Digiqole ad

Mu majwi ya nyuma y’abaturage Hillary Clinton yarushije Trump miliyoni 2,9

 Mu majwi ya nyuma y’abaturage Hillary Clinton yarushije Trump miliyoni 2,9

Abanyamerika bamwe bavuga ko nta demokarasi iri iwabo

Ibarura risubiyemo kandi rya nyuma ry’amajwi y’abaturage batoye Perezida wa US muri Leta zose 50 za USA ryagaragaje ko Hillary Clinton yatowe n’abaturage 65 844 954 (48,2%) naho Donlad Trump agatorwa na 62 979 879 (46.1%) uyu mugore akaba ariwe wabaye uwa mbere mu mateka y’amatora muri Amerika watsinzwe ku mwanya wa Perezida kandi yagize amajwi menshi cyane muri rubanda.

Abanyamerika bamwe bavuga ko nta demokarasi iri iwabo
Abanyamerika bamwe bavuga ko nta demokarasi iri iwabo

Aya ni amajwi ya nyuma yabazwe na US Elections Atlas agaragaza ko abanyamerika benshi bashakaga ko Mme Hillary Clinton ari we ubayobora. Ariko Demokarasi yo muri Amerika ikaba igaragaza ko ubutegetsi budashyirwaho n’abaturage ahubwo inteko y’abantu 565.

Trump kuri Twitter yakomeje kugaragaza ko nubwo atatowe muri rubanda ariko inteko itora ari nayo ya ngombwa yamutoye ariko akanemeza ko ngo iyo amatora atabamo kwiba ariwe wari gutsinda muri rubanda.

Hagati aho muri Amerika abantu bari bashyigikiye Clinton bakomeje kugaragaza ko uburyo amatora akorwa muri USA bukwiye guhinduka ijambo rigahabwa abaturage aho guhabwa inteko y’abantu mbarwa.

Icyumweru kimwe nyuma y’amatora Senateri   Barbara Boxer wahoze ahagarariye Leta ya California wari ushyigikiye Hillary Clinton yahise yandika umushinga w’itegeko usaba ko iriya nteko itora (Electoral college) ivanwaho nk’uko bivugwa na CNN.

Ati “Ibi nibyo biro byonyine aho ushobora gutorwa na benshi ariko ugatsindwa umwanya wa Perezida. Inteko itora ni ibintu bitajyanye n’igihe, bitarimo demokarasi bidatanga n’isura nziza ku isi y’ubu. Bikeneye guhinduka nonaha.”

Iminsi ibiri nyuma yabwo, umudepite wa New York witwa Charlie Rangel nawe yahaye Inteko umushinga nk’uyu.

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Jye iyo bavuze aba Clinton n’ibintu badukoreye muri iki gihugu bindya ahantu, nkarwara umutwe umunsi wose. Yatsinzwe nabi. Harya ngo yararize abura gihoza amaze kumenya ko yatsinzwe. Mama shenge we! N’umugabo we wiyemerera ko iyo atabara abanyarwanda yari gukiza abarenga ibihumbi magana atatu ntakirira, nawe nacire hano nkubite uriya mugabo wamutwariye umwanya itangazamakuru ryari ryamwihereye.

    • YAGUKOREYE WOWE NANDE

  • Igihuha.com

  • @ imbwamuzindi we soma neza msg yose urabona abo banze gutabara kdi bari babifitiye ubushobozi.

  • None se Nina hatora abo ma 456/abaturage babashora mu matora yiki?no democracy

Comments are closed.

en_USEnglish