Digiqole ad

Ubuhinde: Abantu 9 bahitanwe n’igisasu i New Delhi.

Abantu bagera ku 9 nibo bishwe n’igisasu cyaturitse kuri uyu wa gatatu mu gitondo imbere y’urukiko rukuru rw’I New Delhi mu murwa rwagati w’igihugu cy’Ubuhinde. Kugeza ubu hagaba ntawurigamba ko ariwe wateze iki gisasu.

Iki gisasu kikaba cyaturitse ahagana mu 10h15 ku isaha yo mu buhinde, kikaba cyari cyahishwe mu isakoshi yashyizwe aho bakirira abantu ku muryango rusange w’urukiko nk’uko umukuru wa polisi yabitangaje.

Nk’uko abari bahari babitangaje, ngo iki gisasu kikaba cyaturitse ubwo hari umurongo muremure w’abantu bategereje gufata ibyangombwa byabo by’inzira.

“ubwo nari kuri comptoir barimo kumpa ibyangombwa byanjye nibwo nunvise urusaku rwinshi rwaturikiye inyuma yanjye”:  ibi bikaba ari ibyavuzwe n’umugabo ucuruza w’imyaka 45. Yagize ati:  “nakomeretse ikiganza, mugenzi wanjye yakomeretse bikomeye ku kuguru none bamujyanye kwa mu ganga”. Yakomeje avuga ko ubu abantu bagize ubwoba cyane bibaza ababo niba batahitanwe n’iki gisasu.

Iyi ikaba ari inshuro ya kabiri uru rukiko rwa Delhi rwibasiwe n’ibisasu kuko mu kwezi kwa gatanu nabwo haturikiye igisasu muri parking y’uru rukiko ariko kikaba ntawe cyahitanye.

Umwaka ushize ubuhinde bwibasiwe n’ iturika ry’ibisasu rya hato na hato, mu kwa kabiri 2010 byahitanye abantu 16 I Pune mu burengerazuba bw’iki gihugu.

Ku wa 13 z’ukwa karindwi 2010 nabwo Ubuhinde bwibasiwe n’ibitero bitatu byabereye icyarimwe byahitanye abagera kuri 26 abarenga 100 barakomereka mu mujyi wa Bombay, iki kikaba aricyo gitero cyahitanye benshi I Bombay nyuma y’ikindi gitero cyakozwe n’intagondwa z’abayisilamu mu w’2008 kigahitana abantu 166.

Umuseke.com

4 Comments

  • pole sana

  • intagondwa zitega ibi bisasu ngo ziba zarabeshywe ijuru n’ababoshya ndetse n’ibindi bintu byinshi ngo bazagororerwa nibahitana abo bita abanzi babo. ubu ni ubujiji buri inyuma y’ubundi bwose muri iyi isi!!!

  • pole sanaaaa!!!!!!!!!!!

  • Ese baba bjya he ko igenda ryabo ari urubaza nyamara bage birinda kujya kumurongo bwije kuko ntawabatera igisasu kumanywa .nge nigendera habona ngatega imirongo itarateramo urestse ko twebwe mu RWANDA umutekano ni wose

Comments are closed.

en_USEnglish