z’ibanze nk’imihigo n’ibindi byinshi ngo bitegurwa neza ariko ishyirwa mu bikorwa ryabyo rigakorwa nabi, ibi bigatuma bamwe mu bayobozi bahimba imibare y’ibitarakozwe kugira ngo bazibe icyuho cy’ibyo bakabaye bararakoze mu byo biyemeje. Ibi ni bimwe mu byaranze ibiganiro by’umunsi wa mbere w’inama y’iminsi ibiri ihuje inzego zinyuranye z’ibanze mu […]Irambuye