Digiqole ad

DRCongo: 20 bamaze kwicirwa mu myigaragambyo yamagana Kabila

 DRCongo: 20 bamaze kwicirwa mu myigaragambyo yamagana Kabila

Kinshasa na Lubumbashi niho cyane cyane hari imyigaragambyo yamagana Kabila

Abantu barenga 20 nibo bamaze gusiga ubuzima mu myigaragambyo yo kwamagana ko Perezida Joseph Kabila akomeza kuyobora Repubuilika iharanira Demokarasi ya Congo kuko ngo Manda ye yarangiye taliki ya 19 Ukuboza. Abapfuye benshi bishwe kuri uyu wa kabiri muri Kinshasa na Lubumbashi ahari imyigagambyo ikomeye.

Kinshasa na Lubumbashi niho cyane cyane hari imyigaragambyo yamagana Kabila
Kinshasa na Lubumbashi niho cyane cyane hari imyigaragambyo yamagana Kabila

Umwe mu babibonye n’amaso yabwiye BBC ko abo yabonye bapfa barashwe n’ingabo za Leta.

Abatavuga rumwe nawe bavugaga ko ubutegetsi bwa Joseph Kabila bumaze imyaka 15 bugombaga kurangira taliki 19, Ukuboza, 2016. Gusa Perezida Kabila ntabwo yarekuye ubutegetsi.

Komisiyo y’amatora muri Congo ivuga ko bidashoboka ko yategura amatora kubera igihe gito ndetse n’ubushobozi budahagije bityo ko yahabwa igihe gihagije ikitegura amatora akazaba muri 2018.

Kuwa Kabiri Minisitiri w’Intebe Badibanga yashyizeho Guverinoma nshya y’inzibacyuho igizwe n’abantu 74 bagomba kuba bayobora mu gihe Komisiyo igitegura amatora ataziguye

Jose Maria Aranaz ukuriye ishami rya UN ryita ku burenganzira bwa muntu muri DRC we yemeza ko muri Kinshasa hishwe abantu barenga 20 kandi ngo no mu yindi mijyi nka Lubumbashi ubwicanyi buri gukorwa.

Etienne Tshisekedi uhora ku ruhande rutavuga rumwe na Leta kuva mu myaka myinshi ishize yasabye abayoboke be gukora imyigaragambyo mu mahoro bagasaba Kabila kuva ku butegetsi.

Kuva Congo yabona ubwigenge mu 1960 kugeza ubu ntiharabaho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro.

Perezida Joseph Kabila yabonye ubutegetsi mu 2001 asimbuye se Laurent Desire Kabila wari umaze kwicwa n’umwe mu bamurindaga.

Itegeko nshinga rya DRC ntiryemerera Joseph Kabila kongera kwiyamamariza indi manda.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Wambwira ikindi gihugu cyo mu biyaga bigali uzi ubuyobozi bwaba bwarahererekanijwemo mu mahoro wenda incuro imwe?

    Dukeneye impinduka bya vraie!

    • Hari ikibazo muri Africa dufite mutabona;
      Urubyiruko rwacu rutekereza nkurw’i Burayi/America; kujya mu muhanda kumena ibintu no gutera amabuye (imbere ya Police na Army ifite imbunda !!!). Ibi biterwa nuko Education Systems twarerewemo zikomoka hariya navuze.
      DEMOKARASI IBEREYE AFRICA JYEWE NKUNDA NI “UKUYOBORWA N’IGISIRIKARE GIKUNDA IGIHUGU” (Kuko abasivire twaminuje tugira para-para)

  • Uburundi se n’ubwo Nkuru ya bwi she!

  • Reka mbibarize: iyo umuturage abyutse akajya kumenagura amatara ku mihanda, agatwika amashuri agasahura amaduka ngo hari “utavuga rumwe n’ubutegetsi” wabimusabye, mwe mwumva koko Africa tudafite ikibazo? Iyo ateye umupolisi cyangwa umusirikare ibuye akaraswa agapfa, uwo “utavuga rumwe n’ubutegetsi” amarira iki umuryango we? Kabila uwo se navaho kandi nyine amatora atarakorwa barayoborwa nande? Aka kajagari muri Africa usanga kogezwa n’izo za RFI na VOA tubyuka twumva nk’ivanjiri nyamara byakomera tugatangira kurira ngo baradushutse!

  • Kugundira ubutegetsi niko bigenda. Bamara kujyaho bakumva nta wundi wagira icyo ashoboye. …bubaka inzego za baringa. ..igisirikari ugasanga bakigize akarima kabo niyo mpamvu haba akavuyo. Nta ngabo nyayo y’igihugu yakabaye umucakara w’ubutegetsi buriho. .babigezeho bajya badukiza abigize kagarara.
    Ukagira ngo abashaka kuguma lu ngoma urupfu rurya ruswa. Akabi ni ugupfa ukagenda benshi vagira bâti. ..Turagukize genda rwiza. BAKWIGIYE KURI MANDELA BIBANANIYE MUREBERE KURI TANZANITA

  • @Mahoro, uvuze ukuri. Nubwo abenshi muritwe twanga ukuri tugashyigikira ikinyoma ngo ni Democracy.
    Ubuse abapfuye barashwe ngo baramagana P. Nkurunziza, bazize iki? Ubuse ntayoboye? Bazamutwara iki? Ngo ntibamushaka nkaho yicaye kuntebe yabo tuzashirira mumihanda ngo Ni Democracy.
    Reba nkaba BACONGOMAN, ubukoko barazira iki? Bazindutse bakajya gushaka umugati wabana bakava mumihanda, ko ntanumwe uzamukuraho? Baraje bapfe nkisazi, ngo barambiwe Kabira nkaho aramutse avuyeho barara muri Prezidansi.
    Banyafrica twitonde, umuti numwe gusa, nugukora cyane tukarwanya ubukene, Tukarwanya ubujiji, tugasaba Imana amahoro, ubundi tukigira mwijuru.

  • @Karangwa, kurwanya ubukene n’ubujiji ntibishoboka iyo igihugu kiyobowe nabi, kuko politiki mbi zikenesha n’abari bifashije, zikongera ubukene bw’abari basanzwe bakennye, zikanyereza ibyagombye kubakishwa ibikorwa remezo, zikabyara intambara zisenya n’ibyari byarubatswe, n’ibindi nkabyo. Iyo mitekerereze yawe ni ay’abanyabwoba b’icyitegererezo. Cyakora mu Rwanda yakora neza cyane igatanga umusaruro. Ngo umurenzaho ibyara ibijumba niko njya numva bavuga.

  • Nyabuneka abashoboye gusenga tujye ku mavi turebe ko abavandimwe bacu bajya mu mahoro aho guhaguruka ngo birare mu mihanda ibyo ntacyo byamarira Congo Gusa nuwakwiga Yazakoze urugendo shuri akarebe uburyo u Rwanda Twibutse tudategereje za commentaire z’abanyamahanga Mana we tabara afuriki kuko hageze aho intwarane naho intwari zirananiwe pe gusa babikore cyangwa babyihorere Yesu agiye kugaruka kandi iherezo ryabyose riri bugufiikindi abashaka icyubahiro gukomera no kudapfa babishakishe gukora neza badacogora

Comments are closed.

en_USEnglish