Banki y’Isi yemeye gutanga miliyoni 200 z’amadolari mu rwego rwo gufasha Guinea, Liberia na Sierra Leone guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo Ebola kimaze guhitana abatari bacye mu Burengerazuba bw’ Afrika. Perezida wa Banki y’isi Dr Jim Yong Kim usanzwe ari umuganga yatangaje ko umuryango mpuzamahanga ugomba gutanga umusanzu ushoboka mu guhagarika umubare w’abakomeje guhitanwa na Ebola. Yagize […]Irambuye
Mu nama iri kubera I Washington DC, ihuza Leta zunze ubumwe z’Amerika (USA) n’ibihugu by’Afurika, Peresida Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia yabwiye abo banyacyubahiro ko ingabo z’igihugu cye zifatanyije n’iz’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe, ‘AMISOM’ bari gutsinda urugamba barwana na Al-Shabab. Yagize ati “Igice cy’ubutaka bari barigaruriye bari kugitakaza mu buryo bugaragara kandi bwihuse.” Mu kiganiro […]Irambuye
Umuvugizi w’ingabo za Israel,Lt-Col Peter Lerner yaraye abwiye abanyamakuru ko ingabo z’igihugu cye zamaze kwitegura kuva mu birindiro byazo muri Gaza aho zimaze hafi ukwezi zirasa kuri Hamas. Uyu musirikare mukuru muri IDF avuga ko ingabo zabo ziteguye kuvaha mbere y’uko agahenge k’amasaha 72 kemeranyijweho karangira 5h00 ku isaha mpuzamahanga ni ukuvuga 7h00 ku isaha […]Irambuye
Uwahoze ari Perezida w’u Burundi (2003-2005) Domitien Ndayizeye avuga ko ataziyamamariza kongera kuyobora u Burundi mu matora y’ubutaha. Avuga ko mbere yo gutekereza ku matora ngo umuntu agomba kubanza kwigwizaho imbaraga. Uyu mugabo amaze iminsi aregwa gushaka gucamo ibice ishyaka rye FRODEBU, ubu ryacitsemo kabiri rigizwe na; Sahwanya Frodebu na Frodebu Nyakuri Iragi rya Ndadaye. […]Irambuye
Umuryango udaharanira inyungu mu gace ka Lubero urashinja inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR uvuga ko urwanya ubutegetsi buriho mu Reanda, gukomeretsa abantu 10 ukoresheje intwaro gakondo ahitwa Magelegele, muri km 200 z’Uburengerazuba bwa Butembo (Nord-Kivu). Muri ibyo bikorwa kandi, inyeshyamba za FDLR zashimuse umuganga wakoreraga muri ako gace ka Butembo. Perezida w’umuryango udaharanira inyungu […]Irambuye
Mu gihe ibiganiro hagati y’impande zihanganye muri Centre Afrique ndetse n’ubwicanyi bukaba busa n’ubwahosheje, abagore n’abakobwa bari mu nkambi zimuriwemo abaturage baratakamba bavuga ko bakomeje guhohoterwa n’Ingabo Nyafurika zagiye muri iki gihugu mu butumwa bw’amahoro “MISCA”, muri zo harimo Abanyarwanda basaga 800. Abatangabuhamya batari bacye bo mu gace ka Bambari bavuga ko ingabo za MISCA […]Irambuye
Ikinyamakuru Der Spiegel cyo mu Budage cyatangaje raporo irimo amakuru y’ubutasi yerekana ko inzego z’ubutasi za Israel zumvirizaga ibiganiro by’Umunyamabanga wa USA ushinzwe ububanyi n’amahanga John Kerry yagiranaga n’ibihugu bya Palestine n’ibindi bihugu bigize Umuryango w’Abarabu umwaka ushize. Umwaka ushize mu gace k’Uburengerazuba bwo hagati( Middle East) Leta zunze ubumwe z’Amerika zayoboye ibiganiro by’amahoro byari […]Irambuye
Kuri uyu wa 03 Kanama umutingito ufite ubukana bwa 6.1 wibasiye Intara ya Yunnan mu gihugu cy’Ubushinwa uhitana abaturage bagera ku 381 usiga amazu 12,000 asenyutse andi 30.000 yangiritse. Uyu mutingito urangiye ingabo z’Ubushinwa 2,500 zaratabaye zitwaje imbwa zifasha mu kumenya aho abantu bagwiriwe n’amazu bari. Leta yohereje amahema 2 000, ibitanda bikunjwa 3 000, ibiringiti […]Irambuye
01 Kanama – Kuri uyu wa gatanu Urukiko rw’Ikirenga muri Uganda rwavanyeho itegeko ryari riherutse kwemezwa muri iki gihugu ribuza kandi rihana ubutunganyi muri Uganda nk’uko bitangazwa na AFP. Iri tegeko ryavuzweho byinshi cyane ndetse rikururira Uganda kwikomwa n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi. Uganda yafatiwe ibihano birimo guhagarikirwa inkunga yaterwaga n’ibihugu bimwe birimo Denmark, Ubuholandi […]Irambuye
Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza Mailonline kiremeza ko hari inama zabaye hagati y’Ubudage n’Uburusiya bakemeranya ko kugira ngo ikibazo cya Ukraine kirangire mu mahoro, Uburusiya bwakwigarurira agace ka Crimea, hanyuma bukishyura Ukraine miliyari y’Amadolari y’Amerika. Angela Merkel na Vladimir Putin ngo bagiye babuzwa kenshi gukomeza ibiganiro hagati yabo byari bigamije kugeza ubwigenge kuri Ukraine ariko agace […]Irambuye