Digiqole ad

DRC: Abo ku ruhande rwa Shaddary basabye Kiliziya Gatulika kwirinda kubogama

 DRC: Abo ku ruhande rwa Shaddary basabye Kiliziya Gatulika kwirinda kubogama

Nyuma y’uko  Inama nkuru ya Kiliziya gatulika muri DRC ivuze ko izi uwatsinze amatora y’Umukuru w’igihugu yabaye taliki 30, Ukuboza, 2018, abo ku ruhande rwa Emmanuel Ramazhani Shadary bayisabye kwirinda kwerekana aho ibogamiye.

Barnabé Kikaya Bin Karubi avuga ko bidakwiye ko Kiliziya gatulika ibogama

Ngo ibyo iri gukora ntibihuje n’itegeko nshinga rwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Ihuriro ry’amashyaka ari ku butegetsi ari naryo ryatanze Shaddary nk’umukandi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ryitwa Front Commun pour le Congo(FCC) rivuga ko ibyo Kiliziya Gatulika iri gukora bigaragaza akajagari no  kudashyira mu gaciro kandi ngo ntabyari bikwiye.

Mu kiganiro bahaye abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, banenze imvugo ya Padiri Donatien Nshole usanzwe ari umunyamabanga w’Inama nkuru ya Kiliziya Gatulika uherutse kuvuga ko bazi neza uwatsinze amatora y’Umukuru w’igihugu.

Umuvugizi wa FCC Barnabé Kikaya Bin Karubi yagize ati: “Ibyo yavuze bitandukanye cyane n’icyo itegeko nshinga rivuga, ndetse n’itegeko rigenga amatora  risaba inzego zose zifite aho zihuriye n’amatora kwirinda kuvuga ibyavuye mu matora. Ni akazi ka Komisiyo yigenga y’amatora.”

Padiri Nshole aherutse kuvuga ko bashingiye kuri raporo bahawe n’indorerezi zabo ibihumbi 40 bafite amakuru y’uwatsinze amatora y’Umukuru w’igihugu nubwo yirinze kuvuga uwo ariwe.

Padiri Donatien Nshole we avuga ko bazi neza uwatsinze amatora y’Umukuru w’igihugu

Jeune Afrique

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

 

0 Comment

  • Abanyamadini bajye bareka kwivanga muli politike.Ntabwo ariyo Mission Yesu yabahaye.Umuti w’ibibazo biri mu isi,ntabwo uzazanwa nuko Kabila avuyeho.Bizakomeza kugeza igihe Imana izashyiriraho ubutegetsi bwayo buzayobora isi yose ikaba igihugu kimwe gituwe n’abantu bumvira Imana gusa.

  • @Kavaruganda, ko hafi abahanuzi bose bakomeye Imana yaboherezaga ku banyapolitiki, bagahangana nabo igihe barenganya rubanda, kuki uyu munsi wumva ko abayobozi ba Kiliziya bareka guhanura abagenga b’isi? Niba mwumva mu Bayehova hadakwiye kuvamo abantu nka Eliya, Nathan, Daniel, Amos, Isaie, Yeremiya, Yohani Umubatiza, n’abandi, ni uburenganzira bwanyu. Ariko niba hari abagikeneye guhanurira abagenga b’isi, nimukore ibyanyu nabo bakore ibyabo. Icyoroshye kuri mwe, ni ukujya mubona inkuru nk’iyi mukayisimbuka mutayisomye. Muvuga ko mutivanga muri politiki, ariko ugasanga umunsi ku wundi nimwe ba mbere basoma inkuru zakozwe kuri politiki, mukanazikoraho comments nyinshi cyane. Mu yandi magambo, mwanga gukora politiki y’ibikorwa, mugakora iy’amagambo gusa. Murebera ibipfa n’ibikira ntacyo mubikoraho, kandi n’umuyehova bimugiraho ingaruka. Nababwira iki! Muri abahanga bo gusarura aho mutabibye!

  • Kavaruganda, ababyamerika batangira gushinga amadini nk’iri ryanyu nyuma y’intambara ya kabiri y’isi, intego nyamukuru yari ukugira ngo mujye murebeera ibibera mu bihugu byanyu mwinumure, kandi bo bava hariya bakaza kudutsindagira politiki tugenderaho, bakanadushora mu ntambara z’urudaca baducamo ibice ubutitsa ngo bivomere imitungo yacu bajyana iwabo, banakoresheje n’ayo madini yanyu. Mu yagera ku bihumbi bibiri abarwa mu Rwanda uyu munsi, nibura 3/4 nibo bayashyigikira. Maze bakatugaraguza agati mukicecekera nk’uko baba babyifuza aho kubamagana iyo badusenyera ibihugu. Nababwira iki?

Comments are closed.

en_USEnglish