Digiqole ad

DRC- Inzu ibitse intwaro yahiye ihitana abantu 20

Mu Mujyi wa Mbuji-Mayi, inkuba yakubise intsinga zijyana umuriro mu nzu yabikagwamo intwaro, bituma ifatwa n’inkongi y’umuriro ihitana abantu 20 abandi 50 barakomereka cyane.

Inzu zangiritse cyane
Inzu zangiritse cyane

Iyi mpanuka yabereye mu Mujyi wa Mbuji-Mayi ahari ibirindiro by’ingabo za DRC na MONUSCO. Iyi mpanuka yateye abaturage gukuka umutima kuko urusaku rw’inkuba n’intsinga rwari rukomeye, rukanateza umuriro wahitanye abantu 20.

Martin Kobler ukuriye ingabo z’Umuryango w’abibumbye muri DRC yasabye ukuriye ingabo za MONUSCO muri Mbuji- Mayi ko bakomeza gukurikirana uko ibintu  byifashe kandi bagatanga ubufasha ku bantu batuye muri ako gace.

Mbuji-Mayi ni umujyi wa gatatu muri DRC munini kandi uherereye mu gace karimo amabuye y’agaciro ya Diyama menshi.

BBC

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Hahaha ubwo Lambert Mende mumutegereze aravuga ko ari u Rwanda rwateje iyo mpanuka. Cyakora nabonye igihugu congo itinya. U Rwanda.

    • kadogi sam , urigicucu kabisa .
      urabona abantu bapfuye kubera impanuka naho wowe ukigamba uvuga ayo magambo aho utabasabiye ngo IMANA ibakire mubayo uzapfucyo

  • Dufatanyije n’imiryango babuze ababo bakibakeneye….

  • Yego kalisa!!

  • Kuki nta musirikare wapfuye ? Inzu y’ububiko bw’intwaro yubatse mu baturage ikarindwa n’abaturage b’abazamu irindishijwe inkoni (umukongote) ?

Comments are closed.

en_USEnglish