Digiqole ad

Amnesty International iratabariza impunzi n’abimukira kubera ihohoterwa bakorerwa

Raporo yashyizwe hanze n’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu “Amnesty International” iravuga ko muri iki gihe n’ubwo imibare y’impunzi n’abimukira cyane cyane muri Afurika bikomeje kwiyongera, imibereho yabo mu nkambi cyangwa mu bihugu baba bimukiyemo bikomeje kuba bibi cyane.

Impunzi zimwe na zimwe aho zihungira ngo ntabwo zoroherwa
Impunzi zimwe na zimwe aho zihungira ngo ntabwo zoroherwa/photo Reuters

Ni muri raporo ku burenganzira bw’ikiremwa muntu Amanesty International isohora buri mwaka, ikaba yibanze cyane ku buzima n’imibereho by’abimukira n’impunzi.

Muri iki cyegeranyo Amnesty ivuga ko muri uyu mwaka ndetse n’impera z’ushize, intambara n’ibibazo bitera ubuhunzi byakomeje kwiyongera, birimo intambara muri Syria, muri Soudan, Centre Africa, Congo Kinshasa, Mali, Nigeria n’ahandi bigatuma impunzi n’abimukira barushaho kuba benshi.

Ubwo hashyirwaga ku mugaragaro iyi raporo, Netsanet Belay umuyobozi w’ishami rya Afurika rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwa muntu muri Amnesty International, yavuze ko kuba muri Syria hakibarizwa ibibazo ari ukunanirwa kw’umuryango mpuzamahanga muri rusange.

Netsanet Belay ati “Ubushakashatsi twakoze umwaka ushize bugaragaza ko muri Afurika kuba amakimbirane n’intambara zurudaca byarakomeje kwiyongera muri mu bihugu nka Congo Kinshasa, Mali, Sudan, Nigeria n’ahandi byatumye umubare w’abaturage bata ingo zabo bagahunga iba myinshi.

Akomeza avuga ko nibura abantu ibihumbi 400 bavuye mu byabo mu Majyaruguru ya Mali, ibihumbi 200 bikava mu byabo mu agace ka Kordofan na Leta ya Blue Nile, mu gihe abasaga miliyoni 2,5 bavuye mu byabo muri Congo Kinshasa.

Muri iki cyegeranyo kandi Amnesty ishinja za guverinoma kuba zarananiwe kurinda uburenganzira bw’abimukira basaga miliyoni 214.
Belay ati “Abimukira muri Afurika ndetse n’abava muri Afurika bajya mu bihugu by’i Burayi bakomeje guhura n’ibibazo n’ihohoterwa rikomeye, birimo ivangura mu kubitaho no kubaha ubuhungiro.”

Uretse ibi bibazo by’impunzi n’abimukira kandi Amnesty yanongeye kugaruka ku bihugu bibangamira intagazamakuru n’uburenganzi bwo gutanga igitekerezo mu bwisanzure, aho bongeye kugaragaza ko Somalia ikiri igihugu cya mbere ku isi kibangamira itangazamakuru.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ariko mana kuki amateka atigisha abantu. Umunti akimuka kugeza no kumbabura. Mana watanze amahoro mu karere kacu. Tubisabye twizeye.

  • Impunzi aho ziri hose turazisabira, kandi Imana izazitabara. Gusa buri wese yumve ko ari inshingano kurwanya yivuye inyuma impamvu zitera ubuhunzi. Abanyarwanda tuzi ububi bw,ubuhunzi so mureke tubirwanye twubake urwanda buri wese yibonamo, afitemo ijambo n,ishema. Tubiharanire kandi Imana ibidufashemo.

Comments are closed.

en_USEnglish