France: Umugore yishe umwana yibyariye akoresheje icyuma
Ahitwa Brest mu Ubufaransa, kuri uyu wa gatanu ahagana saa munani z’ijoro umugore yarakangutse yica umwana we w’imyaka 6, akomeretsa mukuru we mu buryo bukomeye akoresheje.
Uyu mugore ubu ucumbikiwe mu bitaro by’abafite uburwayi bwo mumutwe akaba ngo yarakangutse agafata icyuma agajombagura mu muhogo umwana we muto w’imyaka 6 n’igice witwa Maëlan kugeza apfuye.
Umugabo we w’imyaka 43, nyuma yo kugerageza kurwana nawe ngo atuze yaje kubona atabashije ajya guhuruza mu baturanyi ari naho kwa nyirabukwe, ariko ntibyamubujije umugore we kwikora munda.
Abandi bana be babiri Ronan w’imyaka 11 yabashije gukizwa n’amaguru ahunga uyu nyina wari wasaze, naho murumuna we Bredan w’imyaka 9, we yakomerejekejwe na nyina ku buryo bukomeye ariko abasha kumuca munzara aho yasanzwe mu muhanda ahunga avirirana cyane.
Aba bana na se bahunze batabaza buri muryango baturanye, abajandarume (gens d’armes) bahita batabara, binjiye ku ngufu muri iyi nzu ku ngufu kuko uyu mugore yari yikingiranye, basanze umurambo w’umwana we yawushyize imbere y’ibirenge bye mu gihe we yari yasaze ashaka undi muntu wo kwivugana.
Aba bashinzwe umutekano nibo babashije gufata uyu mugore, ahita ajyanwa mu bitaro by’abarwaye mu mutwe, umucamanza w’urukiko rwo muri Brest, avuga ko uyu muryango ubusanzwe nta kibazo ugira, ndetse uyu mugore akaba ngo ibi ari ubwambere bimugwiririye.
Abana biga ku kigo nyakwigendera Maëlan yigagaho bakaba nyuma yo gushya ubwoba, kuri uyu wa gatandatu bohererejwe ikipe y’abavuzi bo mu mutwe kujya kubagira inama no kubaba hafi.
Source: 20minutes.fr
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM