Digiqole ad

Thaïlande: Mu minsi mikuru impanuka zo mu muhanda zahitanye abagera kuri 463

 Thaïlande: Mu minsi mikuru impanuka zo mu muhanda zahitanye abagera kuri 463

Ishami rishinzwe gukumira ibiza muri Thaïlande ryatangaje ko abantu 463 bahitanywe n’impanuka zo mu mihanda mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2018.

Muri Thailand impanuka zo mu muhanda zariyongereye cyane mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2018

Impanuka 3 791 ni zo zabaye muri Thaïlande mu minsi irindwi, kuva ku wa 27 Ukuboza 2018 kugeza ku wa 2 Mutarama 2019.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) ritangaza ko nibura abantu 22 941 bahitanwa n’impanuka zo mu muhanda muri kiriya gihugu buri mwaka.

Raporo ya WHO igaruka ku mutekano wo mu muhanda igaragaza ko nibura ku munsi abantu 62 bapfa, ariko mu minsi mikuru abapfa bazize impanuka ni 66.

Abahitanwa n’impanuka biganjemo abamotari (73%) bitewe n’uko ubu aribwo bwikorezi bwifashishwa cyane mu gihugu.

Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda muri Thaïlande ryatangaje ko umubare munini w’abaguye mu mpanuka (41.5%) bari basinze mu gihe abagera kuri 28% bagenderaga ku muvuduko ukabije.

Intara ya Chiang Mai iri mu Majyaruguru y’igihugu niyo yagaragayemo impanuka nyinshi, zahitanye abantu 16.

Mu myaka ishize hashyizweho Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda mu ntara ndetse abamotari bategekwa kwambara ingofero z’ubwirinzi.

CNN itangaza ko ahenshi  ibikorwa by’umutekano wo mu muhanda bidakorwa kubera ruswa itangwa no kutubahiriza amatego ayihana.

Nikorn Jumnong wahoze ari Minisitiri wungirije w’Ubwikorezi akaba n’Umuyobozi w’umuryango uharanira umutekano w’abantu (People’s Safety Foundation) yatangaje ko umutekano wo mu muhanda uzagira ireme ruswa nihagarara.

Yagize ati “Iki ni ikibazo gikomeye kandi kiri ku mpande zombi. Abashyira mu bikorwa itegeko rya ruswa babona ririmo ibyuho ndetse abagenzi ntabwo baryubahiriza.’’

Raporo ya WHO igaragaza ko muri Thaïlande, ½ cy’abamotari ari bo bambara ingofero zabugenewe, abagenzi bazambara ni mbarwa mu gihe 58% by’abashoferi bambara imikandara igihe batwaye imodoka.

WHO ivuga ko buri wese yambaye casque byarinda 40% by’imfu ziterwa n’impanuka mu mihanda.

Imibare y’abahitanwa n’impanuka zo mu mihanda muri Thaïlande yaragabanutse iva kuri 36.2 ku bantu 100 000 mu 2015, igera kuri 32.7 ku 100 000.

Muri Vietnam, abantu 111 baguye mu mpanuka 147 mu minsi ine hagati ya tariki ya 29 Ukuboza 2018 n’iya 1 mutarama 2019.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish