Ku cyumweru, Umubiligi Steven Dhont n’umukunzi we w’Umunyakenya batawe muri yombi na Polisi ya Uganda, ibakekaho gukorera ubutinganyi muri iki gihugu kitabyemera na gato. Bakimara gufatwa babanje gufungirwa kuri sitasiyo ya polisi ya Ntinda, iherereye mu Mujyi wa Kampala. Ejo kuwa mbere mu gitondo, abo bagabo bombi boherezwa muri Sitasiyo ya Polisi ya Kiira Road. […]Irambuye
Uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo buri ku isonga ku rutonde rw’ibizigirwaho mu nama y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe (AU) iteganyijwe tariki 31 Mutarama 2014 ikabera i Addis Abeba muri Ethiopia. Iyi nama izahuza abakuru b’ibihugu 11 bashyize umukono ku mazerano y’I Addis Abeba yo kugarura amahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari iziga ku ngingo […]Irambuye
Hari uwaririmbye ngo “amahanga arahanda”, arahanda ariko rimwe na rimwe akanahandira ba nyirayo kuko ubu mu bice bimwe bya Leta z’unze ubumwe za Amerika bari mu bukonje budasanzwe. Mu mujyi wa Chicago muri Leta ya Illinois abaho bategetswe kudasohoka mu nzu kubera urubura n’ubukonje kuri uyu wa kabiri buri kuri -22°c. Murekatete Ange Calen umunyarwanda […]Irambuye
Abaturage b’abayisilamu mu gihugu cya Centreafrique bakomeje gushinja ingabo z’Ubufaransa gukora ubusa muri iki gihugu bavuga ko bananiwe kubacungira umutekano kandi ari cyo cyabazanye. N’ubwo Catherine Samba-Panza, Perezida mushya w’iki gihugu akomeje gukanguririra abaturage ubumwe n’ubwiyunge ngo imirwano iracyakomeje mu Murwa mukuru Bangui. Ibi rero bigatuma abaturage cyane abayisilamu bijujuta bavuga ko ingabo z’Abafaransa nta […]Irambuye
Mu mpera z’iki cyumweru gishize, umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa kiyisilamu ukorera muri Somalia uzwi cyane nka al-Shabab yaraye ahitanwe n’igitero cy’indege yo mu bwoko bwa nk’uko itangaza ry’uyu mutwe ryabitangaje. Ahmed Abdulkadir Abdullahi, wari uzwi ku kazina “Iskudhuuq,” yaraye ahiriye mu modoka ubwo igisasu cyari cyirashwe n’indege y’Abanyamerika cyayifataga mu gace ka Lower […]Irambuye
Perezida w’Ubufaransa Francois Hollande yatandukanye n’umugore babanaga nyuma y’uko byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko uyu mugabo amuca inyuma ku wundi mugore ukina amafilime witwa Julie Gayet. Gutana n’umugore babanaga Hollande yabitangaje kuri iki cyumweru. Valérie Trierweiler wahoze wari umugore wa Hollande, nubwo batashyingiranywe, ubu yerekeje mu Buhinde kwitabira ibikorwa by’umuryango w’abagiraneza witwa Action Against Hunger […]Irambuye
Mu Mujyi wa Mbuji-Mayi, inkuba yakubise intsinga zijyana umuriro mu nzu yabikagwamo intwaro, bituma ifatwa n’inkongi y’umuriro ihitana abantu 20 abandi 50 barakomereka cyane. Iyi mpanuka yabereye mu Mujyi wa Mbuji-Mayi ahari ibirindiro by’ingabo za DRC na MONUSCO. Iyi mpanuka yateye abaturage gukuka umutima kuko urusaku rw’inkuba n’intsinga rwari rukomeye, rukanateza umuriro wahitanye abantu 20. […]Irambuye
Salva Kiir na Riek Machar bari maze igihe baranze kuva ku izima ngo basinye amasezerano y’amahoro kubera ikibazo cy’imfungwa 11 ziri mu maboko ya guverinoma ariko kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Mutarama bavuze ku izima bayashyiraho umukono banemeza ko imirwano igomba guhita ihagarara biterenze amasaha 24. Iyi mishyikirano hagati ya Guverinoma n’inyeshyamba ni […]Irambuye
Urukiko mpuzamahanaga mpanabyaha ICC urukomeje kugenda biguru ntege mu gutangiza urubanza ruregwamo umukuru w’igihugu cya Kenya Uhuru Kenyatta ukurikiranyweho kugira uruhare mu mvururu za nyuma y’amatora yo muri 2007. Umushinjacyaha mukuru wa ICC Fatou Bensouda yasabye ko uru rubanza rwa kongera rugasubikwa ngo kuko akeneye umwanya wo kubanza gukusanya ibimenyetso. Bensouda avuga ko impamvu nyamukuru […]Irambuye
Guverinoma ya Sudani y’Amajyepfo ishinja inyeshamba zirwanya ubutegetsi kwica abarwayi 127 zibasanze mu bitaro bihereye mu gace ka Bor. Umuryango w’Abibumbye utangaza ko ibihumbi by’abantu bimaze kugwa mu mirwano imaze ukwezi n’igice ishyamiranyije guverinoma ya Sudani y’Epfo n’ikoramutima z’uwahoze ari visi perezida muri iki gihugu Rieck Machar. Umuvugizi wa Perezida Salva Kiir witwa Ateny Wek […]Irambuye