Digiqole ad

Rwanda, Ethiopia na Kenya bigiye kohereza ingabo muri S.Sudan

Ibihugu by’u Rwanda, Ethiopia na Kenya bizohereza ingabo zigera ku 2500 muri Sudani y’Epfo mu rwego rw’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumye “Nations Mission in South Sudan (UNMISS)” kugira ngo bajye kurinda abaturage b’abasivili.

Sudani y'Epfo amakimbirane yatangiye ashingiye kuri Politiki isa n'iyamaze gufata isura y'amoko.
Sudani y’Epfo amakimbirane yatangiye ashingiye kuri Politiki isa n’iyamaze gufata isura y’amoko.

Ibi bikaba byagarutsweho na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu muryango w’abibumbye Samantha Power.

Samantha yashimye ibi bihugu uko ari bitatu (Rwanda, Ethiopia na Kenya) ku musanzu wabyo, dore ko ngo kugira ngo uyu mugambi wo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo bigerweho bisaba ko Afurika ibibigiramo uruhare.

Kujyana aba basirikare muri Sudani y’Epfo bizakurikiza amasezerano yo guhagarika imirwano yo ku itariki 23 Muatarama 2014.

Gusa Samantha ntiyigeze avuga igihe runaka izi ngabo zizatangirira kujyanwa muri Sudani y’Epfo.

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-Moon nawe yashimiye ibihugu byemeye kohereza ingabo, abapolisi n’abandi bazajya muri ubu butumwa, ashimangira ko akamaro k’iyi manda nshya ari ukugarura amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo.

Ban Ki-Moon yashimiye cyane akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye ku kuba kemeje umwanzuro wa 2155 (2014) kuri Sudani y’Epfo.

Uyu mwanzuro niwo ushyiraho manda y’ingabo zigomba kujya mu butumwa muri Sudani y’Epfo (UNMISS) kurinda abaturage, uburenganzira bwa muntu no gufasha abagiraneza n’imfashanyo kugera kubazikeneye.

Ban Ki-moon yasabye ibice bihanganye gushyira mu bikorwa amasezerano yo ku itariki 23 Mutarama 2014 bidatinze no kugaragaza ubushake bwa politiki bwo kurangiza ibibazo kuko aribwo uburyo bwa dipolomasi bushoboka.

Imirwano ikomeje guhitana abasivili batari bacye muri Sudani y’Epfo yatangiye mu kwezi kw’Ukuboza 2013, Perezida Salva Kiir ashinja uwari Visi-Perezida Riek Machar gushaka kumuhirika ku butegetsi.

Nyuma ho gato ubugande nibwo bwaje kohereza ingabo zatojwe ku rwego rwo hejuru (Special Forces) kujya gufasha Perezida Salva Kiir kurwanya abo bahanganye.

Raporo kuri Sudani y’Epfo ivuga ko Umuryango w’Abibumbye ufite intego yo kohereza muri Sudani y’Epfo ingabo 12,500.

Source: chimpreports

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • birakwiko izo ngabo zahangera vuba zigatabara abari mukaga.

Comments are closed.

en_USEnglish