Digiqole ad

Saïf al Islam yatangaje ko arengana nubwo akihishahisha

Saïf al Islam, umuhungu wa Col Mouammar Kadhaffi niwe ngo wabwiye Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI) ko ibyo aregwa arengana, ibi ni ibyatangajwe n’Umushinjacyaha mukuru w’uru rukiko kuri uyu wa gatandatu ubwo yari i Pekin mu Ubushinwa

Saif al Islam ubwo yagaragaraga murugamba n'abarwanyaga se
Saif al Islam ubwo yagaragaraga murugamba n'abarwanyaga se

Uyu muhungu wa nyakwigendera, yatumye kuri ruriya rukiko abinyujije ku bantu yizeye ko bagomba kubigeza kuri Louis Moreno Ocampo nkuko uyu yabyemeje.

Saïf al Islam, 39, ngo yabwiraga uru rukiko ko ntaho ahuriye n’ibyo ashinjwa byo kurasa ku baturage bigaragambyaga bamagana ubutegetsi bwa se muri Gashyantare uyu mwaka.

Louis Moreno Ocampo yagize ati: ” Hari abantu bavuganye nawe, bavuganye n’abantu bavuganye nanjye. Byakozwe muri izo nzira, ntabwo nzi aho aherereye. Gusa twizeye amakuru twahawe n’aba bantu batubwiye ko yabatumye kutubwira ko arengana

Urukino mpuzamahanga mpanabyaha rukaba rwarasohoye inyandiko zo guta muri yombi Col Kadhaffi, umuhungu we Al Islam na Abdoullah el Senoussi wari ushinzwe iperereza kubera iyicwa ry’abaturage bigaragambyaga bamagana Kadhaffi.

Abayobozi bayoboye Libya ubu, baherutse gutangaza ko uyu muhungu wa Kadhaffi ashaka kwishyikiriza urukiko mpuzamahanga kuko atizeye umutekano we aho ari kwihishahisha hataramenyekana niba ari muri Libya, Niger cyangwa Algerie.

Kuwa gatanu tariki 28, amakuru akaba yaravuzwe ko Saif Al Islam (izina rye rivuga: Inkota ya Islam) yageze mu gihugu cya Niger, ko kandi aazakomeza kurwanya abishe se.

Uyu muhungu wa kadhaffi ariko ngo yaba yaratanze akayabo k’amafaranga menshi ku bacanshuro bo muri Africa y’epfo ngo babashe kumucikisha bamujyane aho ntawuzamuca iryera.

Louis moreno Ocampo akaba yatangaje kuri uyu wa gatandatu ko urukiko abereye Umushinjacyaha mukuru ruri gukorana na Leta z’ibihugu byinshi muri Africa ngo atazagira aho acikira.

Source: Reuters

JP Gashumba
UM– USEKE.COM

10 Comments

  • Imana igufashe wa muhungu we

  • NTAZABACIKE UMUNTU WITAGA ABANYAGIHUGU IMBEBA

    • sha wakwitonze! ibyo we nase bakoreye africa ninde wundi uzabikora? Intwari ya africa ntituzayibagirwa.

  • Humura muhungu wa africa ba rugigana ntibaza kubona kuko africa twamaze kumenya ukuri ko so yari intwari

  • Islam izatsinda n’ubwo isi yose ihagurutse ngo iyirwanye, abafatanya n’abakoloni bazicuza igihe isi izaba iri mukanigo kabo.

  • kwemwereye kugufasha umbwire aho uri gusa maze dupange

  • Mbere yo guhana uyu mwana wa Afrika,Ocampo yahannye ottan na bene wabo bahagurukiye kudusubiza mu buhake.Niba yaranarashe yaramaze! yishe se kurusha ottan?

  • Sha nyirakazihamagarira koko niryo zina kabisa jya wihanganisha ururimi rwawe rutazagucika ukananirwa kurugarura kandi iyo rukuroshye rutuma umubili wowe ubora rero reka kuboza umubili wawe imbura gihe,al islam sinzi ibye ariko ndizera ko atari bibi none se ubundi iyo ugaburiye umuntu ukamuhaza ntashime kandi aba abona abandi ukuntu inzara yabagaraguye ntanurwara rwo kwishima bafite ntashime we kuera kureba hafi no kugira inda mbi itajya ihaga uwo muswa ntashime ahubwo agategera amatwi abazungu batumariye imitungo then uwo muntyu aba ataniye nimbeba koko, gusa twabuze intwari abandi baperezida se ko ari inkomamashyi ya zagashaka buhake ninde wavuze ko corneli arengane ese iyo africa yose isakuza bakanga ko aterwa bagahaguruka bahagaharara ugirango bariyi barusahuzi baba baradutereye libiya, ariko kuko bose bazi ko ari ba mpemuke ndamuke barececetse ni ikihe gihugu se kadafi atafashije ? jyewe aho kuba imbwa itagira umumaro nkaramba imyaka 100 nakora ibyubutwari nkamara imyaka 5 naho harabapha kuvuga gusa tu kubwo guta controle ese iyo ururimi rutaye controle numutima uta controle? gusa sinzi aho tugana yemwe banyafrica mwaretse tukavuza induru tugatabarana tugarerana ingabo mubitugu ariko tugashyigikirana none se ubu ziriya FMA no gukoresha ifaranga rimwe rya africa iyo biba bikora ntitwarikuzamuka nka africa ngaho se abaperezida bacecetse nibakore nkibyakadafi nibura 1/4 buri umwe ???? tubashime jyewe ndababara ndashenguka umutima iyo mbonye umuntu apfa abandi barebera gusa ngo barashaka kuramuka. jyewe nzakora ibyubutwari nzahindura byinshi mu rwanda kamdi bibe byiza kurushaho ndetse na africa muzareke dufatanye kandi ntitugaterwe ngo twitere thax

  • Ndasaba igihugu cose coba gifise uyumwana wintwari kumucunga neza.OTAN iramukeneye abazungu baramugwaye.

  • Umwana wacu satani yahavuye imuta mumaboko yabamugwanya ubu apfungiye itripoli Imana imurinde ntihagire ico bagira kubugingo bwiwe.

Comments are closed.

en_USEnglish