Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu Silvio Berlusconi yeguye ku mwanya wa Ministre w’intebe w’Ubutariyani, yagiyeho inshuro zigera kuri ushatu kuva mu 1994. Ubwegure bwagejejejwe mu ngoro ya Quirinal maze bwemezwa na Perezida w’igihugu cy’Ubutaliyani Giorgio Napolitano, nk’uko itangazo ryaturutse muri guverinoma ribivuga. Police yahanganye bikomeye n’imbaga yabari bategereje ukwegura kwe imbere y’ingoro ya […]Irambuye
Ahitwa Brest mu Ubufaransa, kuri uyu wa gatanu ahagana saa munani z’ijoro umugore yarakangutse yica umwana we w’imyaka 6, akomeretsa mukuru we mu buryo bukomeye akoresheje. Uyu mugore ubu ucumbikiwe mu bitaro by’abafite uburwayi bwo mumutwe akaba ngo yarakangutse agafata icyuma agajombagura mu muhogo umwana we muto w’imyaka 6 n’igice witwa Maëlan kugeza apfuye. Umugabo […]Irambuye
Mu gace ka Kabambare muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki ya 5 ugushyingo rishyira iryo ku cyumweru tariki ya 6 mu mirwano yahuje Ingabo z’Igihugu cya Congo Kinshasa zizwi ku izina rya FARDC(Forces armées de la République démocratique du Congo) n’Inyeshyamba za FDLR (Forces démocratiques pour la libération […]Irambuye
Kenya – Kuri uyu wa gatandatu abantu babiri nibo bahitanywe n’igisasu abandi barakomereka mu rusengero rwitwa East African Pentecostal Church mu burasirazuba bwa Kenya mu birometero 330 uturutse mu murwa mukuru Nairobi. Nkuko tubikesha The portaltofafrica, abatuye mu gace katurikiyemo ibisasu ahitwa Garissa baratangaza ko abantu babiri bahasize ubuzima ubwo bisasu bitatu byaturikaga aha hantu […]Irambuye
Mu mushinga wiswe Mars500 wakozwe n’Abarusiya, itsinda ry’inzobere esheshatu mu by’ikirere ryari rimaze umwaka urenga mu kirere cya Mars bageze ku isi mu rukerera kuri uyu wa kane. Aba bagabo bari batumwe kureba uburyo muntu yakwihanganira kumara igihe kinini mu kirere kitari icyo ku isi. Muri ubu bushakashatsi bwakorewe ku kirere cy’umubumbe wa Mars, batatu […]Irambuye
Benshi mu barimu mu Ntara za Ruyigi na Cankuzo mu burasirazuba bw’Uburundi ngo bamaze guhunga ingo zabo kubera gutinya ko bakwicwa muri gahunda yiswe “Safisha”. Gahunda bita “Safisha” bivuze “Sukura” ngo yashyizweho n’ishyaka rya CNDD FDD riri ku butegetsi mu rwego rwo kwigizayo, mu kwica cyangwa gufunga abatavuga rumwe naryo. Abarwanashyaka benshi b’ishyaka FNL i […]Irambuye
Bisa n’ibitangaje ariko ni ukuri! Senegal na Guinea ubu birarebana ay’ingwe kubera ikibazo cy’indege ya Senegal yafatiriwe muri Guinea Conakry. Ibi byabaye muri week end ishize ya tariki 28 na 29 Ukwakira ubwo indege ya “Senegal Airlines” yafatirwaga I Conakry muri Guinea, ikabuzwa guhaguruka ngo itware abagenzi bajyaga I Abidjan. Impamvu yatanzwe n’ubuyobozi bwa President […]Irambuye
Uwahoze ayobora ingabo za Uganda (UPDF) Maj. Gen. Samuel James Nanyumba yitabye Imana kuri uyu wa kabiri mu bitaro bya Mulago I Kampala ku myaka 71. Maj. Gen. Nanyumba, wigeze kuba Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, ntiyakundaga kuvugwa cyane mu buzima bwa politiki ya Uganda. Uyu musaza yari inzobere mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu itumanaho (telecommunication) […]Irambuye
Mu izina rya Allah…. Umunyambabazi, ushoborabyose.. Mu muaka 40 cyangwa irenga sinibuka neza, nakoze ibyo nshoboye byose ngo abantu mbahe amazu, ibitaro, amashuri, igihe bari bashonje nabahaye ibyo kurya. Na Benghazi yari ubutayu nyigira urwuri. Narahagaze mpangana na wamushumba (cowboy) Ronald Reagan, igihe yanyiciraga umwana w’umukobwa w’impfubyi nareraga, ashaka kunyica, ariko yica umwana warenganaga. Nafashije […]Irambuye
Saïf al Islam, umuhungu wa Col Mouammar Kadhaffi niwe ngo wabwiye Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI) ko ibyo aregwa arengana, ibi ni ibyatangajwe n’Umushinjacyaha mukuru w’uru rukiko kuri uyu wa gatandatu ubwo yari i Pekin mu Ubushinwa Uyu muhungu wa nyakwigendera, yatumye kuri ruriya rukiko abinyujije ku bantu yizeye ko bagomba kubigeza kuri Louis Moreno Ocampo […]Irambuye