Digiqole ad

Volleyball: Amakipe 6 yemeje ko azakina imikino ya Pre-season y’abagore

 Volleyball: Amakipe 6 yemeje ko azakina imikino ya Pre-season y’abagore

Ikipe nshya y’abagore mu mukino wa volleyball ya UTB WVC yateguye imikino ibanziriza umwaka w’imikino izakinwa tarikii 12 na 13 Mutarama 2019. Iyi mikino izitabirwa n’amakipe atandatu. Amakipe asanzwe akina shampiyona nubundi niyo azakina irushanwa rya Prea-season uretse ikipe ya Ruhango WVC.

Amarushanwa ya Pre-Season uyu mwaka azitabirwa n’amakipe atandatu y’abagore bakina Volleyball

Imikino izakinirwa muri Petit Stade i  Remera no mu nzu y’imikino ya National Para-Olympic Committee(NPC).

Amakipe azashyirwa mu matsinda abiri, abiri ya mbere  muri buri akazahurira  muri ¼  abiri azatsinda akazahura ku mukino wa nyuma.

Ikipe izaba iya mbere izahembwa igikombe na Frw 200.000, iya kabiri ihabwe Frw 150.000 naho ikipe ya gatatu izahembwa Frw 100 000.

Tombola y’uko amakipe azahura iteganyijwe tariki 11 Mutarama 2019  saa 18h00 ku kicaro cy’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB).

UTB WVC  ni ikipe  nshya y’abagore izitabira shampiyona y’u Rwanda ku nshuro ya mbere. Igizwe n’abakinnyi bamenyerewe muri uyu mukino nka Hakizimana Judith wari kapiteni w’Ikipe ya RRA, Igihozo Yvette wari kapiteni wa APR VC, Nzayisenga Charlotte wakiniraga ikipe ya RRA biyongera ku bandi bakinnyi bakiri bato nka Dusabe Belise, Muhoza Louise, na Mukandayisenga Benitha.

Ikipe ya Rwanda Revenue Authority niyo yegukanye igikombe cy’umwaka ushize wa 2018.

Amakipe azitabira ririya rushanwa ni  UTB WVC, APR , KVC, RRA, St Aloys Rwagana na IPRC-Kigali.

Ikipe ya APR VC
Aba ni abagore bakinira Rwanda Revenue Authority
Aba nabo bakinira UTB

Yvonne IRADUKUNDA

UM– USEKE.RW

en_USEnglish