Digiqole ad

Shampiyona ya Taekwondo irangiye habonetse abazakina imikino yo Kwibuka ya ANOCA

 Shampiyona ya Taekwondo irangiye habonetse abazakina imikino yo Kwibuka ya ANOCA

Ubwo shampiyona y’umukino njyarugamba wa Taekwondo yasozwaga tariki 5 Mutarama 2019 hatoranyijwe abana bazitabira imikino yo Kwibuka  ya ANOCA izakinwa muri Mata uyu mwaka.

Bamwe mu bana bitwaye neza muri Shampiyona y’uyu mukino

Ubwo imikino ya shampiyona yarangiraga hahise hakinwa indi mikino mu kiciro cy’abato y gushaka abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri iriya mikino mpuzamahanga izabera i Kigali.

Mu bakinnyi 10 bagomba kuzahagararira u Rwanda muri iri rushwana mu kiciro cy’abana habonetsemo  abana umunani.

Kugeza ubu u Rwanda ntirurabona  abakinnyi bakina mu kiciro cy’abafite ibiro biri hejuru ya 73.

Ni imikino yo Kwibuka yateguwe na Komite olempike y’u Rwanda ku bufatanye n’ishyirahamwe rya za komite olempike ku mugabane wa Afurika (ANOCA) izakirwa n’u Rwanda.

Mu gutegura abakinnyi bazagarria u Rwanda ishyirahamwe ry’umukino  mu Rwanda ngo rizafatanya na Komite olempike y’u Rwanda kuko ariyo yateguye iri rushanwa

Placide Bagabo uyobora iri shyirahamwe avuga ko bo icyo bazakora ari ugutoranya no gutanga abakinnyi batoranyijwe kugira ngo bahangane n’abandi bazaba baturutse mu bindi bihugu by’Africa.

Ati “Icyo tugiye gukora  ni ugufantanya na Komite olempike kuko niyo izategura ririya rushanwa.  Tuzayiha  abakinnyi twabonye idufashe cyane cyane mu myitozo ibanziriza irushanwa no kubaha umwiherero mbere y’irushanwa.”

Irushanwa ritenyijwe gutangira tariki 2 kugeza tariki 6 Mata 2019 rikazitabirwa n’ibihugu11

 

Abakinnyi 8 bamaze kubona itike yo guhagararira u Rwanda mu mikino yo Kwibuka ya ANOCA ni aba bakurikira:

1.Umuhoza Adinette (Dream Taekwondo Club)

2.Uwase Kevine (Dream Taekwondo Club

3.Umurerwa Nadege (Dream Fighters)

4.Mucyo Yvan (Dream Taekwondo Club)

5.Byukusenge Eric (Dream Taekwondo Club)

6.Uwineza Ellysa (IYF)

7.Edison (Dream Fighters)

8.Tumukunde Emmanuella(Dream Taekwondo Club)

Yvonne IRADUKUNDA

UM– USEKE.RW

en_USEnglish