Digiqole ad

Ebola yongeye kugaragara muri Congo

Hari hashize amezi atandatu bitangajwe ko Ebola itakigaragara ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko kuri uyu wa 29 Gicurasi 2013, byavuzwe ko hari abantu batandatu bo mu majyaruguru ashyira uburengereazuba bagaragaweho iyi ndwara.

Iyi ndwara yoneye kugaragara muri Province Orientale.
Iyi ndwara yoneye kugaragara muri Province Orientale.

Umukozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye witwa Sylvestre Ntumba, ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubuvuzi niwe wemeje aya makuru avuga ko iyi ndwara yagaragaye hagati y’itariki ya Mbere n’iya 12 muri uku kwezi.

Iyi ndwara ngo yagaragaye mu karere ka Uele muri “Province Orientale” nk’uko Sylvestre Ntumba yabitangarije Abanyamakuru ku munsi w’ejo.

Yagize ati “Ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, Itsinda ry’Abaganga ryagiye aho iyi ndwara yagaragaye ngo basuzumye neza ibyayo.”

Kugeza n’ubu, iyi ndwara yongeye kugaragara mu gihugu cy’abaturanyi ntirabonerwa umuti n’urukingo kandi ikunze guhitana abayirwaye, dore ko ngo abari hagari ya 25% na 90% bafashwe nayo batayisimbuka nk’uko ishami ry’umuryango w’abibumye ryita ku buzima ribitangaza.

Umuntu iyo aramutse akoze ku muntu wanduye iyi ndwara atambaye uturindantoki nawe ahita ayandura, ndetse n’ukoze imibonampuzabitsina n’uyitwaye nawe ahita ayirwara, abantu bakaba basabwa kwirinda bikomeye.

Iyi ndwara iteye ubwoba ndetse ikura imitima benshi, yavumbuwe bwa mbere muri iki gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mwaka w’1976. Ubwo yagaragaraga muri aka gace mu Ugushyingo umwaka ushize abantu bagera kuri 62 barayanduye ndetse 34 muribo bahita bapfa nk’uko Minisiteri y’Ubuzima ya Congo Kinshasa yabitangaje.

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Erega ntagihe itazabica bavug
    a iterwa n’inkende,inkima,imb
    wa,inzoka,impyisi,injangwe….
    kandi nibyo biryo bya bacongomani

  • @nyamusesa urarengereye
    Cyane iyo nvugo ntikwiriye
    Kuva mu kanwa kumunyarwnd
    a(tubasabire ahubwo bareke
    kurya ibitaribwa)

    • Urakoze kumubwira.

  • Ariko ba moderateurs baba basomye comment nk’iyi yawe? Ko yuje urwango, ikuza ibitutsi ihita gute?
    Ejo bundi nabonye n’umusaza wanditse ngo yanga abahutu ngo ntateze na rimwe kuzabakunda, mbona irahise.
    Mwa bantu….Aha!!

Comments are closed.

en_USEnglish