Digiqole ad

France:Perezida Hollande yatandukanye n'umugore

Perezida w’Ubufaransa Francois Hollande yatandukanye n’umugore babanaga nyuma y’uko byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko uyu mugabo amuca inyuma ku wundi mugore ukina amafilime witwa  Julie Gayet. Gutana n’umugore babanaga Hollande yabitangaje kuri iki cyumweru.

Uhereye i bumoso:Julie, Hollande na Vallerie.
Uhereye i bumoso:Julie, Hollande na Vallerie babanaga.

Valérie Trierweiler wahoze wari umugore wa Hollande, nubwo batashyingiranywe, ubu yerekeje mu Buhinde kwitabira ibikorwa by’umuryango w’abagiraneza witwa Action Against Hunger (ibikorwa byo kurwanya inzara).

Perezida Hollande yacudikanye na Valerie  Trierweiler  guhera muri 2007 nyuma y’uko atandukanye na Ségolenè Royal.

Hollande yatangaje ku mugaragaro ko atandukanye na Vallerie  nyuma y’uko ikinyamakuru  kivuga ku bantu b’ibyamamare cyitwa Closer gitangaje ko Perezida Hollande afitanye ubucuti bwihariye n’umukinnyi wa filime Julie Gayet.

Mu magambo yagarutsweho cyane none, uyu mugore Valerie  Trierweiler nawe abicishije kuri Twitter yifurije Hollande gusigara amahoro mu ngoro y’umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa.

Velerie

Ubu Perezida w’Ubufaransa ni ingaragu muri “Champs Elysée”.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Hahahahaaaaa!!!!!!!!! Nyakubahwa urya abana!!!!!!Birasekeje….

  • Ikinyamakuru koko kiramusenyeye?? Abanyamakuru ni hatari!

  • ICYO NTAWUTEKA IBIHANGA 2 MU NKONO IMWE ,kimwe kiratemba.

  • l’argent ne faut pas le bonheur

  • bafite ibintu ark babuse amahoro bivuzeko amafaranga atandukanye kure nurukundo ntacyo waha wagurara urukundo mbega bibi isi irarangiye pe!

  • Iyo aba ari perida muri africa aba yategetswe kwegura ku buyobozi ariko abazungu bamaze gutera imbere!hatari kweri!

    • Ubwo urumva harimo irihe terambere kweli mwagiye mureka kubeshya umuntu nka president?????????????ubwo abo ayobora bazakora iki?????????????

    • Nta terambere riri aho! Ahubwo yakagombye guhita yegura kuko niba adashoboye kuyobora urugo rwe, n’igihugu ntagishoboye.

  • Barangize ngo ntitwubahiriza uburenganzira bwa muntu ngo baje kudutegeka uko tugomba kubana nabo byarabananiye yewe baragaragaye President wirirwa yiruka mu dukumi ubwo azageza iki kugihugu ra? bazarebe president wacu icyitegererezo muba President kwiyubaha bimuranga Imana izabimuhembere

  • Mana utabare igihugu cy’ubufaransa gikeneye umuyobozi w’inyangamugayo.

    • Richa, ku bazungu kutaba inyangamugayo (kuba inkundamugayo)ubona ntacyo bibabwiye, ntibabyitaho. Gusa ikintu ngo gutandukana n’umugore bikaba ku ba Perezida, ntibyumvikana. Ubwo se kubo hasi bimeze bite ?

  • Utarakora icyaha namutere ibuye!Umuntu akoze mu mukungugu!

  • Utarakora icyaha cyangwa wumva afite ubwishingizi bw’uko atazagikora nafate iyambere kumutera ibuye!Umuntu akoze mu mukungugu!

  • Ariko abazungu sinzi uko baremwe:

    Sarkozy wahoze ayoboraUbufaransa yatandukanye n’umugore,umusimbuye Hollande nawe atandukanye n’umugore,Putine uyobora Uburusiya na we aherutse gutandukana n’umugore bari bamaranye imyaka 30 na Perezida Obama nawe azatandukana n’umugore mu 2016 ubwo manda ye izaba irangiye. Iyi si irarwaye niba abantu b’ibyamamare bahitamo gutandukana n’abo bashakanye birerekana ko abayoboye isi bagenda batakaza ubumuntu. Niba iyo ari yo demokarasi bavuga ndababwiza ukuri ko ari atari byo. Impamvu nta yindi bamaze kwiyemerera ko ubwabo bataremwe n’Imana ahubwo bavuye ku nguge nayo yavuye mu ruhererekane rw’ibindi binyabuzima,bene ibi rero ni byo Satani ashaka arashaka gusenya isi ahereye ku muryango muto. Satani ntatinya abantu bitewe n’imyanya bafite cyangwa ubutunzi ahubwo atinya abasenga gusa kuko ari bo bashobora gutahura imigambi ye bakamutsinda.

  • Jye umudamu arambabaje ni ukuntu yarafite umudamu mwiza, ntaho ahuriye niyo ndaya ye, nagende ndamugaye. atanze urugero rubi cyane, mbega umudamu mwiza yitesheje. n’amagambo ye yavuze kuri twiter ateye imbabazi. harya nta bana babyaranye? ko mutabitubwiye

  • murwanda ubikoze igikubacyacika ariko iburayi biremewe ntakibazo gusa nuko twunvango ni perezida ariko nawe numuntu nkabandi kd ndabihamya ubizanyemurwanda ababivamo nibenshi. hano ngojyamunkiko wabura ibimenyetso bakabyanga,umwe atabyemeye nabyo bakabyanga kd ejo bakicana,njyembona ukoboroheje guzezerana nogutana babyoroshye abangamiwe aboke.

  • Ibi byose byerekana ko abayobozi b’ibihugu by’ibikomerezwa baretse Imana bayiteye Umugongo kubera ubwibone n’ubutunzi n’ubwenge bupfuye. ariko ubwo bayanze bakayitera umugongo nayo ntiyatinze kubibereka yabateye Umugongo kuko rero Imana nayo yabateye umugongo baraje babone uko urwishigishiye arusoma.

    • AMIIIIIIIINA

  • ARIKO MUJYE MUTANDUKANYA “IHABARA” N’UMUGORE…

  • Ariko na banyakubahwa babona umwanya wo guhekenya abana????!!!!

  • Uyu watanye n’umugore siwe Wirirwa ahamagara Abagabo ngo bamwitabe. Njye Nshima Umugabo wacu ko adapfa kwitaba ababonetse bose; Ubufaransa buyubowe n’umucelibataire abababababa !!!!

  • Oya uriya ashaka kurongora niwe mwiza ! ngo uriya batandukanye yajyaga amusaba ko mu gihe agiye kugirana ikiganiro n’abanyamakuru nawe yamureka akajya gusubiza ibibazo by’abanyamakuru ! erega tugeze ahantu abagore bibwira ko aribo bagomba kuvugira abagabo babo ! abagore bitonde kuko hari abagabo bafata ibyemezo da ! ngo ntiyari agituma akora akazi ka président neza ubwo se kumusezerera bitwaye iki ??? uriya mugore yari amaze kwigira ishyano kandi yakoze ibintu byinshi bitari byiza kuva umugabo we yatangira imirimo ya Président

  • Umuntu asiga ikimwirukana ntasiga ikimwirukamo. Uticaniye ntarahurira undi. Ihene iraba itiyambitse ngo irambika mushiki wayo?Abanyarwanda bo hambere bari babiteye imboni.

  • magement y’urugo yamunaniye ngo iyi gihugu!! buri mufaransa yirwarize

  • Njye ndabona nta kosa na rimwe yakoze kuko yabikoze nk’umuntu ku giti cye ntiyabikoze nka president! kuba ari president rero si padiri cg pasteur! Mu rukundo buri wese arigenga niba hari ibyo abona bitamushimisha agomba kujya gushakira amahoro ahandi aho kugirango akomeze kwihambira k’umuntu ngo adakora amahano nyuma bikarangira umwe yishe undi! Njye ndumva ntawamutera ibuye kuko byanze bikunze afite icyo yapfuye n’umugore kuko nta kabura imvano! Nkuko umuntu afata umwanzuro wo kuba mu gihugu ashaka, gukora akazi ashaka,… Kubera inyungu ahabona kurusha aho yarari, no mu rukundo nuko! Nta kintu burya kitagira guarantie kuri iyi si!

Comments are closed.

en_USEnglish