Uganda: Polisi yataye muri yombi umutinganyi w’Umubiligi
Ku cyumweru, Umubiligi Steven Dhont n’umukunzi we w’Umunyakenya batawe muri yombi na Polisi ya Uganda, ibakekaho gukorera ubutinganyi muri iki gihugu kitabyemera na gato.
Bakimara gufatwa babanje gufungirwa kuri sitasiyo ya polisi ya Ntinda, iherereye mu Mujyi wa Kampala. Ejo kuwa mbere mu gitondo, abo bagabo bombi boherezwa muri Sitasiyo ya Polisi ya Kiira Road.
Umupolisi witwa Julius Walimbwa wari mu ikipe yari ishinzwe gukora ipererezo kuri aba bagabo bombi, yemeje ko babafashe.
Yagize ati “Ibizamini byo kwamuganga byamaze gukorwa kuri aba bagabo bombi bakekwa. Ubu inyandiko zigaragaza ikirego n’ibimenyetso byose Polisi yafashe byamaze gushyikirizwa Ubushinjacya.”
Dhont na mugenzi we bakekwa, bashobora kuzahanwa hakurikijwe ingingo y’145, mu gitabo cy’amategeko ahana cya Uganda, iteganya igifungo cya burundu.
Ibi bibaye mu gihe bivugwa ko Perezida wa Uganda Yoweri Museveni ari hafi gusinya itegeko rirwanya abaryamana bahuje ibitsina, ryamaze kwemezwa n’inteko ishinga amategeko y’icyo gihugu mu mwaka ushize.
Source: chimpreports
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Babafate babatoragure aho bari hose, natwe turagerageza hano i Rwanda
Ni babohereze iwabo. Babirukane.
that’s really owesome let all countries be like Uganda,sawa
ignorant
UBUTINGANYI NTIBUKWIYE KWEMERWA!!! UGANDA NDAYEMEYE.
ariko se wamugani bajye basubiza iyo myanda aho ikomoka,ubwo rero bagiye kumunga igihugu styi,ariko hano bafituburenganzira kombona bitakuma ntibabahane byaranyobeye da cyangwa barabatinye puuu
MUBARWANYE MU IZINA RYA YESU!!!! IBI NI IKIZIRA KU MANA YO MU IJURU!!
iyo mico yabanyaburayi bayigumane iwabo nubundi ntabyiza batuzanira
ubwose umuhungu kubana nundimunzumwe umva birenganya abasore nimbaribyo twetubana turibane ubwose
twarahakanye naborero wasanga babano kubera impamvu zubucyene
Njya nibaza muri bombi ninde umugabo ninde umugore?ese bagera aho bagahindura “role”? iyi n’ishano ritagira izina,Mana fasha.
Comments are closed.