Digiqole ad

Angola: dos Santos umaze imyaka 35 ku butegetsi ngo azarekura muri 2018

 Angola: dos Santos umaze imyaka 35 ku butegetsi ngo azarekura muri 2018

Jose Eduardo dos Santos wa Angola abarirwa mu ba Perezida bakize ku Isi

Perezida wa Angola Jose Eduardo dos Santos wa kabiri umaze igihe kirekire ku butegetsi muri Afrika, yatangaje ko mu 2018 azatanga ubuyobozi. Icyo gihe azaba yujuje imyaka 39 ayobora igihugu kuko yagiye ku butegetsi mu 1979.

Jose Eduardo dos Santos wa Angola abarirwa mu ba Perezida bakize ku Isi
Jose Eduardo dos Santos wa Angola abarirwa mu ba Perezida bakize ku Isi

Ibi yabitangarije muri kongere y’ishyaka riri kubutegetsi rya MPLA.

Yagize ati: “Nafashe umwanzuro wo kuzarekura ubutegetsi, nkarangiza ibikorwa byanjye bya politike mu 2018.”

dos Santos w’imyaka 73 ni uwa kabiri inyuma yaPerezida Obiang Nguema wa Guinea Equatorial mu bamaze igihe kirekire cyane ku butegetsi muri Africa.

Angola ifite amatora y’umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2017.

Angola ni igihugu cya kabiri mu gucukura Petrol nyinshi ku mugabane wa Afurika, inyuma ya Nigeria. Amafaranga agera kuri 75% igihugu cyinjiza, aturuka kuri petrol na 95% by’amafaranga yinjira mu gihugu aturuka kuri petrol.

Dos Santos umaze imyaka isaga 35 ku butegetsi abamunenga bavuga ko muri iyi myaka yayoboje igitugu, kandi ngo yakoze ibikorwa byinshi bihonyanga uburenganzira bwa muntu.

La Libre Belgique

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • De Santos numugabo yarwanyije USA Yaje asimbura Agustino Neto wafashike Africa kwibohora bitari biriya byo mu Rwanda, aho RSA,Mozambike,Namibie bibohoye bakava mu bucakara.Uyu mugabo yafatanyije na Nyerere,Igihe Mandela yari mu buroko.Niba azarekura muri 2018 akabyubahiriza ntantambara ibaye azaba arumugabo Nyerere,Jerry Rawlings,Mathieu Kereku bose bashoboye gutanga ubutegetsi neza ndeste binjiza leta zabo muri demokrasi ngiyo challenge batanze kubandi bayobozi.

  • Ariko africa yaragowe koko!

  • azaze murwanda tumwigishe gutekinika

Comments are closed.

en_USEnglish