Kirehe – Kuri uyu wa kabiri mu Karere ka Kirehe, abakandida banditse basaba akazi mu burezi bazindutse bajya gukora ikizamini byari biteganyijwe ko gitangira saa mbili za mu gitondo (8h00 a.m), gikererezwa ku mpamvu batabwiwe batangira kugikora saa munani (2h00 p.m). Aba bakandida kandi bahise bahabwa ikizamini cya ‘Interview’batategujwe, bamwe bagikoze kugeza na saa mbili […]Irambuye
Ishyaka riri ku butegetsi ryateguye imyigaragambyo yo gushyigikira Omar al-Bashir umaze imyaka 25 ku butegetsi ariko akaba atorohewe nyuma y’ibyumweru abatakimushaka ku butegetsi bigaragambya basaba ko yegura, hamaze gupfa abantu 10. Televiziyo ya Leta yerekanye amashusho y’abantu benshi bari hamwe mu gace kitwa Green Square mu mugi wa Khartoum bavuga ko bashyigikiye Perezida. Benshi bari […]Irambuye
Inkuru mbi mu ijoro ryakeye yatunguye abakurikirana iby’imideri mu Rwanda, aba bose cyangwa benshi baramuzi Alexia Uwera Mupende, ndetse yari yarabatumiye mu bukwe bwe tariki 16 Gashyantare, ariko uyu mukobwa bavuga ko yari umunyamahoro, uw’ituze kandi ugira umurava uyu wa kabiri ntiyawurenze, niwo wari umunsi we wo kugenda, agenda aciye inzira yababaje abakoranye na we […]Irambuye
Ikipe ya REG VC iheruka kuviramo ku mukino wa nyuma mu irushanwa riheruka iri mu itsinda rimwe na UTB VC nayo itoroshye muri iyi minsi. Ni amarushanwa azatangira taliki 25 kugeza 27 Mutarama 2019 akinwa mu rwego rwo kwizihiza umunsi ngaruka w’Intwari z’u Rwanda. Imikino izakinirwa muri Petit stade no muri gymnase ya NPC. Gisagara […]Irambuye
Nyuma yo kwishyurwa ukwezi kumwe muri abiri bari batarishyurwa, abakinnyi ba Gicumbi FC bazindukiye mu myitozo. Bari baranze kongera gukora imyitozo kuko batari bahembwa ngo bahabwe n’agahimbazamusyi. Agahimbazamusyi bari barakemerewe nyuma yo gutsinda Etencelles FC 1-0. Perezida w’ikipe ya Gicumbi FC Munyakazi Gregoire avuga ko abakinnyi babye bahawe umushahara w’ukwezi kumwe. Ati: “Twabaye tubahaye umushahara […]Irambuye
Impamvu batishyuwe ngo ni ikoranabuhanga Aborozi bagera ku 2039 bagemura amata kuri Koperative ubusanzwe babishyura nyuma y’iminsi 15 byarenga bikaba ukwezi kumwe, ubu hashize amezi abiri, usibye ibibazo mu bworozi byabateje ubu banafite impungenge zo kutabasha kohereza abana ku mashuri. Ababishinzwe bavuga ko ababagemurira batishyuwe kuko za SACCO babishyuriraho zidafite ikoranabuhanga. Ni aborozi bo mu […]Irambuye
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwirukanye burundu Nova Bayama kubera ko ngo yatereranye ikipe ubwo yakinaga na Musanze FC . Ngo yabeshye ko arwaye kandi nta raporo ya muganga ibyemeza. Nova Bayama yari asigaje amasezerano y’amezi atandatu mu ikipe ya Rayon Sports yinjiyemo mu mwaka wa 2016. Undi mukinnyi wa Rayon wafatiwe ibihano ni Djabel Manishimwe wahagaritswe […]Irambuye
Nyuma y’inkuru yatambutse mu gitondo ku Umuseke ivuga ko Fortunee Nyirahabimana aba mu nzu yasenyutse kubera ko basaza be banze kumuha imwe mu nzu Se yabasigiye, ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabacuzi bwiyemeje kumukodeshereza inzu kuzageza bumwubakiye iye. Pilote Rwigemera uyobora Umurenge wa Kabacuzi avuga hari umuntu bashyizeho ngo agire inama Nyirahabimana yumve ko kwimukira muri iriya […]Irambuye
Umuvugizi w’ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika y’u Rwanda Faustin Nkusi avuga ko ikemezo cyo kuzajuririra kugira abere Adeline Mukangemanyi Rwigara n’umukobwa we Diane Rwigara bakiretse. Ngo ni inama bagiriwe na Minisitiri w’ubutabera Johnson Busingye. Nyuma y’uko ikemezo cy’urukiko gitangajwe mu mpera za 2018, umushinjacyaha mukuru Jean Bosco Mutangana yabwiye itangazamakuru ko urwego ayoboye ruzajuriria kiriya kemezo. […]Irambuye
Aba mu mugi wa Kigali mu karere ka Gasabo, yatsindiye guhagararira Intara y’Amajyepfo, yasuye Umuseke mbere yo kujya mu mwiherero asubiza bimwe mu bibazo rusange n’ibireba u Rwanda ashaka kubera itara. Abakobwa bemererwa guhatanira kuba Miss Rwanda baba bari hagati y’imyaka 18 na 25 kandi barize nibura amashuri yisumbuye (humanities) atuma umuntu aba akerebutse mu […]Irambuye