Digiqole ad

Italie: Silvio Berlusconi nawe yeguye

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu Silvio Berlusconi yeguye ku  mwanya wa Ministre w’intebe w’Ubutariyani, yagiyeho inshuro zigera kuri ushatu kuva mu 1994.

Itindahara ry'ubukungu mubutaliyani ritumye yegura
Itindahara ry'ubukungu mubutaliyani ritumye yegura/ Photo Internet

Ubwegure bwagejejejwe mu ngoro ya Quirinal maze bwemezwa na Perezida w’igihugu cy’Ubutaliyani Giorgio Napolitano, nk’uko  itangazo ryaturutse muri guverinoma ribivuga.

Police yahanganye bikomeye n’imbaga yabari bategereje ukwegura kwe imbere y’ingoro ya president bamukomeraga bafite umujiinye.

Yeguye nyuma yo gukurwaho ikizere n’abadepite b’Ubutaliyani kubera ko atabashije kugira icyo akora gifatika ku bibazo by’ubukungu Ubutaliyani burimo.

Uku kwegura kwaba ngo gushoje urugendo rwa Politiki rw’imyaka 17 yabayemo minister w’Intebe inshuro eshatu, ubu ngo nibwo Berlusconi agiye nabi cyane.

Kuwa kabiri w’iki cyumweru nibwo yavanyweho ikizere ku majwi 380 kuri 26, ahita yemera ko azegura bidatinze.

Silvio Berlusconi uzwi ku kazina ka “Il Cavaliere” yashimiye abo bakoranye muri Guverinoma yari ayoboye kuva mu 2008 ubwo yongeraga kuyitorerwa.

By’umwihariko Berlusconi yashimiye uwari Umunyamabanga we wungirije Gianni Letta mu nama yamaze iminota 35.

Iyegura rya Minisitiri w’Intebe w’Ubutaliyani Berlusconi rikurikiranye n’iryamugenzi we w’Ubugiliki George Papandreou uherutse kureka uwo mwanya w’icyubahiro yagiyeho mu 2009, akawusigira Lucas Papademos wamamaye cyane mu mabanki y’I Burayi.

Ubutaliyani n’Ubugiliki ni ibihugu byugarijwe n’ikibazo cy’ubukungu kuri ubu, abakurikiranirahafi ibya politiki n’ubukungu bakaba banenga aba bagabo bombi Berlusconi na Papandreou kuba nta migambi ihamye y’ubukungu bigeze bashyiraho.

Silvio Berlusconi ubusanzwe ufite ikipe ikina umupira w’amaguru ya Milan AC  imwe mu zikomeye cyane i Burayi, yagiye avugwaho ibyaha by’ubusambanyi byanateje imyigaragambyo yamusabaga kwegura.

Uhabwa amahirwe menshi yo gusimbura Berlusconi ni uwitwa Mario Monti, ubusanzwe akaba ari inzobere mu by’ubukungu.

Biteganyijwe ko president w’Ubutaliyani Giorgio Napolitano aza gusaba uyu Mario Monti gushyiraho guverinoma nshya, ije guhangana n’ikibazo by’ubukungu cyugarije Ubutaliyani.

Nubwo Ubutariyani yari abereye Ministre w’intebe bw’ugarijwe n’imyenda n’ibibazo by’ubukungu, Silvio Berlusconi yari umukire wa gatatu mu Ubutariyani bwose. Imari ikabakaba Miliyari 10 z’amadorari y’Amrika, yavaga mu itangazamakuru, Cinema, amabanki, ubwishingizi n’ahandi henshi yashoraga.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM

1 Comment

  • NI umugabo kabisa. Abandi bayobozi barebereho.

Comments are closed.

en_USEnglish