Digiqole ad

Chicago: Ntawuva mu nzu kubera ubukonje bukabije

Hari uwaririmbye ngo “amahanga arahanda”, arahanda ariko rimwe na rimwe akanahandira ba nyirayo kuko ubu mu bice bimwe bya Leta z’unze ubumwe za Amerika bari mu bukonje budasanzwe. Mu mujyi wa Chicago muri Leta ya Illinois abaho bategetswe kudasohoka mu nzu kubera urubura n’ubukonje kuri uyu wa kabiri buri kuri -22°c.

Imodoka zaheze mu rubura
Imodoka zaheze mu rubura

Murekatete Ange Calen umunyarwanda uba Chicago yabwiye Umuseke ko kuwa mbere mu gitondo mu mujyi wose batanze amatangazo ko nta muntu ukwiye gusohoka mu nzu iwe kubera urubura rwagwaga ku rugero rukabije.

Urubuga myfoxchicago.com ruravuga ko amashuri asaga magana atandatu arimo ay’incuke, ayisumbuye na za Kaminuza yose yigamo abanyeshuri basaga ibihumbi magana ane yahagaritse imirimo yayo muri Chicago, ubucuruzi butandukanye nabwo ubu bwahagaze, ingendo 200 z’indege zari kuba kuri uyu wa kabiri zasubitswe, kuwa mbere bwo ingendo 400 z’indege nizo zari zasubitswe.

Ubukonje bwinshi buvanze n’umuyaga ufite umuvuduko wa 14km/h nibwo buri muri uyu mujyi kuri uyu wa 28 Mutarama, ibintu byakomeje kumera nabi muri uyu mujyi utuwe n’abasaga hafi miliyoni eshatu.

Murekatete Ange Calen avuga ko ibihe nk’ibi bigoranye cyane kubibamo ku batuye uyu mujyi ariko bikaba akarusho ku banyamahanga batabimenyereye n’abahaje vuba.

Ibihe by’urubura muri Amerika bitangira mu kwezi k’Ukuboza bikarangira muri Werurwe, aho ubukonje buba bukabije muri iki gihugu, ubukonje bwagaragaye uyu mwaka ariko ngo burakabije cyane kuko bugereranywa n’ubwabonetse mu myaka 30 ishize.

Muri aya mahanga ariko abahatuye babasha kwitegura ibi bihe bibi cyane bagashyira ibyangombwa mu mazu yabo ubukonje bugasanga bariteguye.

Ntawusohoka mu nzu
Ntawusohoka mu nzu
Imbere y'amazu ntaho wanyura
Imbere y’amazu ntaho wanyura
Ibyari imihanda i Chicago byahindutse urubura gusa
Ibyari imihanda i Chicago byahindutse urubura gusa
Arashaka uko yagera ku modoka ye
Arashaka uko yagera ku modoka ye

Photos/Internet

Jean Damascene NTIHINYUZWA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ngaho rero aho amahanga abera akaga

  • Yewe nange ndi nko ku ntera y’amasaha atanu uvuye Chicago ariko ubu nange nibereye mu buriri kuba ejo kuko nta shuri rikinguye.

  • Iyo nsomye inkuru nk’iyi nshima Imana ko yaduhaye igihugu kiza kitarangwamo ibihe bibi nk’ibi tubonye biri muri Chicago.

  • Uzi ko igihugu cyacu koko ari icy’amata n’ubuki ,naho state ya Chicago ikaba iy’urubura n’imbeho! Igihugu cyacu cy’u Rwanda ntidukwiye kugipfusha ubusa.

  • Ahantu henshi muri Amerika na Canada ubu bimeze nabi.Abari bafite ibizami byarahagaze kubera ubukonje n’umuyaga.Imana ni ni EXPERT muri MANAGEMENT koko.Tekereza ibyo byose bibera munsi y’ikirere, hamwe izuba rikava abantu bakabura n’amazi yo kubahoza( Australia ejobundi barariraga),abandi bagahera mu nzu kubera imbeho.Icyubahiro ni icy’IMANA mu nsi no mu ijuru iminsi yose.

  • hano muri Congo izuba rikaze none iyo amerika nuko byifashe?Imana niyo nkuru icyubahiro cyayo.

  • Barirya imyotso bazaze barebe I Manitoba turi muri degre -60c ubundi ikibazo nuko Chicago batabimenyereye

    • Muzabaze ahho bita muri Sibera ya Russia ubu uko hameze, nyuma mwumve uko Lappland/Laponie ya Finland/Sweden/Norway hameze, hanyuma mubaze muri Iceland na Groenland aho aba Escimo natwe dutuye muzabyumva. Ubu hashize amezi 6 ntanizuba tubona! Amazi yarahagaze mumatuyaux, ambulence ziyazanira abantu murugo!

  • IBIHUGU BIRAGWIRA. Harya aha ni birukira, ngaho nimugende nzaba numva. Jye nzarupfiramo tu.

  • haaa!! ngubwo ubushobozi bw,uwiteka abazungu guhagarika ibyo byose ntibyabananiye?ko badakora intwaro zokurimbura urwo rubura rubabarwababujije amahwemo ‘bamenye ko IMANA ariyo ishobora byose.

  • hano i Moscow, temperature ni -22 naho ariko imirimo irakorwa nk’uko bisanzwe.

Comments are closed.

en_USEnglish