Digiqole ad

Abakilistu bagabye igitero ku musigiti i Bangui

Biragoye kubita abakilistu nubwo ariko bo biyita, intambara mu baturage muri Centre Africa ikomeje kwishingikiriza amadini ya Islam na gikilistu. Itsinda ry’urubyiruko ruvuga ko ari abakilistu rwateye ku musigiti rwangiza ibirimo byose rufunga imihanda iganayo rutwika amapine mu nzira. Ni mu murwa mukuru wa Centre Africa i Bangui.

Nyuma yo kwangiza umusigiti uru rubyiruko rwiraye mu mihanda ruhatwikira amapine
Nyuma yo kwangiza umusigiti uru rubyiruko rwiraye mu mihanda ruhatwikira amapine

Bikurikiye igitero cy’abo mu mutwe wa Seleka uvuga ko ari abaislam bateye Kiliziya i Bangui bakajugunyamo grenade bakarasa abantu benshi bagapfa.

Gushyamirana gushingiye kuri aya madini kwahereye mu kwezi kwa gatatu umwaka ushize wa 2013.

Mu gitero cy’ejo ku musigiti i Bangui ntawishwe ariko biravugwa ko hari abakomerekejwe. Gusa ariko ko mu gihe uru rubyiruko rwateraga uyu musigiti nta bantu bari bawujemo.

Ousmane Abakar umuvugizi w’umuryango w’abaislam muri Bangui yatangarije AP ko bamaze amezi atandatu bahohoterwa banasenyerwa imisigiti.

Uyu mugabo yagaye cyane igitero cyakozwe kuri Kiliziya ya Fatima y’abakilistu avuga ko nta musilamu w’ukuri uri mu bakoze icyo gitero.

Abantu 15 baguye mu gitero cyo kuwa gatatu cyagabwe kuri Kiliziya ya Fatima i Bangui nyuma y’imirwano yaberega aho hafi. Iki gitero cya Seleka ngo cyari gikurikiye urupfu rw’abasore batatu b’abaislam aho i Bangui nk’uko bitangazwa na BBC

Ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro ngo zageze aho ubu bwicanyi bwabereye zikererewe ubwicanyi bwarangiye.

Umupadiri wo kuri iyi kiliziya yabwiye BBC ko ingabo zo kubungabunga amahoro zavuye i Burundi zagomba kuba zaza kubatabara zakererewe kuhagera, icyo zakoze zihageze ngo ni ukubafasha guterura imirambo y’abishwe no kujyana abakomeretse kuvuzwa gusa.

Umunyamakuru wa BBC uri kariya karere avuga ko Centre Africa ubu ari igihugu giciyemo kabiri bishingiye ku myemerere kurusha ikindi gihe cyose cyabayeho.

Ingabo z'Abarundi ziri mu butumwa zigomba gutabara mu gace ka Lakouanga
Ingabo z’Abarundi ziri mu butumwa zigomba gutabara muri ako gace
Bari kuzamagana kuko ngo zabatabaye zikererewe

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Nyumvira nawe: “Biragoye kubita abakilistu nubwo ariko bo biyita” Iyo ari abiyita abasilamu muhita mushamaduka ngo INTAGONDWA Z’ABASILAMU. Double standard oh you Zionist and Anti muslim journalists. Shame on you. ……

    • Wowe ariko uri umusilamu ubwo? Ese ko ntacyo uvuga kuri uriya ubakuriye i Bangui wavuze ko abakora ubwicanyi atari abasilamu b’ukuri?
      Ni kimwe n’uko bariya bakilistu bakoze ibyo nabo badakwiye kwitwa abakilistu. Reka propaganda zawe hano wigaragaza nk’umusilamu mwiza kandi umuhezanguni nk’uko njya mbibona muri za comments zawe

Comments are closed.

en_USEnglish