*Umwe mu Badepite yise Perezida Kenyatta ‘Igicucu gikabije”, Kenyatta na we ati “Ibigoryi bikomeje ku ntuka”. Abadepite bo mu ishyaka ritavuga rumwe n’irir ku butegetsi muri Kenya basohowe mu ngoro y’Inteko aho bavuga ko bahohotewe muri iyo nzu. Ibibazo byavutse mu mpaka zikomeye zijyanye no guhindura itegeko rijyanye n’amatora mu bijyanye no kuzabarura amajwi mu […]Irambuye
Ibarura risubiyemo kandi rya nyuma ry’amajwi y’abaturage batoye Perezida wa US muri Leta zose 50 za USA ryagaragaje ko Hillary Clinton yatowe n’abaturage 65 844 954 (48,2%) naho Donlad Trump agatorwa na 62 979 879 (46.1%) uyu mugore akaba ariwe wabaye uwa mbere mu mateka y’amatora muri Amerika watsinzwe ku mwanya wa Perezida kandi yagize […]Irambuye
Police mu Budage iri guhiga mu buryo budasanzwe umugabo ukomoka muri Tunisia ngo basanze kimwe mu byangombwa bye mu ntebe y’ikamyo yagongesheje abantu akica 12 agakomeretsa 45 bariho bahaha ibya Noheli mu isoko kuwa mbere nijoro mu mujyi wa Berlin. Ibyangombwa babonye byanditseho uwitwa Anis Amri wavukiye mu mujyi wa Tataouine muri Tunisia mu 1992 […]Irambuye
Perezida wa Gambia watsinzwe amatora Yahya Jammeh yabwiye abayobozi b’ibihugu bya ECOWAS bikoresha Icyongereza ko atazava ku butegetsi ndetse anenga ibikorwa byabo byo kumusaba kuva ku butegetsi mu mahoro, ngo nta kamaro kabyo. Ibi yabishimangiye mu kiganiro yatangiye kuri Televiziyo y’igihugu, aho yabwiye abaturage batamushaka ko bagomba ‘gusubiza amerwe mu isaho’, ngo ntaho azajya kuko […]Irambuye
Abantu barenga 20 nibo bamaze gusiga ubuzima mu myigaragambyo yo kwamagana ko Perezida Joseph Kabila akomeza kuyobora Repubuilika iharanira Demokarasi ya Congo kuko ngo Manda ye yarangiye taliki ya 19 Ukuboza. Abapfuye benshi bishwe kuri uyu wa kabiri muri Kinshasa na Lubumbashi ahari imyigagambyo ikomeye. Umwe mu babibonye n’amaso yabwiye BBC ko abo yabonye bapfa barashwe […]Irambuye
Umuryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bwa muntu Human Rights Watch uremeza ko muri iyi minsi hari umutwe w’abantu bitwaje intwaro bivugwa ko bakorana na Anti Baraka wiswe ‘3 R’ (Retour, Réclamation et Réhabilitation) ukorera mu Majyaruguru ya Centrafrique. Ngo umaze kwica abaturage 50, abandi benshi barawuhunze. Uyu mutwe ngo ugamije gukomeza gahunda y’uko ibintu byahoze […]Irambuye
Ba Abambasaderi 11 ba Gambia mu bihugu bitandukanye ku Isi basabye Perezida Yahya Jammeh kurekura ubutegetsi akanashimira Adama Barrow wamutsinze mu matora. Ubusabe bw’aba ba Ambasaderi buje nyuma y’aho Perezida Yahya Jammeh afashe icyemezo cyo kwanga ibyavuye mu matora, yatsinzwe na Adama Barrow watangajwe tariki ya 1 Ukuboza, ndetse mbere Jammeh akaba yari yemeye ko […]Irambuye
Minisitiri w’Intebe Mushya, Samy Badibanga yatangaje urutonde rw’abagize Guverinoma, bose hamwe ni 67, hari abinjiye muri Guverinoma bashya, abandi baguma ku myanya bariho muri bo Lambert Mende Omalanga Tshaku National usanzwe ari Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Leta. Iyi Guverinoma yaraye itangajwe ku wa mbere, igizwe na ba Visi Minisitiri w’Intebe batatu, ba Minisitiri ba Leta […]Irambuye
Mu mujyi wa Berlin, umugabo uva muri Afghanistan wasabaga ubuhungiro mu Budage yatwaye ikamyo maze ayinjiza mu iguriro ryari ryuzuyemo abantu bahaha ibya Noheli arabatikagura yica abagera kuri 12 abandi 48 barakomereka. Uyu mwuyahuzi yakoze iki gitero cy’iterabwoba mu ijoro ryakeye aho yinjiye iyi modoka mu iguriro rizwi cyane mu mujyi wa Berlin. Uyu mugabo […]Irambuye
Ingabo z’Umuryango wa Africa yunze ubumwe ziri muri Somalia mu rwego rwo kugarura amahoro zirashinjwa kwica abasivili 11. Ku Cyumweru abasirikare bari mu gifaro binjira mu nzu bagonga umubyeyi n’abana be batanu mu gace kitwa Marka. Ku wa Gatandatu kandi ngo abasirikare ba AMISOM barashe muri bus yarimo abagenzi bicamo abagera kuri batandatu. Nubwo abaturage […]Irambuye