CAR: Abayisilamu bakomeje gushinja ingabo z’Ubufaransa gukora ubusa
Abaturage b’abayisilamu mu gihugu cya Centreafrique bakomeje gushinja ingabo z’Ubufaransa gukora ubusa muri iki gihugu bavuga ko bananiwe kubacungira umutekano kandi ari cyo cyabazanye.
N’ubwo Catherine Samba-Panza, Perezida mushya w’iki gihugu akomeje gukanguririra abaturage ubumwe n’ubwiyunge ngo imirwano iracyakomeje mu Murwa mukuru Bangui.
Ibi rero bigatuma abaturage cyane abayisilamu bijujuta bavuga ko ingabo z’Abafaransa nta cyo zirimo gukora ngo zihoshe imvururu.
Mu bice bimwe na bimwe bituwe n’abayisilamu benshi usanga abaturage bavuga ko abasirikare ba b’Afaransa babatereranye.
Bagira bati:”Twari ruziko Abafaransa baje kudufasha ariko kugeza ubu nta cyo turabona badufasha kandi duhora mu ngorane”.
Icyatumye kandi abayisilamu bongera kwijundika Abafaransa ndetse bakanavuga ko ari imbura mukoro muri iki gihugu ni uko kuri uyu wa gatanu tariki 24 Mutarama Joseph Kalité, umuyisilamu wahoze ari Minisitiri yishwe hakoresheje umuhoro.
Umwe muri baramu ba Kalité wari kumwe na we ubwo yicwaga ariko akabasha guhunga avuga ko yishwe n’itsinda ry’abakirisitu ba Anti – Balaka bamutemaguje umuhoro ku ijosi ndetse banamuhondaguye kugeza ashizemo umwuka.
Umurambo wa w’uyu mugabo wahoze ari Minisitiri muri iki gihugu wahise ujyanwa mu musigiti witwa Ali Babolo aho abanyamakuru ba Reuters dukesha iyi nkuru babashije kumusanga.
Kuva abasirikare b’Abafaransa 1600 bagera muri iki gihugu abayisilamu bamwe bavuga ko bambuwe intwaro maze abakirisitu bakabyungukiramo bagatangira kurwanya abayisilamu ba basivile n’abibumbuye mu mutwe witwa Seleka.
Iki kinyamakuru gikomeza gitangaza ko kuri uyu wa gatanu abandi bayisilamu bagera kuri bane bishwe n’ amazu y’ubucuruzi agasahurwa.
Raporo y’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko kuva iyi imirwano yakwanduka muri CAR mu kwezi k’Ukuboza abantu basaga ibihumbi 2000 bahasize ubuzima abandi ibihumbi n’ibihumbi bava mu byabo barahunga.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ibyo biramenyereweko abafaransa ari imburamumaro mubihugu bya Africa. gusa urebye ukuntu baba bifoye wavugango uratabawe byahe??????
ngo mutegereje amakiriro ku bafaransa? nababwira iki! nka bundi buhe se?ahubwo murashizeee…
Mibirizi ati mwahotowe bareba nkaryari se abafransa bakiza? byaba ari igitangaza cyambere kibaye mwisi barica ntibakiza ninka byabindi ngo urwanda ruratera ntiruterwa nabo icyabo nukwica no gushungera gusa mwihangane bavandimwe ba CAR ariko nimwishakemo ibisubizo birahari
Ariko se tutagendeye ku marangamutima ahubwo tugakoresha ubwenge n’ubushishozi , ni gute wakwatsa umuriro k’umusozi wawe ngo utegereze ko umuntu umwe uvuye ikantaranga ariwe uzaza kuwuzimya ? Murabona abasirikari 1600 aribo bakwiye gukiza intambara y’abantu ibihumbi amagana ? Burya ngo n’Imana ifasha uwifashije ! Abanyagihugu bo ubwabo nibo bagomba kunvikana bakiyunga , abandi baje kubunganira mu kurinda ahari ibigo bikomeye .niba imitima y’abicana itarazamo ubumuntu se , abafaransa bafite produits zishobora kuyihindura ?! Abanyafurika twe ubwacu nitwe tugomba guhumuka , tukiga kubana na bene wacu mu mahoro , tukamenya kwiyubaha no kwiteza imbere , ubundi abazungu tukabigaho ubumenyi badutanze kujijukamo . Guhora tubitabaza mu myiryane tugirana na bene wacu nicyo gituma badusuzugura .
Imana iguhe umugisha uvuze neza
ntimukasetse,cyakora maze kubona ko abantu bareba hafi n’isi itazi ibyabaga aha mu geneside,ariko se koshimye inaha yaramoko iyamadini yo mwakabyaramwe ah
naha Nyagasani
ubundise abobanyagwa batashye bakareka africa igakemura ibibazo byayo aharaho RDF nidacunga neza izashiduka abo yarokoye ikabaha abafaransa bazabivugana bakabona urwitwazo rwokubitwegekaho bagabo bamama murabe menge mutazaruhira ubusa bo bifatira abagore nubwo RCA ntankumi ziyaga yigirira
ikibazo cy.abafransa bashyigikiye inyeshyamba z,abayisiramu bakuraho Francois bouziz none kujera iyi ntambara bateje byarabsananiyebakije umuriro none kuwuzimya byarabananiye ziriya nzira karengane zirazira iki? ariko mutegereze ibihano by,IMANA akari kera zizabageraho
Comments are closed.