Digiqole ad

Uburusiya buzaha intwaro Syria nkuko Uburayi bwazemereye abarwanya Leta

Uburusiya bwanenze cyane icyemezo cy’ibihugu by’Uburayi cyo guha intwaro abarwanya Leta ya Syria aho gushyira imbaraga mu biganiro byo guhagarika imirwano hagati ya Perezida Bashar Assad n’abamurwanya.

Ibitwaro kabombo by'Abarusiya birasa indege Syria nayo ngo yabihabwa
S-300 Ibitwaro kabombo by’Abarusiya birasa indege Syria nayo ngo yabihabwa

Icyemezo cy’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) cyatumye Uburusiya nabwo butangaza ko bizafasha Leta ya Assad ku ntwaro za missile kugirango bwirwaneho.

Isreal ariko yahise itangaza ko izarasa ku bwikorezi bwa za Missile zizaba zishyiriwe Syria ngo kuko ziteye impungenge Leta ya Israel.

Uyu mujinya no kutumvikana kw’amahanga ku kibazo cya Syria, bije nyuma y’aho USA n’Uburusiya byari bimaze iminsi bigerageza kuzahuriza abayobozi b’abatumvikana muri Syria mu biganiro i Geneve mu kwezi gutaha.

Intambara muri Syria imaze guhitana abantu bagera ku 70 000. Umunyamabanga mukuru wa UN ubwo aherutse mu Rwanda, yavuze ko iyo abonye ibyo muri Syria bimutera ubwoba ko byamera nk’ibyabaye mu Rwanda mu 1994.

Abarwanya Leta ya Bashar Assad bashyigikiwe n’ibihugu by’uburengerazuba bw’Isi bavuga ko bakeneye intwaro bita “Anti-tank missile” zirasa ibifaru na “Anti-aircraft missile” zishwanyaguza indege ngo babashe gukumira intege z’ubutegetsi bwa Damascus.

Gen. Salim Idris uyoboye urugamba ku ruhande rwa ‘Free Syrian Army’ irwanya Assad ati “ Tubabajwe no kuba bari gutinda kutwoherereza intwaro ngo twivune.”

Ibihugu bitandukanye ku Isi byanenze cyane umwanzuro wa EU wo koherereza intwaro abo barwanyi byigeze kuvugwa ko baba banafite aho bahuriye na Al-Qaeda.

Abongereza n’abafaransa ngo baba bashaka gukangisha Bashar Assad guha intwaro abamurwanya ngo maze yemere gushyikirana nabo.

Uburusiya, inshuti ikomeye ya Assad, bukaba nabwo bwavuze ko butazarebera mu gihe bazaba bafasha umwanzi wa munywanyi wabo Assad nabo bazamuha ibikoresho.

William Hague ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Ubwongereza, yatangarije Reuters ko icyemezo cyo koherereza intwaro abarwanya Bashar Assad ari icyo kwitondera, kuri we imbaraga ngo zashyirwa mu biganiro biteganyijwe i Geneve mu kwezi gutaha.

Ushinzwe ububanyi n’amahanga w’Uburusiya  Sergey Lavrov yavuze ko guha intwaro abarwanya Leta binyuranyije n’amahame mpuzamahanga ndetse ariyo mpamvu igihugu cye kitazicara ngo kirebere.

JP GASHUMBA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Russia yaba ikoze neza wenda byazana some balance in that war. Gusa ibi bizaha urwaho ubwoko bw’Imana bufatanyije n’imbwa(niko Yesu yise abatari abayahudi, usibye ko banze kwitwa imbwa bakiyitirira abayahudi mu myuka). Y’amadini y’amahoro(yigisha guhindukiza undi musaya) ubanza isura yayo itangiye kugaragarira buri wese usibye impunyi, i.e Xty and Judaism. Izi mayibobo zifashwa na Uncle SAM +Zionist NATO zizicuza bitagishobotse igihe umwana w’imana(yahudi) azaba atangiye kurasa urufaya atarobanuye nk’uko yabikoze muri genocide yakoze munzira iva Egypt vers Palestine(Soma Pentateuque).

    • Abdullah, ukunda kuvuga ibintu birimo ubwenge cyane ariko abantu bakihutira kugutuka cg guhubuka basubiza bagendeye ku marangamutima yabo!!! ni gute nabasha kunjya in contact with u?

  • Wowe Abdullah wowe wantagondwa we ntuzasubire kuvuga izina Yezu murayo mateshwa Yawe uwo uvuga ntimungana. Yezu uvuga Niba utamuzi uzamubona .

    • Renganya Bible wirenganya Abdullah.
      Soma: Matthew 15:22-28

    • None se ibyo avuga urabipinga toka we

      • Exactly. Ntabwo mbipinga. Hari imbwa iruta iyemera ko yitwa IMBWA? Christians must wake up!

    • Nawe Lisa ntabwo uri umukiranutsi kuko urwanya ikibi ukoresheje ikindi kibi, kandi ikibi kizazeshwa n’ icyiza, naho biriya muri kureba no kumva nimubireke birenze ubwenge bwanyu ni ibyahanuwe musome neza ibyanditswe murabisangamo byose mwirinde kandi mube umwe.

    • LISA REKA GUTUKANA,KUKO NAWE IYO UZAKUABA UZI YESU NTIWARI GUTUKA ABDALLAH,ASHOBORA KUBA AZI YESU KUKURUSHA,IKINYABUPFURA NINGOBWA MUMYITWARIRE YA MUNTU.SO GIRA IKINYABUPFURA NIBA NTANUBURERE WAHAWE GERAGEZA UBWIHE.

      • Puu!! namwe mujye mukur’ubujij’aho. Ikinyabupfura ntibivuga kufat’ingurube ng’uyit’ihene cyangw’intama.muri 2013 Ingurube tugomba kuzit’ingurube,ihene zikitw’ihene and nintama zikitw’intama. Ese wowe nib’ufit’uburere nikuki utabwiye niriya ngurube kujy’ivug’ibintu bi makinga sense?

        • IMANA IKUBABARIRE,KUKO IBYUVUGA NTABYO UZI,NTANUBWONKO UGIRA KUKO HASHOBORA KUBA HARIMO AMAZI.URAVUZE NGO 2013 IHENE IGOMBA KWITWA IHENE,NINTAMA IKITWA INTAMA,NONE URATINYUKA UKITA UMUNTU NGO NINGURUBE?URABABAJE.KANDI IBYO ABDALLAH AVUGA BIRIMWO UBWENGE NTABYO WASOBANUKIRWA UTAGIRA UBWONKO.

          • hahaha! Of course ibintu byose buri wes’abifat’ukw’abifata bitewe na nivo yimitekerereze ye ndetse n’ angle(perspective)yabirebeyeho. Eg:Niba EDDY arimwe muntumwa(abigishwa) ba ABDALLAH’ abona byose ibivuzwe na ABDALLAH nkubwenge kuk’ariyo angle abireberaho.Hari nabagomba kumubona nkintagondwa,umuhezanguni etc buri wese uko amubona biterwa na angles ye.
            1) Kuberiki nib’ufite ubwonko wumva ko abantu bose bagomba kubon’ibint’uko wowe ubibona. Kuberik’iy’ari gutukana cyangwa kwit’imana z’abandi shitan’utamubonam’ubwo burere buke? Tuvuge ko hag’undi Ubivuga nkuk’abivuga atar’um’Islam kandi akanit’islam nkuko we yit’andi madini wabibonam’ubwenge?

            Nib’ufit’ubwonko butarim’amazi bishobora kub’ariyo mpamvu kuko muri realite 75% by’ubwonko buzima bigomba kub’ar’amazi. Sibyose ABDALLAH avuze ntabona mubwenge kandi sibyos’iby’avuga mbonam’ubwenge.Hari byinshy’avuga mbonam’ubutagondwa no guharabika (guteshya) agaciro Islam.

            Maybe byiza nuko nasab’imbabazi kuba nakoreshej’ijambo injiji. nah’ibindi byo sinumva nimpamvu byakubabaje, mugih’uzi neza k’umunt’adashobora kub’ingurube.

  • murayinyonze kweli!!

  • Nta mpamvu mbona yo kuba mwahangana bigeze aho. Imana n’inyampuhwe kandi ni inyambaraga. Igira urugwiro kandi itinda kurakara.

    Mwese ibagirire ubuntu, maze ibibutse ko muri ibiremwa byayo.

  • Igice cya mbere cyizo ntwaro cyamaze kugera muri syria!

  • Ariko mbere na mbere uyu witwa ngo ni Abdallah kuki atukana kandi atazi ko qurani ariyo twakifashisha surati ya 10 na aya Ya 94 asome ko agomba kubaha bibiliya nijambo ryimana ko iramumbwira ko agomba kwigishwa natwe abakristo basomye ikitabo cyabaje aricyo bibiliya mbere yuko ajijwa agatukana abantu bubaha imana ko ntago ndutukana nkawe ko bibiliya iduha uburere

  • Ariko mbere na mbere uyu witwa ngo ni Abdallah kuki atukana kandi atazi ko qurani ariyo twakifashisha surati ya 10 na aya Ya 94 asome ko agomba kubaha bibiliya nijambo ryimana ko iramumbwira ko agomba kwigishwa natwe abakristo basomye ikitabo cyabaje aricyo bibiliya mbere yuko ajijwa agatukana abantu bubaha imana ko ntago ndutukana nkawe.

  • Ni ngombwa ko Russia ifasha iriya leta ,abanyaburayi bakareka kuba abapolisi b’isi .donc bizatuma hazamo ikintu cya balance

Comments are closed.

en_USEnglish