Sudani y’Epfo irarega inyeshyamba kwica abarwayi 127
Guverinoma ya Sudani y’Amajyepfo ishinja inyeshamba zirwanya ubutegetsi kwica abarwayi 127 zibasanze mu bitaro bihereye mu gace ka Bor.
Umuryango w’Abibumbye utangaza ko ibihumbi by’abantu bimaze kugwa mu mirwano imaze ukwezi n’igice ishyamiranyije guverinoma ya Sudani y’Epfo n’ikoramutima z’uwahoze ari visi perezida muri iki gihugu Rieck Machar.
Umuvugizi wa Perezida Salva Kiir witwa Ateny Wek Ateny yatangaje ko inyeshyamba zagiye mu bitaro biherereye mu gace ka Bor gakungahaye kuri peteroli zikica abarwayi 127.
Icyakora ariko inyeshyamba zihakana ibi birego ahubwo na zo zigashinja guverinoma kwica abasivile batuye mu Murwa mukuru Juba no gusenya agace Bentiu na ko gakungahaye kuri peteroli.
Lul Ruai Koang uvugira inyeshyamba yagize at:”Iki ni ikinyoma cyambaye ubusa, Twe nti twica abasivile ahubwo guverinoma ni yo yatangiye kwirara mu basivile batuye Juba”.
Ingabo z’iki gihugu zifashijwe n’ingabo za Uganda zabashije kwigarurira agace ka Bor.
Imitwe ihanganye yanze gusinya amasezerano y’amahoro y’i Addis Ababa muri Ethiopia kubera ubwumvikane buke ku mfungwa za Politike 11 ziri mu maboko ya guverinoma yaJuba zikekwaho gushaka guhirika ubutegetsi.
Inyeshyamba zivuga ko zizasinya aya masezerano ari uko aba bantu barekuwe guverinoma nayo ikavuga ko izabarekura ari uko bibanje guca mu nzira y’amategeko. Nk’uko Newvision dukesha iyi nkuru kibitangaza.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Sha muri abagome mwese muri gukina kumubyimba kumibiri yabo Imana yaremye itabagishije inama, ibazibabaza murabeshera ubusa ngo muri gupfa za ma petroli ngo mube abakire. ubwose mutekerezako mutazapfa mwebwe ahubwo muzapfa nabi mwebwe nimutihana ikibazo nuko ntigera numva umunyepolitique wihana nicyo kimbabaza ukuntu muzarimbuka, ariko ko ubwo kuki mutumva ibibwiriza cg ivangiri kwa padiri ngo mwihane mubona hari uwigeze anezezwa n’ibyisi byinshi koko, puuuuuuu shwi gayire we murekeraho ntawatute ku isi nk’umusozi cg se muzaze mwigire isomo kwa Habyarimana buriya se byamumariye iki usibye kurimbuka. Ubonye iyo ajya kuba umukozi w’Imana ukuntu yari kugarurira benshi kuri kristo none ahubwo yarabarimbuye gusa none nabambari be benshi bari mubuhuru ari abagabo. Satani azabahemba nabi nimukomeza kumushyigikira kandi ntimuzatinda kubibona kuko Imana ikomeza kubivuga ko nt mahoro y’umunyabyaha none mukomeze murunde ibyaha u mitima yanyu mugirango muri kwikorera neza bizabarimbukana. Nyamara ndabahanuriye muve mubyaha mubone kubaho.
Comments are closed.