Digiqole ad

Kenya- Abantu babiri bahitanywe n’ibindi bisasu byatewe

Kenya – Kuri uyu wa gatandatu abantu babiri nibo bahitanywe n’igisasu abandi barakomereka mu rusengero rwitwa East African Pentecostal Church mu burasirazuba bwa Kenya mu birometero 330 uturutse mu murwa mukuru  Nairobi.

Nkuko tubikesha The portaltofafrica, abatuye mu gace katurikiyemo ibisasu ahitwa Garissa baratangaza ko abantu babiri bahasize ubuzima ubwo  bisasu bitatu byaturikaga  aha hantu habarizwa kandi ikigo kinini cya gisirikare.

Bakomeza bavuga ko inkomere zindi zajyanywe mu bitaro aho ziramo gukurikiranwa n’abaganga.

Igisasu kimwe cyatewe ku nzu ntoya ahagana ku muryango wayo, ikindi giterwa ku muzamu wa nijoro icya gatatu cyatoraguwe ku muryango w’ikigo cya gisirikari mu mujyi rwagati nyuma kikaba cyaje gutegurwa n’abasirikari.

Ubuyobozi bw’ibanze muri aka gace buratangaza ko bukirimo gukora iperereza bashakisha uwaba yagize uruhare mu ituritswa ry’ibi bisasu. Kugeza ubu hari gukekwa abo mu mutwe wa Al Shabab.

Aka gace ka Garissa gaherereye mu birometero 330 (330Km) uvuye mu mujyi wa Nairobi no mu birometero 70 uvuye ku nkambi ya Dadaab aho impunzi z’abasomariya.

Ibi bibaye nyuma y’amezi abiri igihugu cya Kenya cyohereje ingabo zacyo mu butumwa mu gihugu cya Somalia. Tubibutse ko hashimuswe abantu babiri hafi y’umupaka wa Somalia na Kenya ndetse n’ibindi bisasu bibiri byatewe mu murwa mukuru wa Kenya i Nairobi.

Ibi bikorwa byose by’ubugizi bwa nabi ubutegetsi bwa Kenya buvugako intandaro yabyo  ari umutwe w’iterabwoba wa AL SHEBAB wo muri Somalia urimo kwihimura mu gihugu cya Kenya.

INEZA Douce 
UM– USEKE.COM 

en_USEnglish