Digiqole ad

BURUNDI: abagera 36 bishwe, icyunamo cy’iminsi 3 cyatanzwe na President

I Bujumbura abantu bitwaje intwaro baraye bivuganye abantu bagera kuri 36 , hanakomereka abagera kuri 12 , ibyo bikaba byabaye mu gihe abo bantu bari bibereye muri Bar yitwa ‘Chez les Amis” abo bagizi ba nabi babasanzemo maze batangira kubarasa. Aha ni ahitwa mu Gatumba mu burengerazuba bwa Bujumbura.

Bamwe mu barashwe/ Photo Internet
Bamwe mu barashwe/ Photo Internet

Umubare w’abapfuye uri kugenda wiyongera kubera abakomeretse bikabije.  bamwe muri bo bakaba barembye cyane nkuko byatangajwe na Mutabazi Vianney umuyobozi w’ako gace kabereyemo ayo mahano ku mugoroba w’iki cyumweru gishize.

Mu Gatumba ibilometelo 13 uvuye mu murwa mukuru wa Bujumbura ni agace gaherereye ahahoze  ari indiri y’inyeshyamba za Agathon Rwasa,  unashinjwa kuba ariwe waba ari inyuma y’ubwo bwicanyi.

Ku buhamya butangwa nabarokotse, abo bagizi ba nabi bamaze igihe kigera ku minota 20 barasa izo nzirakarengane mbere y’uko baburirwa irengero.

Umwe mubarokotse yagize ati: “ Abaduteye ntabwo ari amabandi asanzwe ahubwo n’abarwanyi , n’inyeshyamba kandi ibyo mbabwira ni ukuri”

Undi wahaburiye abavandimwe babiri ndetse n’inshuti ye nawe aragira ati: “Abagera kuri 12 bari bambaye Gisirikare bafite imbunda zo mu bwoko bwa Kalachnikov  abandi bafite ama gerenade ubwo bazaga bakatubwira ngo nituryame hasi maze batangira kuturasaho”. 

Ibitaro bitandukanye  bikaba byuzuye indembe aho imibiri y’abantu yuzuye ho amaraso iri kujyanwa mu bitaro nkuko bitangazwa na AFP.
 Imiborogo yababuze ababo nayo ni myinshi muri Bujumbura. Abaganga nabo ngo inkomere zababanye nyinshi zirenga ubushobozi bw’ibitaro ndetse n’imiti ngo ntago ihagije.
UM– USEKE.COM

20 Comments

  • iby’iburundi ko bikomeje gusubira irudubi!!nta munsi w’ubusa wirenga utirengeje umuntu

  • MusengereAbarundi

  • ariko ingabo z’iburundi zimaze iki kweli? abaturage baricwa nk’ibiheri ntihagire igikorwa.

  • ikibazo cyabarundi nuko prezida uriho yibye amatora, kandi nabazungu barabizi amaze kuyiba,ayandi mashyaka arabibona asabako haba ibiganiro maze prezida aranga, ayo mashyaka ahitamo kwisubirira mwishyamba, ikibabaje nuko ubutegetsi buriho bubeshya ngo nabajura baza bakica abaturage kandi ari inyeshyamba za rwasa, kuko akenshi bica abantu baba bazi bari mwishyaka riri kubutegetsi, ntago ari intambara yabahutu nabatutsi ahubwo nintambara yo gushaka gufata ubutegetsi , ikibabaje nuko haphamo abantu, nugusengera abaturanyi bacu babarundi Intambara igahagarara bakunvikana

  • N’ukuri gusengera uburundi pe!niho natereye uruzogi.Imana irahareba

  • Ikibazo cy’i burundi nuko impande zombi zica abaturage.Ubirebye ntabwo ari ubwicanyi bwibasiye ubwoko runaka ahubwo n’ubwicanyi hagati y’amashyaka.Nukuvuga ko Leta ubwayo yica abaturage batavuga rumwe nayo hanyuma inyeshyamba nazo zikihora.Icyaba cyiza nuko Peter yava ku butegetsi kuko nubundi yabugiyeho yibye amajwi.

  • ese twebwe bigeze badusengera igihe miliyoni za bantu zatikiraga mu rwanda. Reka sha, murabura gusengera abana b’abanyarwanda bakomeje gutwarwa n’imigezi, imyuzure ikomeje gusenya amazu no guhitana abaturage mu byaro by’urwanda. La charite bien ordonnée commence par soi-même. ALUTA CONTINUA!!

    • oya sha ntabwo wagira ukundi agize. nubwo bwose izo miliyoni uvuga abarundi bishemo abatabarika ntabwo twagira nkuko bagize twabifuriza ituze burya iyo umuturanyi wawe ntamahoro afite nawe uba nti ba uri safe. kandi byaragaraye ko nabo muri iyo minsi twaburaga miliyoni byabagizeho ingaruka nanubu zigikomeza.

  • ababuze ababo mukumeze kwihangana ariko rero leta nayo nifate ingamba zikomeye zokurinda umutekano wabaturage babo ndumva mutorohewe imana ibarinde

  • sha pore sana vraiment birababaje kandi biteye ikigongwe sha imana irababona sha ntagahora gahanze na kadafi yaragiye kandi yari umugabo ,abo bakora ivyo bazobibazwa ntuze we nimwihorere sha ndifatanije namwe mukababaro imana ibakire mubayo ntuzewe sha nimwihangane nukuri naho mava nawe wihangane mugabo ntukikunde ntitwanze abacu mugabo ntukavange ama dossiers.

  • njye mbanje kwihanganisha abavandimwe b’abarundi ariko hari akantu nshaka kwibariza abasomyi mu baba bazi uyu mu perezida yaba yarabayeho umusirikare cg yayoboraga inyeshyamba ari umusivili nge nkurikije uburyo iki kibazo kimaze igihe none bikaba bigeze aha rwose nabyita kurera bajeyi perezida n’aba officiers bawe muri gutanga abaturage izo nkozi z’ikibi mwarazibuze uretse ubunebwe no kudashyiraho igitsure ejobundi niwowe bazarasa shyiramo akabaraga rwose u burundi nibura si nka congo ngo tuvuge ngo ni uko ari bunini Operation imwe yahita ikemura ako kabazo burundu va mu mikino nyabuneka erega nibikunanira tuzaniyizira kuko nyuma yanyu yaba ari twe kubera izo nkozi z’ibib ucunge niba nta nterahamwe zirimo nge ndazicyeka

  • Yayayaaa tuzamarana kugera ryari kweli! Ariko mwagiye murwana n abasirikare cangwe mukarasa abapolisi muri feke kabisa, leta nayo irakabije mu murwa mukuru!iminota 20 abo basirikare bahemberwa iki? Na securite ya bujumbura ibananire bigeze aho! Cangwe ntago muhebwa?

  • abakuwe mu mubiri barangije urwabo ababuze ababo bakomeze bihangane n,ubwo bitoroshye kubura uwawe azize amaherere.ariko iby i Burundi bintera ubwoba kuko iyo bitangiye iwabo nitwe dukurikira.ndibuka muri 1993 Ndadaye akimara kwicwa bica bantu batwika amazu byari biteye ubwoba kubireba nkatwe twari dutuye i Bugesera hafi yo mu Kirundo.impunzi z,abarundi zari zarahungiye aho bita mu ngoma nizo zayogoje u Bugesera muri genocide.

  • Ntibyoroshye, njye ndisabira abanyarwanda bariyo cyangwa bajyayo muri za weekends kwitonda bakaba baretse kuko inzira si nyabagendwa, umupaka wacu nawo ucungwe neza nyamuneka! Aya mezi ministeri ishinzwe ibiza nayo ibe itegura imfashanyo ihagije kuko imvura irimo kugwa ntisanzwe, iyo ni Alerte, muzavuga ngo mwaratunguwe?

  • Mana tabara abavandimwe bacu b’Abarundi!!!

  • Very very sad!!!

    Na njye nifatanije n’abavandimwe i Burundi. Biriya bintu biteye akababaro, ishavu n’agahinda.

    Kuva bishe Mgr. Joachin RUHUNA, jyewe i Burundi narahazinutswe. Ariko dore iyi myaka n’imyaka ishize, umuntu agasanga bariya bagizi ba nabi batisúbiraho. C’est grave, c’est vraiment grave!!!

    EAC ikwiye kubyiga, maze umuntu akareba ukuntu yatabara u Burundi. Nous devons résoudre ce problème, une fois pour toutes!!!

    KWICA ABATURAGE NTA POLITIKI IRIMWO. NI UBUGOME BURENZE KAMERE.

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • NKULUNZIZA YARAKOZE,AHUBWO LEA YE NIKAZE UMUTEKANO NAHO NTITUGAKINE MUBYAGO BYUNDIHANO IKIGARI BADUTEYEMO GERENADE TUDAKANUYE UWICANYI NTAILA CONJI GUSA TUBASABILE NIBIBA NGOMBWA DUTANGE UMUSADA ILIYA NIKANUNI YINTERAAMWE NARWASA,NKULUNZIZA NTAMAOA YIBYE AHUBWO NINDA NINI NUMULULUMBA,NONESE IYO UTSINZWE AMATORAWICA INZILAKARENGANE?AHUBWO NKULUNZIZA NAKOLEUMUKWABU WOGUSAKA INTWARO KDI ANYANYAGIZE INGABO NAPOLISI NKUKO INO BIMEZE,KOKO AKEMUYE INTAMBARA YAMOKO AZANANIRWA IYINGEGERA,NANJYE MBITA IBISAMBO KUKO POLITIKE YICA ABANTU NTIBA IKILI POLITIKE NINTERAHAMWE NICYO ZAZIZE, KDI MBONA ZIHISHE INYUMA YA RWASA AHUBWO KIJYANA GERAGEZA NKINTWARI YACU UMFASHILIZE NKULUNZIZA TWEREKE INTERAHAMWE KO AMAYANAYAZO TWAYAVUMBUYE,AHO ABISHIMIYE IBYAGO BYABATURANYI NABABWIRA NGO INKONI IKUBISE MUKEBA UYIRENZA ULUGO.

  • iburundi ntabasirikare tugira womenga nimpunzi zugaraniwe mumakambi hagucunga umutekano wabenegihugu abanyaguhugu nibo bacunga abasirikare ukaraba ico bahemberwa ukakibura

  • Ariko uburundi buzatekana ryari? Kuko nicyo gihugu muri eac kiri kutubihiriza! ibyo rwose ntibikigezweho kuko abandi ubu igihangayikishije n’uguhashya ubukene ndetse n’iterambere rikagerwaho naho boho ntibarakanguka, bazaze barebe ahotugeze twiyubaka!

  • les africains doivent compredre qu’ils entretuent eux meme

Comments are closed.

en_USEnglish