Nyuma y’uko umusirikare muri Koreye y’Epfo arashe bagenzi be batanu bakitaba Imana abandi barenga batanu bagakomereka agahita ahungira mu gace kegeranye na Koreya ya Ruguru, ingabo za Koreya y’Epfo zaraye zimutaye muri yombi. Uyu musirikare warashe bagenzi be ku mugoroba wo ku wa Gatandatu ku birindiro byabo biherereye ahitwa Gangwon yahise ahunga. Ingabo zibarirwa mu […]Irambuye
Aba bana b’abakobwa bamaze ibyumweru umunani bashimuswe n’umutwe wa Boko Haram, Isi iri kugenda ibibagirwa. Aya ni amasura yabo n’amazina yabo. Imiryango yabo iracyategereje mu gahinda gakomeye ko hari uwabagarura. Amafoto y’aba bana yeretswe Gordon Brown intumwa yihariye y’umuryango w’abibumbye mu bya ‘Global Education’. Ubwo yari yasuye umujyi wa Chibok aho aba bana bashimitiwe bavanywe […]Irambuye
Leta zunze ubumwe z’Amerika zafatiye igihugu cya Uganda ibihano kubera ko ubuyobozi bukuru bw’iki gihugu bwafashe umwanzuro wo kwanga ubutinganyi no guhana uwo ari wese uzahamwa n’iki cyaha. USA ivuga ko kwanga ubutinganyi ari ukurwanya uburenganzira rusange bwa muntu. Ibi bihano birimo ko Abagande bazagira uruhare mu kurwanya ubutinganyi batazemererwa kwinjira muri USA. Amerika irateganya […]Irambuye
19 – 06 – 2014 – Perezida Barack Obama yatangaje ko Leta zunze ubumwe za Amerika ziteguye gusubira muri Iraq mu bikorwa bya gisirikare ku hantu hihariye mu gihe babona ko bikwiye. Gusa yashimangiye ko ingabo za Amerika zitazasubira kurwanira muri Iraq. Obama yavuze ko abajyanama 300 mu bya gisirikare bagiye koherezwa gufasha guverinoma iriyo […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuwa mbere igisirikare muri Nigeria cyataye muri yombi abayoboke b’Idini ya Islam 450 bari mu modoka ubwo batemeraga bava mu Majyaruguru berekeza mu Majyepfo y’icyo gihugu. Ibitangazamakuru byo muri Nigeria nk’uko byatangajwe na AFP, ngo abo bantu bose bakekwaho kugirana isano n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram ugendera ku matwara akaze y’Idini ya […]Irambuye
Abantu 15 nibo baguye mu gitero gishya cyagabwe na Al Shabab mu gace ko ku nkengero z’inyanja muri Kenya. Al Shabab yo yigambye ko yahitanye abantu 20 muri icyo gitero ngo b’abasirikare n’abashinzwe umutekano mu ijoro rishyira kuri uyu wa kabiri. Abarwanyi ba Al Shabab ngo bateye mu gace bica aba bantu barangije basubira mu […]Irambuye
Lambert Mdende Umuvugizi wa Leta ya Congo yatangarije ijwi rya Amerika ko abarwanyi ba FDLR bari gushyira intaro hasi, avuga ko bari kubikora gahoro hahoro ngo kuko hari abava kure baza n’amaguru aho bikorerwa. Yemeza kandi ko muri abo barwanyi harimo abakoze Jenoside koko ariko ko harimo n’abana benshi. Hashize ibyumweru bibiri muri Congo hatangiye […]Irambuye
Abayobozi bo mu karwa ka Lamu muri Kenya bemeje ko intagondwa z’Abisilamu bo muri Al Shabab zagabye ibitero kuri Hoteli no ku cyicaro cya Polisi zikica abantu bamaze kubarirwa kuri 48 mu ijoro ryacyeye. Abaturage b’ahitwa Mpeketoni babwiye BBC ko bumvise amasasu mu gihe cy’amasaha menshi kandi ngo n’amazu menshi yahiye arakokongoka. BBC ivuga ko […]Irambuye
Imiryango y’Abanyamaleziya baburiye ababo muri ya ndege MH370 yatangiye guhabwa impozamarira. Icyiciro cya mbere kigizwe n’imiryango itandatu y’Abanyamaleziya n’umwe w’Abashinwa bahawe ku ikubitiro amadorali ibihumbi mirongo itanu yo kubafasha kwiyubaka. Ibigo by’ubwishingizi birimo biriga ku busabe bw’imiryango mirongo itanu y’Abashinwa nayo yaburiye abayo muri iriya ndege. Abantu bafite benewabo baguye muri iriya mpanuka ngo bashobora […]Irambuye
Abagore,abakobwa n’abakecuru bo mu buhinde kuva muri 2012 barimo abagiye bafatwa ku ngufu abandi bakicwa nyuma yabyo ndetse bakanamanikwa mu biti, mu cyumweru kimwe gishize abagera kuri batatu bamaze kwicwa. Kuri uyu wa gatatu undi mugore yasanzwe mu giti yishwe, Polisi yahakanye ko uyu mukobwa w’imyaka 19 yabanje gufatwa ku ngufu. Uyu mukobwa w’imyaka 19 […]Irambuye