Digiqole ad

Brig. Gen. Proscovia Nalweyiso umugore wambere ugeze kuri iri peti muri Uganda

Brigigadier General Proscovia Nalweyiso niwe mugore wambere mu mateka ya Uganda wazamuwe ku ipeti ry’urwego rwa General kuri uyu wa gatatu mu muhango wo kuzamura mu ntera zimwe mu ngabo muri Uganda.

Proscovia Nalweyiso yambikwa impeta za gisirikare nshya/Photo Internet
Proscovia Nalweyiso yambikwa impeta za gisirikare nshya/Photo Internet

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda Felix Kulayigye yavuze ko ari amateka ku gihugu cya Uganda ndetse no kuri uyu mugore by’umwihariko nkuko tubikesha the newvision.

Nalweyiso yinjiye mu gisirikare cya National Resistance Army, ubu kitwa UPDF mu 1982, akaba yavuye ku ipeti rya Colonel akajya kurya Brigadier General.

Mu magambo make yatangaje Brig. Gen. Proscovia Nalweyiso yagize ati:” kuri 75% namaze kugera ku ipeti rya General, nizo nzozi zanjye”

Mu mihango yabereye ku kicaro cya ministeri y’ingabo i Kampala iyobowe na Lt. Gen. Ivan Koreta, hazamuwe kandi Brig. Kasita Gowa; Brig. Michael Okiding, Brig. Sam Kawuma, Brig. Moses Rwakitarate, Brig. Jacob Musajaawaza na Brig. John Mateka.

Francis Murenzi
UM– USEKE.COM

4 Comments

  • ndabona ntagitangaza kirimo kuba uriya mugore yahawe general;nawe se ko mbona utamutandukanya n’umugabo?!

  • na rose kabuye yari arikwiye gusa ……ntawamenya

  • Congratulation for this Mumy.

  • Ariko Ngenzi buriya koko utanze igitekerezo? urabona ari umugabo koko? mujye mutanga ibitekerezo byubaka ntimugate umwanya uragurwa Procsov congluta n’ igihugu cyawe

Comments are closed.

en_USEnglish