Sudani y’Epfo: Amasezerano y’Amahoro yasinywe, ingabo za Uganda zigomba gutaha
Salva Kiir na Riek Machar bari maze igihe baranze kuva ku izima ngo basinye amasezerano y’amahoro kubera ikibazo cy’imfungwa 11 ziri mu maboko ya guverinoma ariko kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Mutarama bavuze ku izima bayashyiraho umukono banemeza ko imirwano igomba guhita ihagarara biterenze amasaha 24.
Iyi mishyikirano hagati ya Guverinoma n’inyeshyamba ni yo yari itegerejwe kugira ngo imirwano yari imaze iminsi muri iki gihugu ihagarare.
Mbere yo gushyira umukono ku masezerano inyeshyamba basabye ko imfungwa za Politiki 11 zari mu maboko ya guverinoma zirekurwa ndetse zinasaba ko nyuma yo gusinya ay’amasezerano ingabo za Uganda zigomba guhita ziva ku butaka bw’iki gihugu.
Mu cyumweru gishize ingabo za guverinoma zigaruriye imijyi ibiri ikomeye ubusanzwe yari mu maboko y’inyeshyamba ibifashijwemo n’ingabo za Uganda.
Mu gihe cy’ukwezi kumwe abantu basaga ibihumbi 500 bavuye mu bya bo bakwira imishwaro hirya no hino mu bihugu by’ibituranyi kubera imirwano yari irimo kubera muri iki gihugu.
ububiko.umusekehost.com