Digiqole ad

Cote d’Ivoire: Al-Qaeda yasanze abantu ku mucanga yica 16

 Cote d’Ivoire: Al-Qaeda yasanze abantu ku mucanga yica 16

Ku mucanga wa Grand Bassam aharasiwe abantu kuri iki cyumweru

Igikorwa cy’iterabwoba cyakozwe n’umutwe w’iterabwoba wakigambye witwa Aqmi kuri iki cyumweru mu mujyi wa Grand Bassam  cyahiyemo abantu bose hamwe 22. Abantu bitwaje intwaro basanze abantu ku mucanga wo ku nyanja babamishamo amasasu bica abasivili 14, abasirikare babiri ariko nabo bicwamo batandatu.

Ku mucanga wa Grand Bassam aharasiwe abantu kuri iki cyumweru
Ku mucanga wa Grand Bassam aharasiwe abantu kuri iki cyumweru

Muri uyu mujyi w’ubukerarugendo ahantu barasiye aba bantu ni ahakunze gusurwa n’abantu bifashije hamwe n’abanyamahanga bose baje kuruhuka mu mutwe ku mucanga w’inyanja.

Ahagana saa saba z’amanywa aba bagizi ba nabi ngo bari benshi barasa abantu batajonjoye ku mucanga kandi baza bagana ahitwa kuri Hotel Etoile du Sud nk’uko bitangazwa na JeuneAfrique.

Perezida Ouattara yahise ajyayo gutabara

Perezida Alassane Ouattara yahise agerayo, asanga koko aba bantu bishwe ndetse hari n’inkomere zigera kuri 22, mu bapfuye kandi harimo aba bagizi ba nabi batandatu kuko barwanye n’abashinzwe umutekano.

Aba bagizi ba nabi ngo bari bigabanyijemo ibice bibiri ariko ngo bahise batangira guhangana n’ingabo zicunga umutekano zahise zitabara nyuma gato.

Umutwe wa Al Qaeda muri Magreb (Aqmi) wahise wigamba iki gitero.

Iki ni igitero cya mbere nk’iki kigabwe kuri Côte d’Ivoire nyuma y’ibiheruka by’uyu mutwe kuri Hotel y’ahitwa Sousse kuri Tunisia cyahitanye abantu 38 mu kwa gatandatu 2015.

Minisitiri w’umutekano muri Côte d’Ivoire Hamed Bakayoko yatangaje ko hashize igihe kinini igihugu cyabo kigerwa ibikorwa nk’ibi by’iterabwoba ariko bahora bahanganye n’abashaa kubikora bakabakumira.

Avuga ndetse ko na hano ingabo zatabaye vuba cyane zigatuma hatabaho kwicwa kw’abantu benshi.

Uyu mu minisitiri avuga ko abiciwe muri iki gitero harimo abakomoka no mu bihugu bya Benin, Burkina Faso, Cameroun, Ubudage, Ubufaransa na Côte d’Ivoire

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ibi bintu bituma abanyafrika n’abarabu b’abayislamu bagenda barushaho kwishora mu bwicanyi bw’inzirakarengane, bazi ko na bo bari bupfe, ni agatereranzamba katoroshye. Kandi intandaro yabyo nyamukuru ni imwe: Nuko hari abantu benshi bageze aho babona ko kubaho no gupfa ari hafi kimwe, kubera gukurira no kuba mu buzima budashobotse bw’akarengane, gupyinagazwa, guteshwa agaciro no guhezwa mu bujiji, maze amadini adashobotse na yo agahera kuri ubwo bujiji, agakura agasagamba, nk’uruteja rujugunywe ku icukiro ry’amazirantoki. Aho kwigisha kubungabunga ubuzima akigisha ubutwari bwo gupfa wica abandi. Ibihugu n’ingoma z’ibihangange bikangisha ingufu abatazifite bagatitira iyo bagitinya gupfa, kwica no kwicwa, ariko iyo bigeze aho abantu batanga ubuzima bwabo ku bwende ngo bice abandi, batarobanura inzirakarengane n’uwo bafite icyo bashinja, nta gahunda ifatika bafite, nta buhangange buba bukiriho. Hasigaraho ubugome n’akavuyo gusa.

Comments are closed.

en_USEnglish