Perezida Trump ngo ashobora gushyiraho ibihe bidasanzwe ku gihugu
Nta yindi mpamvu ituma Donald Trump atekereza gushyiraho ibihe bidasanzwe ku gihugu cye, ni ukugira ngo abe yabasha kubona ingengo y’imari yo kubaka urukuta rutandukanye igihugu cye na Mexique, bityo gushyiraho ibihe bidasanzwe byatuma akoresha ububasha bw’ikirenga Perezida wa America ahabwa n’itegeko nshinga.
Ku wa gatanu nimugoroba Trump yahuye n’abakomeye mu ishyaka ry’Aba Demokarate bamwangiye banze kumuha amafaranga yifuza.
Iyo migenzereze y’Aba Demokarate yo kudatanga ingengo y’imari irimo n’iyo kubaka urukuta ku rubibi na Mexique, yatumye Trump adasinya ingengo y’imari ya Leta yari yemerewe kugera igihe azahabwa amafaranga yo kubaka urukuta.
Trump avuga ko yari yiteguye ko Leta izabura amafaranga ikoresha mu gihe gito (babyita mu Cyongereza ‘shutdown’) – Ubu hashize ibyumweru bitatu ibiro bimwe na bimwe muri Leta rusange byarafunze imiryango. Na n’ubu ntihazwi neza igihe bizarangirira.
Abakozi basaga 800 000 bakorera Leta rusange bamaze igihe badahembwa kuva tariki 22 Ukuboza 2018.
Kuri uyu wa gatandatu Perezida Donald Trump arongera guhura n’abayobozi ba Congress kugira ngo barebe ko ibibazo bihari byabonerwa umuti.
Trump yahuye n’Aba Demokarate ku wa gatanu ariko birangira nta musaruro bitanze
Mu minota 90 bamaze baganira, Donald Trump mbere yari afite ikizere ariko biza kurangira ibyo biganiro byo mu biro bya Perezida wa America, White House.
BBC ivuga ko abanyamakuru babajije Perezida Donald Trump niba yakoresha ububasha bw’ikirenga ahabwa n’itegeko nshinga kugira ngo yemeze ingengo y’imari y’igihugu irimo n’iyo kubaka urukuta ku rubibi na Mexique asubiza ko bishoboka.
Ati “Nshobora kubikora. Dushobora gushyiraho ibihe bidasanzwe tukarwubaka vuba na bwangu. Iyo ni indi nzira yo kubikora.”
Donald Trump yongeyeho ati “Nejejwe cyane n’ibyo ndimo nkora.”
Yavuze ko ibyo kuba Leta rusange ifite ibigo byafunze imiryango, kuri we atabyita kubura ingengo y’imari ‘shutdown’, ngo abyita gukora abyo yakabaye akora mu nyungu n’umutekano by’igihugu.
Umuvugizi w’Inteko ishinga Amategeko, Nancy Pelosi yavuze ko ibiganiro byo ku wa gatanu byarimo ingingo ku mpande zombie, “contentious”, naho Ukuriye Abasenateri b’Aba Demokarate, Chuck Schumer ati “Twabwiye Perezida ko dushaka kubona Leta yongeye gufungura ibiro. Yabyanze.”
Abasesenguzi bavuga ko Donald Trump afite ubushobozi bwo gukoresha ubundi buryo ngo abone ingengo y’imari yo kubaka urukuta ku rubibi na Mexique yaba yarabukoresheje.
Ngo kuba yakoresha ububasha ahabwa na Perezida akemeza itegeko bitanyuze muri Congress byashoboka ariko ngo biragoye cyane kuko hari n’abo mu ishyaka rye batamushyigikiye, bashobora kwiyunga ku ba Demokarate bagatanga ikirego mu rukiko rukaburizamo umugambi wa Perezida.
Ibihe bidasanzwe ku gihugu bishyirwaho ku mpamvu z’umutekano zikomeye, icyo gihe hagashyirwaho amasaha ntarengwa abantu baba bageze mu ngu zabo, biba igihe hari intambara, mu matora, cyangwa ku zindi mpamvu zatuma igihugu kibaho mu buryo butandukanye n’ubusanzwe.
BBC
UM– USEKE.RW