Mme Fadumo ngo naba Perezida wa Somalia azaganira na Al Shabab
Umugore witwa Fadumo Dayib yamenyekanye cyane mu mpera z’umwaka ushize ubwo yatangazaga ako ashaka guhatanira kuba Perezida wa mbere w’umugore wa Somalia, igihugu cyazahajwe n’intambara kuva mu myaka irenga 25 ishize. Ubu yatangarije Deutsche Welle ko naramuka atowe azahita aganira n’umutwe wa Al Shabab kuko ngo ibyo kuwurandura ku ngufu byananiranye.
Uyu mugore ubusanzwe aba mu buhungiro n’abana be bane muri Finland kuva mu myaka ya 1990. Arashaka gutaha iwabo akiyamamaza mu matora ya Perezida azaba mu kwa munani uyu mwaka.
Kugira ngo yemererwe kwiyamamaza Inteko Ishinga Amategeko ya Somalia niyo izamuha uburenganzira, umwanzuro uzafatwa mu kwa karindwi 2016 amatora ari mu kwa munani. Ndetse kugira ngo yemererwe kwiyamamaza azabanza atange 20 000$ nk’umukandida.
Mme Fadumo avuga ko ashaka kuba Perezida kugira ngo ahagarike kumeneka kw’amaraso muri Somalia, ibintu ngo bimaze imyaka 25.
Avuga ko ubuyobozi bwose bwagiye busimburana bwananiwe guhagarika intambara. We ngo azanye ubushobozi n’ubushake bwo kubikora.
Ngo nubwo abizi neza ko Somalia ari igihugu gisanzwe giheeza umugore, ngo azi neza ko urubyiruko ruhari ubu rwahumutse kandi rutakiyumva mu mitekerereze ya cyera ikandamiza abantu ikanaheeza umugore, ngo icyo uru rubyiruko rutegereje ni ukoma rutenderi gusa. Kandi ngo niwe uje guhagurutsa iyo nkubiri.
Ati “Nubwo kuva navuga ko nziyamamaza hari benshi banteye ubwoba ko bazanyica ntabwoba mfite, ushaka gukora ibyiza wese abakunda inabi baramurwanya. Ningera mu biro nka Perezida nibo bazantinya sinjye uzabatinya.”
Uyu mugore avuga ko afite impungenge nyinshi ko uburyo Somalia iyobowemo butazatuma yemererwa kwiyamamaza kuko ubuyobozi bwa Somalia bwakandamije abaturage bikomeye bunaheeza cyane abagore, ibi ngo bikanatuma iterabwoba rihabona indiri.
Ati “Ariko nintorerwa kuba Perezida nzahamagara Al Shabab twicare ku meza tuganire, kuko kuyirwanya byarananiranye. Nabo (Al Shabab) babangamiwe n’uburyo uko Somalia iyobowe biyisubiza inyuma cyane. Banenga uburezi bwifashe nabi cyane n’abayobozi bamunzwe na ruswa. Nabo banga (Al Shabab) uburyo abanyasomalia babayeho mu bukene bukabije.”
Fadumo yize iby’ubuyobozi, ubu arakorera impamyabumenyi y’ikirenga muri Kaminuza ya Helsinki muri Finland aho akora ubushakashatsi ku burenganzira bw’abagore, amahoro n’umutekano mu gace k’ihembe rya Africa.
UM– USEKE.RW
5 Comments
Uyu ndabona agiye kuba Rukokoma wa Somalia ndakendamwishanj
Mwidjaaa weee! Mbega ukuntu ateye ubusambo? Uyu kutamutora ni ugutera igihugu umugongo mba ndoga rukimirana uri mwiza pee hahirwa uwagushatse pe
Uko uri mwiza nabyo n’ubigeraho uzaba ubaye nka Sara wo muri bible
Nako na esther erega kuganira ntakibiruta ntimwibuka ko yakoba na izaka bagombye kuganira emwe na Amerika n’ Uburusiya babana k’ubwo kuganira naho ubundi bamarana pe!
umva urimwiza kabisa
Comments are closed.