Digiqole ad

Congo: Perezida Kabila aratangaza ibyo yagezeho mu myaka 10 ishize n’ibyo ateganya aramutse atowe

Mu nkuru dukesha urubuga rwa Radio Okapi iratubwira ko Perezida Joseph  Kabila kabange mu ijambo rigufi  yaraye agaragaje bimwe mubyo yabashije kugeraho muri manda y’imyaka 10 ishize ayobora Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

 

Perezida Yozefu Kabila Kabange wa Kongo
Perezida Yozefu Kabila Kabange wa Kongo

Ni mu ijambo yavuze kuri uyu wa kane nzeri 2011 ,  imbere y’ihuriro rigize guverinoma ndetse n’ishyaka rye riri kubutegetsi  PPRD
( Parti du peuple pour la reconstruction et la démocratie ) mu busitani bwa kingakati I Kinshasa .

Perezida Kabila akaba yatangaje ko ibyo yari yarasezeranyije abanyekongo byose yabigezeho, mubijyanye n’ubukungu ibikorwa remezo, imibereho myiza y’abaturage ubusugire bw’igihugu ndetse cyane cyane aho yabashije  kuba yarabashije gutegura amatora y’umukuru w’igihugu nawe yabashije kwiyamamazamo ndetse akabasha no kuyatsinda hari ku nshuro ya kabiri, amatora yabaye ku wa 29 Ukwakira 2006. Aho yemejwe nkuwatsinze amatora y’umukuru w’igihugu  ku wa 26 Ugushyingo 2006, perezida Kabila rero akaba yemeza ko mu byo yabashije kugeraho harimo no kuba ayo matora yarabaye mu mucyo n’ubwisanzure.

Mu rwego rw’Ubukungu (Ibikorwa bya leta) n’imishahara

  • –        Perezida kabila aravuga ko yabashije gusana imihanga mu gihugu cyose ingana na kilometer 600
  • –        Ibilometero 12000 yasanywe harimo ibilometelo 1200 bihuza imigi yasanywe mu gihugu.
  • –        Ibiraro byacitse byasanywe bya Mponzo , Loange

Imwe mumihanda yatunganyijwe ihuza uduce twa:

  • –        Kisangani , Nyanya – Beni
  • –        Lubambashi – Kasumbalesa,
  • –        Bona – Moanda
  • –        Kinshasa – Kikwit.

 Mumibereho myiza y’abaturage

Perezida kabila yavuze ko yakemuye ikibazo kijyanye n’imishhara y’abakozi ba leta nko mu gaganga ndetse n’abacamanza. Kubijyanye n’imishahara y’abarimu ba kaminuza yavuze ko yazamutse kuva ku madolari 8($)  muri 1997, 200 ($) muri 1998 , 300 ($) , na madolari 500($) muri 2009. Aho kugea ubu umwarimu wa kaminuza ubu ageza ku madolari 2 200 ($) bakanahabwa imodoka bagendamo.

Kabila yongeyeho ko nyuma yo guhabwa igihugu cya Congo cyarangiritse mu mwaka wa 2001 igihugu cyaCongo:

  •  –        Amahoro yaragarutse
  • –        Igihugu kirongera kiregerana
  • –        Amatora mumucyo no mu bwisanzure
  • –        Ukwishyira ukizana muri politike kuri rubanda
  • –        Kugabana ubutegetsi na bamwe mubamurwanyaga .

Ibyo perezida kabila yiyemeje kugeraho muri manda itaha atowe!

 Perezida kabila akaba yarasezeranyije abanye Congo , ateganya kurangiza ibyiza yari yarangiye cyane cyane akaba ngo azibanda ku burezi na gahunda yabwo.  Aragira ati : “ Niyemeje kandi nzabigeraho ngira Congo igihugu k’iterambere”.

Tubibutse ko Perezida kabila yongeye agafata icyemezo cyo kongera kwiyamamariza umwanya w’umukuru wigihugu mu matora ateganyijwe tariki ya 29 ugushngo muri uyu mwaka aho ahanganye n’abanya politike batandukanye barimo uwigeze kuba Minisitiri w’Intebe Étienne Tshisekedi wa Mulumba n’abandi batandukanye.

Umuseke.com 

13 Comments

  • Aba kongomani nibagire icyo batubwira cyane ko ari nabo bazi iterambere ry’igihugu cyabo kuturusha! ariko ku bwanjye n’amaso yanjye mbona Kabila ntako atagize kabisa! sinzi abandi uko mubyumva aho mvuze on my behalf!

  • Coment ce type peut nous dire qu’il a reconstruit le congo alors que qu’il a ouvert le chemin aux milices qui violent nos souers et pillent des biens des congolais(es) pour envahir et voler le congo! honte sur tw Kabila!!

  • Ahaaaa! ntacyo navuga kuri kabila jyewe nari bumushime cyane iyo avana interahamwe zose muri Congo ndavuga akagira uruhare mu kuvayo kwazo!

  • kABIRA NUMUHANGA CYANE NIBA MWIBUKE CONGO AKAVUYO KARIMO NIBIBAZO KONGO YIKOLEYE BYINTERAHAMWE NIYONGERE UMULEGO TUMULINYUMA

  • Ejo bundi azahura na Vital kamerhe mu matora maze bagwe miswi.

  • il n’a rien fait, ce type n’est pas soutenu ni par ses proches collaborateurs ni par les congolais.

  • il n a rien fait c est vrai, le congo est pire que avant sa venue au pouvoir, ( paix, infrastructures, stabilisation, relations internationales, o! il n a rien fait)… job tu es intelligent vraiment!!

  • Ninde wabsha kuyobora kongo se n’ibibazo mobutu yayisigiye, ubwo se mwibuka mobutu akora inoti ya 1.000.000, mutekereze inoti imwe hanyuma kabila ngo nahindure ibintu byaribigeze aharindimuka mu myaka 10, interahamwe se ninde washobora kuzivanayo, ingabo zacu kozagiyeyo ntizazibuze, ahubwo nacyure bene wabo bari mu nkambi ya byumab na kibuye naho amadisikuru ayareke

  • Uyu mugabo aragerageza,ahubwo ashiremo agatege,yubakire abakongomani imihanda,abavane mu bukene dore ko ari igihugu gikize,anashireho igihugu kigendera ku mategeko,arwanye ruswa n’ibindi bibi byinshi Congo yihariye.

  • hayo mambo ambayo tunayaona nimazuri lakini afanye viwezekanavyo ili wakongomani wanao simulia Kinyarwanda waweze kurudi kwao.Maendeleo ninjia ndefu sana tuna msihi sana akazane vita ndiyo inaharibu vyote.

  • uyu mugabo nuko yatangiye kuyobora igihugu akiri ingaragu

  • Kabila yaragerageje!!!ariko ko atibuka abacongomani baba mu nkambi zo mu rwanda niburundi….erega congo ibonye umu presida ukunda abaturage be ntacyamunanira naho VITAL KAMERE kuyobora congo ndabona yayisubiza irudubi,kabila yihangane yibuke umutekano nicyo cya 1 naho imihanda iza nyuma yumutekano.

  • Nibyo koko nabanze umutekano,imihanda namavuriro bikurikireho, kuko imihanda ntamutekano wayigendamose ulibuyigwemo?

Comments are closed.

en_USEnglish