Berlin: Umugabo yishe abantu 12 bari mu isoko abagongesha ikamyo
Mu mujyi wa Berlin, umugabo uva muri Afghanistan wasabaga ubuhungiro mu Budage yatwaye ikamyo maze ayinjiza mu iguriro ryari ryuzuyemo abantu bahaha ibya Noheli arabatikagura yica abagera kuri 12 abandi 48 barakomereka.
Uyu mwuyahuzi yakoze iki gitero cy’iterabwoba mu ijoro ryakeye aho yinjiye iyi modoka mu iguriro rizwi cyane mu mujyi wa Berlin.
Uyu mugabo wakoze ibi yageze mu Budage mu kwezi kwa kabiri nk’impunzi iva muri Afghanistan akaba yari agisaba ubuhungiro muri iki gihugu.
Agikora ibi yagerageje gucika ariko ahita atabwa muri yombi.
Police ya Berlin yatangaje ko umushoferi nyawe w’iyi kamyo, yari ipakiye ibyuma ibivana muri Pologne abizanye mu Budage, bamusanze inyuma mu ikamyo yapfuye.
Biravugwa ko uyu mugizi wa nabi yari yashimuse iyi modoka nyuma yo kwica uwari ayitwaye.
Police kandi yemeza ko iki gitero cyakozwe kigambiriwe guhitana aba bantu bari mu isoko ku bushake.
Iki gitero kikaba gisa n’icyabaye mu mujyi wa Nice mu Bufaransa mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka.
Kikaba cyakozwe nyuma gato y’uko i Ankara muri Turkiya hari hamaze kurasirwa Ambasaderi w’Uburusiya muri iki gihugu agahita ahasiga ubuzima.
Iki gikorwa kibi kibaye nyuma y’uko inzego nyinshi z’umutekano zimaze iminsi ziburira ibihugu by’iburayi ko umutwe wa Islamic State uri gutegura ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ku bihugu by’iburayi muri ibi bihe by’iminsi mikuru cyane cyane ku masoko.
UM– USEKE.RW