Digiqole ad

Senateri Roméo Dallaire agiye kuva muri Sena ya Canada

Senateri Roméo Dallaire wigeze kuyobora ingabo zari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda mu myaka 20 ishize, ariko kuva mu mwaka wa 2005 akaba yari Umusenateri muri Sena ya Canada aratangaza ko tariki 17 Kamena azava mu Nteko Ishinga Amategeko akajya gukora ibikorwa by’ubugiraneza cyane cyane mu gufasha abana binjizwa mu gisirikare no kurwanya Jenoside.

Senateri Roméo Dallaire agiye kuva ku mirimo ye ajye gufasha abafite ibibazo.
Senateri Roméo Dallaire  wanditse igitabo avuga ko mu Rwanda yaramukije Shitani

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Senateri Dallaire w’imyaka 67 yavuze ko asanga ibyo yakoze mu gihe cy’imyaka icyenda (9) yari amaze muri Sena bihagije, by’umwihariko ngo aka yishimira ko imbaraga yatanze mu bibazo by’ababa barahoze ari abasirikare, abasangwabutaka, abana, uburenganzira bwa muntu, iterambere mpuzamahanga n’ubutekano zitapfuye ubusa.

Roméo Dallaire yamenyekanye cyane kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yari mu Rwanda ayoboye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu butumwa bw’amahoro (MINUAR).

Dallaire akunze gushinja Umuryango w’Abibumye kuba waramwimye amatwi mu nyandiko n’impuruza nyinshi yagiye yandikira akana k’umutekano akamenyesha ko mu Rwanda harimo gutegurwa ikintu kibi cyane.

Lieutenant-Général Dallaire yavuye mu mirimo ya gisirikare mu mwaka w’2000 kubera ibibazo by’ubuzima.

Ibikomere ku mutima yakuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akunze kuvuga ko kugeza n’ubu bitarakira, byatumye yandika igitabo kuri iyi Jenoside yise «J’ai serré la main du diable: la faillite de l’humanité au Rwanda» bishatse kuvuga ngo “Nakoze mu biganza bya Shitani: Kurimbuka kw’ikiremwa muntu mu Rwanda” mu kinyarwanda.

Iki gitabo cyaje gutuma ahembwa na Guverinoma ya Canada mu mwaka wa 2004, ndetse ngo ari no gutegura ibindi bitabo bibiri azavugamo akamuri ku mutima kose.

Dallaire yakunze guharanira uburenganzi bw’abana bajyanwa mu gisirikare ku ngufu n’imitwe y’inyeshyamba cyangwa imtwe yitwaza intwaro by’umwihariko muri Afurika.

Roméo Dallaire yagiye ahabwa imidari itandukanye n’umuryango w’abibumbye, imiryango mpuzamahanga itandukanye irimo n’uwo yahawe na Kaminuza ya Harvard yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubwo guharaniramaro n’indi.

Ibyi agiye gushyiraho imbaraga

Dallaire avuga ko agiye gukomeza ibikorwa by’ubugira neza no guharanira uburenganzira bwa muntu by’umwihariko ubw’abana bajyanwa mu gisirikare n’ibikorwa bigamije kurwanya Jenoside ukundi. Ibi ngo bizatuma ibyiza yakoreraga muri Sena ya Canada birenga imipaka bikagera ku rwego mpuzamahanga.

Mu gukora ibi bikorwa azagenda afatanya n’ibigo bitandukanye birimo Kaminuza ya Dalhousie bazafatanya ku kibazo cy’abana bajyanwa mu gisirikare; Ubunyamabanga bw’Umuryango w’abibumbye ku kurwanya Jenoside; Komisiyo mpuzamahanganga iharanira uburenganzira bwa muntu ku byaha byibasira inyoko muntu; na Kaminuza y’amajyepfo ya Leta ya Califonia muri USA yamusabye ko bakora mu bushakashatsi ku bibazo bikurikira ihungabana mu mutwe buzamara umwaka.

Abanyapolitiki batandukanye muri Canada, Senateri James Cowan banjiriye mu Nteko igihe kimwe yagize ati “Dallaire ni umwe mu banyakanada b’indashyikirwa nahuye nabo.”

Minisitiri w’Intebe wa Canada Stephen Harper akaba nawe yashimiye Roméo Dallaire ku kazi yakoreye igihugu cye.

Cano&theglobeandmail

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Blablablablaaaaaa Ninde uyobewe ko ari umwicanyi ruharwa ?

  • aarahaze

  • Niba mission ye  mu Rwanda  yari iyo kurokora abatutsi yahishe bangahe? yarokoye bangahe? yarashe amasasu angahe ngo agire uwo arokora se?!  yewe ga UN (LONI) missions zayo hirya no hino ku isi ziba zifite ibihugu by’ibihangange biziri inyuma bityo zigatumayo umuntu wazo nka Dallaire na MINUAR kugirango azifashe kuzuza mission  igambiriwe, kuko  ntituri Imana ngo tumurebe ku mutima kandi atubwira ibyo ashatse ibyo adashatse akabibika kuko ntagahato kaba kamuriho, ibindi iyaba Imana yagendereraga imitima y’abanyarwanda twese, ikayeza igashiramo inzangano ,imyiryane,akarengane,uburiganya n’uburyamirane, amahoro yaganza iwacu, naho ibi byo  Dallaire nta muntu we n’umwe wiciwe mu Rwanda niba byari bimubabaje iyo abona ko mission imunaniye akegura bagashaka undi? 

Comments are closed.

en_USEnglish