Digiqole ad

“Donald Trump azanye amatwara nk’aya Hitler na Mussolini”- Perezida Nieto

 “Donald Trump azanye amatwara nk’aya Hitler na Mussolini”- Perezida Nieto

Perezida wa Mexico yanenze cyane amatwara y’Umukandida Donald Trump

Perezida w’igihugu cya Mexico Enrique Pena Nieto ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Excelsior yavuze ko imvugo zikoreshwa na Donald Trump, wiyamamariza kuzayobora America zisa neza n’izakoreshwaga n’abanyagutugu bakomeye ku Isi, Adolf Hitler w’U Budage na Benito Mussolini wategetse Ubutaliyani.

Perezida wa Mexico yanenze cyane amatwara y'Umukandida Donald Trump
Perezida wa Mexico yanenze cyane amatwara y’Umukandida Donald Trump

Perezida Nieto yavuze ko imvugo za Donald Trump uhatana nk’uhagarariye ishyaka rya Republican, zangije cyane umubano w’igihugu cye na Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ibiro ntaramakuru Associated Press, bivuga ko Perezida wa Mexico yavuze ko ibintu Trump akora n’ibyo avuga azakora bishobora kuzateza ibibazo bitazibagirana mu mateka y’Isi.

Ati : “Ni ko Mussolini yaje, ni ko Hitler yaje.”

Perezida Pena Nieto yari atarigera avuga ku mukandida Donald Trump, wavuze ko ku mupaka uhuza Mexico na Amerika hagomba kubakwa urukuta kugira ngo ruhagarike abimukira bava muri Mexico bajya muri Amerika.

Trump yavuze ko abimukira bava muri Mexico aribo binjiza ibiyobyabwenge, bakora ibyaha bitandukanye kandi ngo ni bo bafata abagore n’abakobwa ku ngufu.

Si Perezida Enrique Pena Nieto gusa wagereranyije Donald Trump na Adolf Hitler, n’abandi bayoboye Mexico nka  Vicente Fox na Felipe Calderon bita Donal Trump, Hitler.

Robert Mugabe utegeka Zimbabwe, na we yavuze ko Donald Trump ari umwuzukuru wa Adolf Hitler.

Nubwo izo mvugo zisa nizigaragaza nabi, Donald Trump, ntibimubuza kuba akataje mu nzira yo imuganisha ku guhagararira ishya rya Republican mu matora ya Perezida wa Amerika azaba mu Gushyingo.

Uyu muherwe wo muri New York akomeje kuza imbere y’abo bahanganye mu kuzahagararira ishyaka rya Republican muri ayo matora.

Perezida Nieto yavuze ko Mexico itazigera yifatanya muri uwo mugambi wa Trump wo kubaka urukuta hagati y’ibihugu byombi. Gusa, yanatangaje ko afite icyizere ko Abanyamerika bazashishoza mu matora, ntibatore Trump.

Callixte Nduwayo
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Ariko jye hari ibyantangaje. Ni gute umuntu nka Trump uvuga amagambo nk’ariya ishyaka rye rimwemerera ndetse akaza no mu myanya ya mbere mu matora yo mu ishyaka rye?
    Jye mbona ko abamutora bose baba bemera imvugo ye ndetse bateye kimwe nawe 100%. Ntabwo navuga Trump ngo ndeke bariya bamuri inyuma bose.
    Amerika iyo iza kuba nk’igihugu kimwe muri Afrika gifite umuntu umeze kuriya, abanyamerika cg uburayi baba barangiye kumugendaho.
    Ahaa nzaba ndora ibya Amerika

  • Ibitekerezo bye no gutorwa kwe bigaragaza uko umubare munini w abanyamerica utekereza

  • trump numunyabwenge kimwe nabamutora bose ahubwo nubutumwa bwerekana ko abanyamerika badakeneye abanyenzara mu gihugu cyabo, abarabu, abirabura , mexican nabandi ba fake bose. mugume iwanyu mukorere ibhugu byanyu

  • Ahubwo trump n’umunyabwenge wa mbere amatora nagere njye kumutora vuba njye mba muri America ark nanga aba Spanish kubi usanga ntabyangombwa bagira ugasanga muma company bafite akavuyo kabi bashaka kwerekana ko bazi gukora kandi bagira urugambo rubi nkurwabanyafrika
    Ikindi nshigikiye trump nugukuraho abo baprezida bigize abanyagitugu b’abanyafrika like Museveni and Mugabe wagira ngo ibyo bihugu n’ibyabo ngaho ngo itegeko nshinga ndarihinduye bajye baba nk’abanyamerika bajye mu ntara batange ibitekerezo byabo ahisigaye abaturage bahitemo

  • Uri fake kbsa ushakira abakene gukena biruseho ko isi idasakaye umunsi wahirimbiye uzagaruka mu rwakubyaye sha! Naho trump est in home futi comme toi et avait u memoire de poule.

  • Trump natsinda America izahita itakaza ubudahangarwa bwayo. sindi umupfumu ariko ndabiraguye.Naho wowe umukunda numvise warabonye nubwenegihugu nakubwiriki numara kumutora azakwihakana agushyire mugatebo kamwe na bene wanyu maze abazungu bene wabo bakurasire mumuhanda. wihangane wigarukire murwagasabo dufatanye kurwubaka nicyo nakwisabira.

  • TRUMP KO NUMVA ARI IKIBINGWA RA ! AVUGISHA 81 NK’UMUNYEMARI NYINE.

  • ariko icyo dusanzwe tuzi nuko umuntu nkuriya mwenye gafranga avuga rikihuta kuruta uwarusha ubushobozi kdi hatitawe kubyo avuga.kdi muri protic mumenye ko nokuba ufite ubushobozi nabyo bi conta nkaswe umuherwe nkuriya uzwi kw,isi mureke umugabo ayobore gusa ashobora guteza akaga isi nkuwa korea yamajyaruguru nawe wazanira akaga isi

  • Trump ni rwaserera, ariko agiyeho ubanza abanyagitugu bayobora ibyinshi mu bihugu bya Afrika bacisha make abaturage bakabona agahenge.

  • avuga nkutazapfa

Comments are closed.

en_USEnglish