Nyuma y’iminsi 520 mu butumwa kuri Mars bageze ku Isi amahoro
Mu mushinga wiswe Mars500 wakozwe n’Abarusiya, itsinda ry’inzobere esheshatu mu by’ikirere ryari rimaze umwaka urenga mu kirere cya Mars bageze ku isi mu rukerera kuri uyu wa kane.
Aba bagabo bari batumwe kureba uburyo muntu yakwihanganira kumara igihe kinini mu kirere kitari icyo ku isi.
Muri ubu bushakashatsi bwakorewe ku kirere cy’umubumbe wa Mars, batatu muri aba bagabo bagaragaye basa n’abakandagira ku butaka bw’umucanga gusa gusa bwa Mars.
Umukuru w’ikigo cyabohereje, umurusiya Alexey Sitev, yatangarije BBC ko aba bagabo barangije akazi bari batumwe neza cyane. Yavuze ko bishimiye ko bagarutse amahoro.
Yagize ati: “Ubu tugiye kwitegereza ibyo bavanyeyo maze dukore ubushakashatsi bwisumbuyeho”
Abo bagabo batandatu ni abarusiya Alexandr Smoleevskiy na Sukhrob Kamolov, umufaransa Romain Charles n’umutaliyani ukomoka muri Colombia Diego Urbina, n’umushinwa Wang Yue bakandagiye ku isi kuri uyu wa kane.
Nubwo bari bategerejwe n’ababo benshi I Moscow, bakigera ku isi bahise bashyirwa mu kato ngo basuzumwe ubuzima bwabo.
Aho bari bari mu kirere cya Mars, ngo gutumanaho n’abari ku Isi byari bigoye cyane, dore ko byafatanga iminota 25 kugirango uriyo atange ubutumwa ku Isi abone igisubizo.
Abajijwe icyo yumva akumbuye nyuma y’umwaka urenga mu kirere cya Mars, Diego Urbina yabwiye BBC abicishije kuri twitter ko akumbuye “Umuryango we, guhamagara inshuti, no kujya ku mucanga wo ku mazi”
Abahanga basigaye ku Isi bo mu kigo cyabohereje kivuga ko banyuzwe n’ibyazanwe (Data) na bano bari batumwe, ko bizabafasha mu bushakashatsi bwo gushaka uburyo ikiremwa muntu cyaba ku mubumbe wa Mars.
Muri uru ruzinduko rw’amezi 17 bamazemo, harebwaga uburyo ubuzima bwo mu mutwe bwabo bushobora kwihanganira kuba mu kirere igihe kinini, n’uburyo uturemangingo twabo twabashaga gukora no kuruhuka. Harebwe ndetse ibijyanye n’imirire yabo bari mu kirere cya Mars n’ingaruka.
Nkuko byemejwe n’umukuru w’uyu mushinga we wari ku Isi, yavuze ko aba bagabo babanye neza nta makimbirane mu gihe cy’umwaka urenga bamaze mu butumwa.
JP Gashumba
UM– USEKE.COM
3 Comments
Ntabwo nemera ko bari bagiye kuri Mars. Bari bagiye muri simulator. Ntabantu bari bagera kuri Mars kandi ntan’ubwo biteganywa hafi aha.
Maze abantu bagera ku kwezi bwa mbere, abantu bavugije induru kubera gutangara. None ubu ubuna abantu bagera kuri Mars ntibivugwa cyane? Byaramutse byabaye, byaba byuzuye ahantu hose, kuri facebook, twitter ahantu hose.
Ibi rero yari experiment, bakoreye muri simulator.
Kujya kuri Mars ngo birateganywa kugerwaho muri 2030.
Source: Foxnews.com
NUkuiri iyi nkuru muyikosore kuko mwanditse ibitaribyo,ntibigeze bajyayo hubwo bari mwigerageza bubyuma byabuhariho bagereranyanga nkoho umuntu yaba ari kuru wo mubumbe,muri ubwo bushashakashatsi babasanze ko bizashoboka kujyayo gusa ngo ni mumyaka hafi 20,mwanzeko na comment yambere yanjye itambuka nukuri sibyiza.mukomere kandi mukosore
Musome neza handitseko
Ni mu kirere cya Mars ntago ari kuri Mars nyirizina. Mwongere musome neza. Murakoze cyane.
Comments are closed.