I Paris abasilamu babujijwe gusengera ku mihanda
Kuri uyu wa kane saa yine z’ijoro, ubwo biteguraga ijumaa y’uyu munsi, abasilamu b’i Paris nibwo bamenyeshejwe ko bidakwiye ko bongera gusengera ku muhanda kubera ubuto bw’imisigiti yabo mu mujyi.
Gusa iki kibazo cyatangiye gushakirwa umuti mu maguru mashya kuko umubare w’abayoboke b’idini ya Islam umaze kuba munini cyane i Paris, ndetse no mu Bufaransa muri rusange, ubu nicyo gihugu cya mbere i Birayi gifite umubare munini w’abasilamu.
Ministre w’imbere mu gihugu, Claude Gueant, yasabye aba basilamu ko bajya bakoresha ahahoze hakorera brigade z’abarwanya inkongi y’umuriro mu mujyi wa Paris hatagikoreshwa.
Kurambura udusambi ngo uvuge isengesho ku muhanda w’abanyamaguru, ngo birakorwa cyane i Paris nubwo abayobozi ba Paris batangiye kubibonamo ikibazo.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka abasilamu mu Bufaransa babujijwe kwambara bakikwiza hose (Islamic veil) ku karubanda (in Public)
Mu Bufaransa bwose, habarirwa abasilamu bagera kuri Miliyoni 6, benshi ni abafaransa bakomoka mu bihugu bya Africa ya ruguru n’uburengerazuba.
Nubwo bari gusabwa kujya basengera mu bihangari (Hangars) byakoreragamo abazimya umuriro, IMAM wa Goutte d’Or, Umusigiti mukuru wa Paris, yatangarije BBC dukesha iyi nkuru, ko aha hantu hataratunganywa kugirango babe basaba abayoboke babo kuhasengera.
Gusengera ku muhanda ku basilamu mu Bufaransa ngo ntibiri i Paris gusa kuko no mu mijyi ya Marseille na Nice imisigiti yababanye mito, benshi bahitamo kurambura udusambi twabo ku nkengero z’umuhanda bakunamira Allah.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
5 Comments
Abafaransa bari bamenyereye kwibera abagaturika, none barabona bagiye kuganzwa?? Niba koko France ari igihugu gishyira mu gaciro, bazarebe ukundi bakemura ibyo bibazo, batabangamiye abisengera! n’imisigiti yiberaga muri Libya barayishenye, buriya wasanga bazabuza naho abantu kwisengera mu mijyi inyuranye.
Ariko kuki bakomeje kutugendaho,babujije abaislamukazi ngo ntibikwize uko bikwiye none ngo ntibasengere kumuhanda,bage bareka kuturakaza,kuko Imana dusenga yo ntiyinginga, kdi baziko iyo turakaye ntawudusubiza inyuma.Allah abumve kdi ibitekerezo byabo banzi ba Allah ibibajugunyire.
Allah akibar ,Allah akibar
nitwa issa ntuye murwanda aho bita inyamirambo mu biryogo nonerero nibareke abo bayisiramu bisengere mugihe batarabona ahandi basengera kandi nabo babuza abo bayisiramukazi kwikwiza nibabareke kuko kwikwiza aritegeko kubadamu kandi bamenyeyuko imana dusenga arimwe gusa nahubundi ibyo nukubangamira abayisiramu murakoze ndangize nifuriza abobayisiramu ngiranti bagiramahoro y imana
NONE SE UBU IMODOKA ZACA HEHE
KO MBONA BAHUZUYE
BANJYE BABISHYUZA
Comments are closed.