Shampiyona ya Taekwondo irangiye habonetse abazakina imikino yo Kwibuka ya ANOCA
Ubwo shampiyona y’umukino njyarugamba wa Taekwondo yasozwaga tariki 5 Mutarama 2019 hatoranyijwe abana bazitabira imikino yo Kwibuka ya ANOCA izakinwa muri Mata uyu mwaka.
Ubwo imikino ya shampiyona yarangiraga hahise hakinwa indi mikino mu kiciro cy’abato y gushaka abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri iriya mikino mpuzamahanga izabera i Kigali.
Mu bakinnyi 10 bagomba kuzahagararira u Rwanda muri iri rushwana mu kiciro cy’abana habonetsemo abana umunani.
Kugeza ubu u Rwanda ntirurabona abakinnyi bakina mu kiciro cy’abafite ibiro biri hejuru ya 73.
Ni imikino yo Kwibuka yateguwe na Komite olempike y’u Rwanda ku bufatanye n’ishyirahamwe rya za komite olempike ku mugabane wa Afurika (ANOCA) izakirwa n’u Rwanda.
Mu gutegura abakinnyi bazagarria u Rwanda ishyirahamwe ry’umukino mu Rwanda ngo rizafatanya na Komite olempike y’u Rwanda kuko ariyo yateguye iri rushanwa
Placide Bagabo uyobora iri shyirahamwe avuga ko bo icyo bazakora ari ugutoranya no gutanga abakinnyi batoranyijwe kugira ngo bahangane n’abandi bazaba baturutse mu bindi bihugu by’Africa.
Ati “Icyo tugiye gukora ni ugufantanya na Komite olempike kuko niyo izategura ririya rushanwa. Tuzayiha abakinnyi twabonye idufashe cyane cyane mu myitozo ibanziriza irushanwa no kubaha umwiherero mbere y’irushanwa.”
Irushanwa ritenyijwe gutangira tariki 2 kugeza tariki 6 Mata 2019 rikazitabirwa n’ibihugu11
Abakinnyi 8 bamaze kubona itike yo guhagararira u Rwanda mu mikino yo Kwibuka ya ANOCA ni aba bakurikira:
1.Umuhoza Adinette (Dream Taekwondo Club)
2.Uwase Kevine (Dream Taekwondo Club
3.Umurerwa Nadege (Dream Fighters)
4.Mucyo Yvan (Dream Taekwondo Club)
5.Byukusenge Eric (Dream Taekwondo Club)
6.Uwineza Ellysa (IYF)
7.Edison (Dream Fighters)
8.Tumukunde Emmanuella(Dream Taekwondo Club)
Yvonne IRADUKUNDA
UM– USEKE.RW