Zanzibar: Abantu 187 bapfuye mu mpanuka y’ubwato
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu abantu 187 bitabye Imana , mu mpanuka y’ubwato bwavaga ku kirwa cya Zanzibar (Unguja) bwerekeza ku kirwa cya Pemba, nkuko byemejwe n’ubuyobozi bw’iki kirwa cya Zanzibar.
Ubu bwato ngo bwari butwaye abantu bavuye mu biruhuko nyuma y’igisibo cya Ramadhana, abari baburimo bageraga kuri 800, abagera kuri 620 bo babashije gutabarwa ntibapfa.
Kuri iki kirwa ngo batangaje icyunamo k’iminsi itatu, nkuko byemejwe na Ministre ushinzwe ubutabazi bwihuse muri iki kirwa cya Zanzibar gishamikiye kuri Leta ya Tanzania.
Iyi mpanuka ngo yaba yetwe n’uko ubu bwato moteri yabwo yahagaze mu gihe bwagendaga.
Kugeza ubu hari imibiri igishakishwa, umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera nkuko byemezwa n’inzego z’ubutabazi.
Hari abatabaye n’indege za helicopter ziturutse muri Kenya na Africa y’epfo.
Ubu bwato bwo mu bwoko bwa ferry MV Spice Islander, busanzwe bukora ingendo zihuza ikirwa cya Pemba na Unguja (Zanzibar)
Ubu bwato nkuko byatangajwe na Abdullah Saied warokotse impanuka, ngo bwahagurutse Dar es Salam bwuzuye abantu cyane, nyuma yo kuva ku kirwa cya Zanzibar (Unguja) bugahagarara gato i Dar es Salam.
Aba bantu bahagurutse muri Zanzibar kuwa gatanu saa mbili zijoro ku isaha yo mu Rwanda, ubwato barimo bwarihamye saa sita z’ijoro kuri uyu wa gatanu ushyira uwa gatandatu.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM