Digiqole ad

Imirwano ikaze hagati ya FDLR na Maï-Maï Cheka.

 Hashize iminsi imirwano ya hato na hato ishyamiranya umutwe wa FDLR n’uwa Maï-Maï Cheka muri Kivu ya ruguru mu gace ka Walikale. Inzu nyinshi z’abaturage n’amashuri ngo byatwitswe na FDLR nk’uko kuri uyu wa kane byemejwe na bamwe mu bahatuye. Ku rundi ruhande ariko FDLR ngo irashyira intwaro hasi kuri uyu wa gatanu tariki 30 Gicurasi 2014.

Abarwanyi ba FDLR
Abarwanyi ba FDLR

Abaturage baho Radiookapi ivuga ko bahungiye mu bihuru iyi mirwano abandi bakerekeza mu bice bya Lubero bashaka ubuhungiro.

Umuyobozi w’agace ka Lubero avuga ko bahangayikishijwe n’imibereho y’ababahungiyeho biyongera ku yandi magana yaje ahungira aho mu minsi ishize.

Kuva tariki 23 Gicurasi imirwano ikomeye iri gushyamiranya abarwanyi b’umutwe w’abacongomani wa Maï-Maï Cheka, abagize sosiyete sivile yaho bavuga ko batazi neza imibare y’abaturage bamaze kuzira iyi mirwano.

Apollinaire Mibeko umwe mu bayobozi ba sosiyete sivile yaho avuga ko inzu z’abaturage n’amashuri yo mu duce twa Urumba, Bunesa, Katanga na Oninga byatwitswe abaturage bo bakaba baramaze guhungira i Lubero.

FDLR ivuga irwanya Leta y’ u Rwanda imaze iminsi icisha mu nzandiko ubutumwa buvuga ko yashyize intwaro hasi, Leta ya Congo mu ijwi rya Lambert Mende, nayo imaze iminsi yemeza ko yahagurukiye ikibazo cya FDLR ku butaka bwayo, abaturage ba Congo aho uyu mutwe uherereye ibikorwa byo kwicwa, gusahurwa, gufatwa ku ngufu kw’abagore n’abakobwa birahavugwa.

FDLR ngo irashyira intwaro hasi kuri uyu wa gatanu

Conference on the Great Lakes Region ICGLR yatangaje ko yishimiye ko Leta ya Congo Kinshasa yemeza amakuru y’uko umutwe wa FDLR uza gushyira intwaro hasi kuri uyu wa 30 Gicurasi 2014 ahitwa Baleusa muri Kivu ya Ruguru.

Ingabo ziri mu kiswe “Joint Verification Mechanism” ndetse n’iza MONUSCO ngo zikaba ziri buze kuba ziri mu muhango wo gushyira intwaro hasi kwa FDLR. Ndetse ngo abarwanyi bari bushyire intwaro hasi barahita bajyanwa mu kandi gace hanze ya Kivu ya ruguru.

Abo barwanyi ba FDLR ngo barahitamo gusubira mu Rwanda bakanyura mu buryo bwateganyijwe na Leta bwo kwakira abahoze ari abarwanyi no kubasubiza mu buzima busanzwe, cyangwa se kujya mu bindi bihugu.

ICGLR ivuga ko abarwanyi batari bushyire intwaro hasi baza kuba barebwa n’ibikorwa byo gisirikare byo kubambura intwaro ku ngufu.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Nibyiza, nibave murayo mashyamba baze dufatanye kwiyubakira igihugu dutezimbere imiryango yacu nigihugu cyacu muri rusange

  • Nibareke imitwe ,niba bashyize intwaro hasi ntibananagarurwe mu Rwanda ntacyo biba bivuze. uwo ni umutwe wo kugirango izina FDLR (Umutwe w’iterabwoba n’Abasize bakoze Genocide mu Rwanda) bisibangane maze ejo bundi batungukire muwundi mutwe urwanya Leta yu Rwanda! Ayo ni amayeri kandi iyo Joint Verification Mechanism na MONUSCO barabizi nibyo bashyigikiye!!!!!, Pay  attention plz

  • Ese kuki mudashyiraho comments zanjye, dupfa iki?

  • Kamali we ibitekerezo byawe ni ibyawe abandi nabo bafite ibyabon ariko jyewe mbona niyo baserukira ahandi nihahandi habo umunyacyaha yiruka ntawumwirukanye nihahandi ntakiza cy’ishyamba

  • barabajyana he se?? nibabazane mu rwanda abasize bamaze abantu bacirwe imanza ! baza se ntibashobora! barabeshyera ubusa nubundi bazapfa bangara amaraso yabo bishe azabakurikirana mpaka!

Comments are closed.

en_USEnglish