Digiqole ad

Sudan: Bashir yongereye imishahara y’abakozi ba Leta

 Sudan: Bashir yongereye imishahara y’abakozi ba Leta

Nyuma y’igitutu amaze hafi ukwezi ashyirwaho n’abaturage bavuga ko babayeho mu buzima buhenze kandi nta mikoro ahagije bafite, Perezida wa Sudan Omar Al Bashir yongereye imishahara y’abakozi ba Leta. Bashir kandi yavuze ko Leta iri kwiga uko abaturage bose bahabwa ubwisungane mu buzima.

Bashir ngo yemeye ko abakozi ba Leta bazamurirwa imishahara

Ati: “ Twemeje ko imishahara y’abakozi ba Leta izamurwa guhera muri iyi Mutarama, 2019.”

Abaturage ba Khartoum batangiye kwamagana ubutegetsi bwa Bashir bavuga ko butari kuborohereza ubuzima kuko ngo guhaha umugati bitoroshye.

Keta ivuga ko kugeza ubu imidugararo yakurikiye iriya mwigaragambyo imaze kugwamo abantu 19 ariko imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu nka Amnisty international ivuga ko hapfuye abagera kuri 38.

Leta zunze z’Amerika zakuriyeho Sudan ibihano by’ubukungu ariko zikomeza kuyishyira ku rutonde rw’ibihugu bitera inkunga iterabwoba mpuzamuhanga.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ntabwo bihagije niyegure areke nababandi bagerageze dorasaziye kuntebe.

  • Nibwo bwa mbere Prezida Bashir akoze ikintu ku gitutu cy’abaturage, kandi hamaze gupfa benshi mu bigaragambyaga. None se ko yongereye imishahara y’abakozi ba Leta, arumva abandi baturage arumva bo bigiye kugenda gute? Urugi afunguye kuzongera kurufunga ntibizamukundira. N’abamugwa mu ntege barebereho bakuremo ikigwa.

  • Abayobozi ba Fraica barasetsa ejobundi yarimo kuvugako niba harabapfuye ngo icyari kigamijwe atarukubarasa. None iyurasa abaturage uba wumvako ubarasa amashaza?Ndabashyigikiye bakomeze bahatirize yewe ahubwo bamufate mpiri usibyeko bizagorana azahita ajya saude arabiya nka Obote. Njyewe nigirira ikibazo nabayobozi ba Africa.Iyo urengeje imyaka 30 kubutegetsi ukavugango hari ibindi bitari byakorwa kuki wumvako ari wowe wenyine ubizi kandi ugomba kubikora? Igihugu cyagutanze kubaho uzagisiga kandi ujyende uri ruvumwa kuberako wanze gusohokera igihe wagombaga guhabwa ibikuzo ukinjira mu mateka wemye aho kuyinjiramo uhennye nk’uko Alpha Blondy abiririmba.

Comments are closed.

en_USEnglish