Digiqole ad

Bitegurwa neza, bigakorwa nabi, bigatera ‘gutekinika’

 Bitegurwa neza, bigakorwa nabi, bigatera ‘gutekinika’

Imishinga igamije iterambere ry’abaturage ku nzego z’ibanze nk’imihigo n’ibindi byinshi ngo bitegurwa neza ariko ishyirwa mu bikorwa ryabyo rigakorwa nabi, ibi bigatuma bamwe mu bayobozi bahimba imibare y’ibitarakozwe kugira ngo bazibe icyuho cy’ibyo bakabaye bararakoze mu byo biyemeje.

Dr Ngirente na Prof Shyaka muri iyi nama i Nyamata
Dr Ngirente na Prof Shyaka muri iyi nama i Nyamata

Ibi ni bimwe mu byaranze ibiganiro by’umunsi wa mbere w’inama y’iminsi ibiri ihuje inzego zinyuranye z’ibanze mu Rwanda igamije kunoza gahunda za Leta zo guteza imbere abaturage.

Abayobozi bagiye bagaragaza ko usanga akenshi mu gutegura ibikorwa cyangwa imihigo bikorwa neza ariko ishyirwa mu bikorwa rikazamo ibibazo, kumurika ibyagezweho hazamo icyuho, bamwe rerobagashaka kwitabara baziba icyo cyuho n’imibare mihimbano.

Uwambajemariya Florence umuyobozi w’Akarere ka Burera avuga ko iyo mu gutegura inzego zose  zizafatanyije ariko ntizufatanye gushyira mu bikorwa no gukurikirana umuhigo runaka hazamo icyuho.

Avuga ko hari ibiba bikwiye kunozwa mbere y’uko imihigo yemezwa. Ati: “hakagombye kuba ubusesenguzi ku mishinga kuko hari imishinga imwe n’imwe usanga iba igikorerwa ubugororangingo kandi yaramaze gushyirwa mu mihigo ndetse ikanatangwa mu ngengo y’imari kandi abantu batarayemeranyaho.”

Vedaste Nshimiyimana Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Huye we avuga ko ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta harimo ikibazo cy’ubufatanye buke bw’inzego.

Ati: “Abantu iyo bahiga  bose baba bafite ingufu n’umurava ugaragara, ariko wareba mu ishyirwa mu bikorwa ugasanga  hashize amezi atandatu (6) umushinga runaka nta muntu urawuvugaho”.

Avuga ko ingufu zishyirwa mu gutegura imishinga no kuyisobanura zikwiye no gushyirwa mu kuyishyira mu bikorwa.

Ibiro by'Akagari muri Murundi/Karongi biri kubakishwa ibyondo bivanze na sima, abaturage bavuga ko bidakwiye, abayobozi bakavuga ko sima ihari
Ibiro by’Akagari muri Murundi/Karongi biri kubakishwa ibyondo bivanze na sima, abaturage bavuga ko bidakwiye, abayobozi bakavuga ko sima ihari

Prof Shyaka Anastase Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko bimaze kuboneka ko  bategura ibikorwa neza mu biganiro n’inyandiko ariko ishyirwa mu bikorwa rikaba ikibazo.

Ati: “kandi gahunda zose zitandukanye ishyirwa mu bikorwa ryazo rikorerwa mu nzego z’ibanze”.

Asaba ko inzego z’ibanze hamwe n’izindi nzego bigomba kunoza imikoranire ndetse ihuriro nk’iri rikwiye kujya riba kabiri mu mwaka kugira ngo abantu bakurikirane ibipimo bashyizeho n’icyo bigezeho.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Nyakubahwa PM Ngirente, none se na ziriya raporo za Auditor General ziba zitekinitse? Ko atabaza imyaka igahita indi igataha, abadepite bakimyoza, bavuga ko ibyo babwiwe birenze kuba agahomamunwa, nyuma bigenda gute? Ngaho byutsa dosiye ya Rukarara turebe!! Tubwire ibya business ya Kigali Convention Center cyangwa Rwandair. Koresha audit y’ingendo zanyu ba nyakubahwa mu mahanga n’ibyo zitwara. Ayinya!! Insina ngufi nizo zicibwaho urukoma nta kundi.

    • Ibivungwa byose bishyinzwe mubikorwa nkuko Muzee wacu abyifuza Rwanda yaba paradizo kandi ntamuturandana utahora aseka
      Urebye imikorere ya REG muri rusange usanga ishyimishije cyane ariko ugeze mu ishami rya gatsibo imikorere y’umuyobozi wayo wakwicwa n’agahinda
      kubona umuntu akwima amashanyarazi rwose burundu akagerekaho kukubwira ngo uzanjye kurega aho ushaka nkaho utari umuturarwanda ?
      Kandi ugasanga nabayobozi bohejuru bakomeje kumukingira ikibaba birabababaje ababishyinzwe bazaze kuhakora iperereza birebere imikorere ihari .
      murakoze

  • ibyo uvuga nibyo sana ubu bagiye guca amakoma Ku nsina ngufi bo bigaramiye iyo urebye ibifaranga binyerezwa hariya hejuru ni kumirwa hari igihe she Obadiah Biraro adahora atabaza was mugani backfire se iba iyihe

  • John we wareka ni iki koko ko insina ngufi ariyo yigirizwaho nkana, wabajije umuvunyi mukuru wirirwa yiruka inyuma y’umuyaga abo bose barya ibya leta arebera
    azavuge kuri nyiramugengeri se,azabaze kuri iyo rukarara se, kalisimbi se mama n’ibindi ntarondora wenda baratura ahubwo ejobundi numvise yigiriza nkana ku nsina ngufi TWAYITURIKI wahoze ari excecutif wa Nyamagabe yirirwa yirukaho ngo amukurikiranyeho ibihumbi 40300frw abashinjacyaha be ngo bahora bagiye kuri terrain gukurikirana ikibazo cya hatari cy’iyibwa ry’ibihumbi 40300frw bagafata TXL 2 bakuzuza fuel akabasinyira ordres de missions z’iminsi 3 bakarara bigarukiye bakishyurwa,ubundi icyo kikaba repport umuvunyi mukuru ahagarara mu nteko atangaza ko yafashe igifi kinini cyibye 40300frw tekiniki toujours tres scandaleux ni agahinda itekinika rigiye gutuma duhinduka aka wamugezi w’isayo ngo wisiba kuko ingaruka zabyo nitwe n’abana bacu tuzazirengera

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish